Mu ruzinduko agirira mu gihugu cya Espagne, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Leo 14 yatangaje ko iyobokamana atari inzu ndangamurage y’amateka ko ahubwo ari ishuri ryigisha ukwemera.
Ibi umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yabivugiye kuri iki cyumweru mu misa yasomeye ku rubuga rwa Siberes i Madrid, ukaba n’umunsi wa mbere w’uruzinduko rwe muri iki gihugu.
Muri iki gitambo cya misa, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yasabye abanya Espagne kongera kuvugurura ukwemera kwabo abasaba kutabona iyobokamana nk’umurage gusa w’amateka ahubwo nk’isoko rikomeza kubaka ukwemera, ubumwe n’icyizere mu buzima bwa buri munsi.

Igitambo cya misa cye cya mbere Papa Leo wa 14 yaturiye kuri urwo rubuga cyitabiriwe n’umwami Philip wa 6 ndetse n’umwamikazi Laetitia. Cyanitabiriwe n’abantu basaga 1.200.000 by’abayoboke ba Kiliziya Gatolika.
Mbere yo gutura igitambo cya misa, umushumba wa Kiliziya Gatolika yabanje kwakirwa mu muryango w’ubwami bwa Espagne, anashyikirizwa urufunguzo rwa Zahabu rw’umujyi wa Madrid nk’ikimenyetso cy’icyubahiro n’ubucuti.
Uruzinduko rwa Papa Leo 14 ruzakomereza mu bindi bice by’igihugu cya Espagne, bikaba biteganyijwe ko uruzinduko rwe muri iki gihugu ruzama iminsi 7.

Mugisha Bénigne

