Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru

Abadepite bagaragarije ubuyobozi bwa Musanze ikibazo cy’imiyoboro y’amazi itagikora

Itsinda ry’abadepite bamaze iminsi bari mu karere ka Musanze, bagaragarije ubuyobozi bw’aka karere ko kimwe mu bibazo bahabonye kibangamiye abaturage ari imiyoboro y’amazi itagikora mu Mirenge itandukanye.

Aba badepite bazengurutse mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze, bavuze ko basanze 72.64% by’abatuye aka karere aribo bagerwaho n’amazi meza, mu gihe habura imyaka ibiri gusa kugira ngo 100% by’Abanyarwanda babe babona amazi meza hafi yabo.

Abadepite bavuga ko basanze mu karere ka Musanze hari imiyoboro itagikora mu Mirenge itandukanye, n’aho amazi ari mu mavomo ariko abaturage badashobora kuyavoma kuko ngo hataraboneka umuntu uyacunga.

Iri tsinda ry’Abadepite kandi ryasanze Akarere ka Musanze gakwiye kongera imbaraga mu kwegereza abaturage amashanyarazi kuko bakiri kuri 58%, bagashakira umuti n’ikibazo cy’imihanda ifasha abaturage guhahirana yangirika imburagihe.

Uretse ibijyanye n’ibikorwamezo, abadepite bavuga ko mu Mirenge myinshi y’aka karere bahasanze inzoga z’inkorano abaturage banywa, bigatiza umurindi amakimbirane mu miryango.

Abadepite kandi basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kongera imbaraga mu gukemura ibi bibazo n’ibindi bikibangamiye iterambere n’imibereho myiza by’abaturage, kugira ngo ibyo bemerewe n’umukuru w’igihugu mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere bazabe babibonye.

 

Siga igitekerezo