Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Dr Rwamucyo yahagarikiye ihambwa ry’imirambo n’abagihumeka barimo abita umwanda: Abarokotse

 

Abarokokeye kuri Kiliziya Gatolika ya Nyumba no mu nkengero zayo, ho mu Murenge wa Gishamvu biyemerera ko babonye imodoka za Calitepilari zihamba imibiri y’abari biciwe aho kuri Paruwasi ndetse banahambanwa n’abari bagihumeka batarashiramo umwuka, ku itegeko rya Dr Rwamucyo.

Uyu Dr Rwamucyo Eugène uvugwa n’abarokokeye ku Kiliziya ya Nyumba no mu nkengero zayo, ari imbere y’ubutabera bw’urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, urugereko rw’ubujurire aho aburana ajuririra igihano cy’igufungo cy’imyaka 27 yari yarahawe ku rwego rwa mbere .

Umwe mu barokotse waganiriye n’ibitangazamakuru bihuriye mu muryango w’itangazamakuru riharanira amahoro Paxpress, yemeza ko ubwo bari bamaze kurasirwa kuri Kiliziya ya Nyumba, nyuma interahamwe zikaza zibasonga, ngo we na se wabo bari bazahariye mu mirambo ndetse n’abandi yabonye bahumeka, yashoboye kwikurura ayisohokamo agiye gushaka amazi yo kunywa, asize se wabo agihumeka ndetse akivuga n’abandi bake, yageze hirya arimo kwihishahisha anashaka aho yabona amazi yo kunywa, yahise abona imodoka ya Kalitepilari ihageze.

Ati ” yahise icukura icyobo aho ngaho, maze isunikira imirambo y’abari bamaze kwicwa ndetse n’abari bagihumeka bataka bose muri icyo cyobo ku itegeko rya Dr Rwamucyo.”

Abajijwe niba yarasanzwe azi Dr Rwamucyo, yemeje ko yari amuzi kandi ko Kalitepirali ihamba iyo mirambo ndetse n’abari bagihumeka, Dr Rwamucyo yari ahari nawe. ni nawe watangaga amabwiriza.

Uyu mutangabuhamya avuga ko na n’ubu iyo yibutse bagenzi be bahambwe bakiri bazima ashenguka umutima, kuko nawe yumva ko iyo adasosoka muri muri iyo mirambo aba yarahambwe ari muzima.

Urwibutso r³wa Nyumba ruruhukiyemo abatutsi basaga 60000

Agaruka kandi ku magambo Dr Rwamucyo yakoreshaga muri icyo gihe avuga ko bagomba gukuraho umwanda wose uri ku misozi kugira ngo abaturage basigaye batahigwaga badahura n’ibyorezo.

Undi muturage warokotse Jenoside avuga ko yiboneye Dr Rwamucyo kuri prefegitura ya Butare ari kumwe na Burugumesitiri wa Ngoma. yiyumviye Dr Rwamucyo ubwe abwira Burugumesitiri wa Komini Ngoma Kanyabashi Yozefu ko adashobora kugira icyo akora akireba umwanda aho ngaho. Uyu warokotse avuga ko abo yitaga umwanda yari imirambo yari kuri komini Ngoma ndetse n’abandi bari bahahungiye batishwe.

Yagize ati ” Rwamucyo yari umuganga w’umunyabwenge utari uyobewe gutandukanya imirambo n’abakiri bazima, ariko bose bakusanyirijwe hamwe, katelipilari iradaha imena muri bya byobo yacukuraga. Rwamucyo yari ahibereye, ndetse yatwise inyandagazi tukiri bazima.”

Avuga ko no kuri Dispensaire ya Matyazo yiboneye Rwamucyo ariwe yari arangaje imbere ya kalitepilari ategeka umushoferi wayo ibyo akora, niwe wamuhaga amategeko yo guhirikira imirambo n’abakiri bazima mu byobo.

Perezida wa Ibuka Rutazigwa Gerard yemeza nawe ko imirambo yahambanywe n’abagihumeka ku itegeko rya Muganga Rwamucyo.

Yagize ati ” Batangiye kurasa abatutsi bari ku kibuga cya Kiliziya, bamwe batangiye kwihindira mu Kiliziya barakinga, haje abasirikiri barasa inzugi za Kiliziya bateramo na za grenade bazinyujije mu madirisha. Haje Kalitepilari ihamba imirambo ndetse n’abari bagihumeka mu byobo rusange byari byacukuwe.”

Rutazigwa kandi yemeza ko kalitepilari ya Rwamucyo yasenyeye ishuri ku batutsi hari barihungiyemo rirabagwira bapfa bose ntawuvuyemo. Ngo ibyo byose byakozwe ku itegeko rya Rwamucyo nawe ubwe ahibereye.

Abarokokeye i Gishamvu n’ahandi ngo bishimira ko Dr Rwamucyo ari imbere y’ubutabera abazwa uko yahambye abantu bakiri bazima, ariko bakababazwa n’uko ahakana ibyo yakoze kandi yarabikoze ku mugaragaro n’abicwaga bareba. Kuri ubu bamwe mu barokotse bibuka amagambo yavuze n’ibikorwa bye.

Bavuga ko igihano cy’imyaka 27 yari yarahawe ubwo yaburanaga ku rwego rwa mbere kidahwanye n’ubugome yakoreye abatutsi abahamba bagihumeka, bakifuza ko yahamywa ibyaha yakoze agahabwa igifungo cya burundu.

Ahacukuwe ibyobo byajugunywemo imirambo n’abari bagihumeka

Mugisha Bénigne

Siga igitekerezo