Kuri uyu wa Gatatu, abacamanza b’urukiko rw’ikirenga n’ab’urukiko rw’ubujurire n’abandi bakozi b’urwego rw’ubucamanza mu Rwanda batangiye umwiherero uzamara iminsi itatu. Uyu mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti “insobanurampamo ry’Itegeko Nshinga n’andi mategeko,ubunararibonye bwo gutegura ingingo z’amategeko no gushingira ku byemezo by’inkiko (imanza zasomwe.”
Atangiza uyu mwiherero, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Faustin Ntezilyayo yavuze ko wagombaga kuba warabaye mbere ariko ntibyashoboka bitewe n’ubukana bw’ icyorezo cya COVID19.
Avuga ko uyu mwiherero uzasigira uzafasha uru rwego gutunganya neza no kurangiza inshingano zo gutanga ubutabera ruhabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda
Biteganijwe ko abacamanza bo mu bihugu bya Tanzania na Afurika y’Epfo bazasangiza ubunararibonye abitabiriye uyu mwiherero ku birebana n’uburyo bakoresha mu gutanga ubutabera.