Inama mpuzamahanga ku gushora imari mu mikurire y’umwana yitabiriwe n’ibihugu binyuranye bigaragaza ko gushora imari mu bana bato nta gihombo kirimo ko ahubwo harimo inyungu nini kuri sosiyete y’abantu muri rusange no ku gihugu by’umwihariko.
Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ibikorwa byo kwita ku mikurire y’abana bato Elisabeth Rule avuga ko iyi nama yateguwe hagamijwe gusuzumira hamwe uburyo hakurwaho inzitizi zo kwita ku mikurire y’abana bato zigaragara mu bihugu bitandukanye no kwigira ku Rwanda.
Ati ” Turimo kurebera hamwe inzitizi zituma kubona inkunga bigorana kuko twamenye ko ibikoresho bikwiye kujyana na service cyangwa se uburyo ibihugu bikoresha, turanarebera hamwe ndetse n’uko twatera inkunga ibikorwa bimwe na bimwe bifasha mu kubaka gahunda zirambye harimo abakozi, kurinda umutekano w’umwana, ubuziranenge bw’ibimuhabwa n’uburenganzira bwe ndetse n’amabwiriza ibihugu byashyizeho.
Elizabeth asanga kandi ubufatanye no guterana inkunga mu mikoranire n’inzego zitandukanye ari ingenzi, cyane ko ari n’amahire ko inama yabereye mu Rwanda nk’igihugu gifasha mu mikurire n’iterambere ry’abana bato binyuze mu nzego zinyuranye. Yongera gushimangira ko izi nzego zigomba kwigira ku Rwanda.
Minisitiri w’u Rwanda w’uburinganire n’iterambere ry’ umuryango, Honorable Uwimana Consolée ashimangira ko mu cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye, hashyizwe imbaraga mu mikurire n’iterambere ry’umwana.
Ati ‘ Dushingiye ku cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye, iterambere ry’umwana muto ritangirira mu kurererwa mu kigo mbonezamikurire.
NI ingingo y’ingenzi muri nyinshi ku rwego rw’igihugu. Ubu turi gushora imari muri service zikomaranyije zishyigikira ibuzima bw’abana, imirire yabo, imyigire, isuku n’isukura, kwita ku burezi bwabo ndetse bigahuzwa n’iterambere ry’umuryango.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku mikurire no kurengera umwana, Ingabire Assumpta, asaba abikorera gushora imari muri iyi gahunda aho kuyiharira Leta gusa, Dore ko itanga ingengo y’imari itari nto mu rwego rwo kwita ku mikurire y’abana bato.
Ati ” Gushora mu mwana muto nta gihombo kirimo ahubwo ni inyungu. Kwita ku mwana urengeje imyaka 10 mu gihe nta cyo wamukoreye mbere, ngo wumve ko hari icyo uramira kinini.Ntacyo uba umufashije busaba kumufasha uhereye gasi ikomeye. Turasaba abikorera mu Rwanda kudufasha gukwirakwiza za ECD, kandi bagatanga service nziza ku bana bazijyanwamo.”
Mu Rwanda, ingo mbonezamikurire y’abana bato zigera ku 32000, abana bazitabiriye kugeza ubu bagera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1.200.000).

Mugisha Bénigne

