Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Abari n'Abategarugori Nyamukuru

MIGEPROF yijeje Ihuriro ry’abagore bakora itangazamakuru ubufatanye

Abagore bakora umwuga w’itangazamakuru bahagurukiye kurwanya ihohoterwa ribakorerwa bari mu kazi

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille  yijeje Ihuriro ry’Abagore bakora itangazamakuru ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa ribakorerwa, cyane cyane mu byumba bitunganyirizwamo amakuru bizwi ku izina rya Newsroom.

Ibi Madamu Batamuliza yabitangarije mu biganiro byateguwe n’iri huriro mu rwego rwo kurebera  hamwe aho ihohoterwa rishingiye ku gitsina  rikorerwa abagore bakora Umwuga w’itangazamakuru rigeze rirwanywa n’abakora uyu mwuga bose, baba abagore cyangwa abagabo, cyane cyane abayobozi b’ibitangazamakuru.

Afungura iyi nama ku mugaragaro, Umunyabanga ugoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambaere yabanje gushimira abagize Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru ndetse n’ibitangazamakuru muri rusange bifasha mu gutangaza inkuru z’abakorewe ihohoterwa mu rwego rwo kuwanya icyasubiza inyuma umuryango nyarwanda no guteza imbere abana.

Yagize ati “ Nishimiye kwitabira ibiganiro byateguwe n’Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru ngo dufatanye kureba aho ihohoterwa rishingiye ku gitsina  rikorerwa abagore muri uyu mwuga rigeze rirwanywa.”

Batamuliza yagarutse ku mubare ukiri muto w’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru, ariko anashimira abatinyutse gushinga ibitangazamakuru byabo kuri ubu bakaba bagenda biyongera ugereanyije n’uko byahoze.

Uyu muyobozi muri Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango  yagarutse ku mibare ikiri mito y’abanyamakuru b’abagore bavuga ihohoterwa bakorewe, asaba ko bashira amanga bakajya babivuga bigakurikiranwa kuko ari bwo ryacika.

Batamuliza kandi yavuze ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorewa abanyamakuru b’abagore mu bitangazamakuru bimwe na bimwe rigaragazwa n’ubusumbane mushahara, aho usanga abanyamakuru b’abagore badahembwa imishahara ingana na bagenzi babo b’abagabo kandi bakora bimwe, bananganya amashuri ndetse bananganya ubushobozi mu kazi.

Ati “ Ibyo bikwiye gucika, abagore n’abagabo bakwiye guhembwa imishahara ingana mu gihe banganya ubushobozi, bakora bimwe ndetse banganya n’amashuri. Iryo ni ihohoterwa kuko bahabwa imishahara mito kuri bagenzi babo b’abagabo hashingiwe ko ari abagore.”

Yasabye abakora umwuga w’itangazamakuru bose ko bakwiye kugira intero imwe mu kurwanya no guhagarika  ihohoterwa rishinsgiye ku gitsina rikorerwa abagore bakora umwuga w’itangazamakuru by’umwuhariko n’abahohoterwa muri rusange.

Ati “ Natwe nka Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango tubijeje ubufatanye mu guhagarika no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore bakora itangazamakuu rigaragara cyane cyane mu byumva bitunganyirizwamo amakuru.”

Yijeje iri huriro ko aho rizakenera ubufasha bw’iyi Minisiteri yiteguye kubutanga ariko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore rigacika burundu  muri uyu mwuga.

Nzabonimana Venant ni umwe mu bashinzwe RWAMREC, ni umwe kandi mu bitabiriye ibi biganiro avuga ko ari ngombwa ko imyitwarire imwe n’imwe ihinduka, abantu bakigira ku bahindutse bakababwira inyungu basanze mu guhinduka. Asaba abahohoterwa kujya bafata bimwe mu bimenyetso bigaragaza ibikorwa bakorewe bityo bakabasha kuregera inzego zibishinzwe abo bantu bagakurikiranwa.

Abagore bakora itangazamakuru bagarutse ku bikorwa bimwe na bimwe bigaragaza ko bahohoterwa harimo kutanganya imishahara n’abagabo bakorana kandi bakora bimwe, banganya amashuri ndetse banashoboye kimwe. Banagaragaje inkuru batemererwa gukora mu bitangazamakuru bimwe na bimwe zigahabwa abagabo kandi n’amagore babasha kuzikora. Batanze urugero rw’inkuru za Politiki usanga zihabwa abagabo, iz’ubukungu n’izindi.

Ihuriro ry’abagoe bakora itangazamakuu ryasabye ko ibitangazamakuru binyuranye byashyiraho Politiki ya jenda na service ishinzwe jennda, kandi amategeko abuza ihohotera mu itangazamakuru akamanikwa ahagaragara buri wese akabasha kujya ayisomera, kuko hari ubwo umuntu ashobora guhohotera undi atabizi cyangwa uhohoterwa nawe ntabashe kumenya ko ibyo arimo gukorerwa ari ihohoterwa.

Bishimiye umwuga w’itangazamakuru bakora, baraaba kurindwa ihohoterwa ribakorerwa mu kazi

Mugisha Bénigne

Siga igitekerezo