Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Ubukungu

Amakoperative ahinga ibigori muri Gisagara arataka guhendwa ku musaruro

Abanyamuryango b’amakoperative ahinga ibigori mu bishanga by’Akarere ka Gisagara, baravuga ko batanyuzwe n’uburyo ababagurira umusaruro babakata ibiro 23 ku mufuka bavuga ko ari iby’ibitiritiri nyamara nta bipimo byizewe byakoreshejwe bagasaba ko barenganurwa.

Imwe muri ayo ma Cooperative ni Nyamaramico ihinga ibigori mu Gishanga cya Rumira kiri mu Mirenge ya Kigembe na Nyanza.

Bavuga ko muri rusange bishimira aho koperative yabo ibagejeje mu iterambere, gusa bakavuga ko umusaruro bari basanzwe babona wagabanutse cyane mu gihembwe gishize ahanini bitewe n’imvura.

Batangaje kandi ko babangamiwe n’uburyo babarirwa umusaruro n’ababagurira, kuko babakata ibiro byinshi ku mufuka babyita ibitiritiri.

Mu mufuka wa kilo 100 aba bahinzi nk’uko babivuga ngo bakatwa ibiro 23 by’ibitiritiri bivuze ko babarirwa gusa ibiro 77, ibintu bavuga ko birimo igihombo ngo nyamara hari bamwe muri bo bagerageje ku byipimira ntibigere kuri ibi biro.

Bavuga ko nabo babizi ko ibigori bihunguye bitaremera nk’ibiri ku bitiritiri, ariko bakemeza ko ibiro 23 ku biro 100 harimo gukabya.

Umuyobozi w’iyi cooperative, Ephrem Ndindabahizi avuga ko ibi biro aba bahinzi binubira babyumvikanyeho n’ubagurira bityo ko batakabaye babyinubiye ubu.

RBA yabajije aba bahinzi impamvu badahungura ibigori byabo ngo babihe ubibagurira bitari ku bitiritiri, bavuga ko batabyemerewe.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubuhinzi, ubworozi ndetse n’umutungo kamere mu karere ka Gisagara, Banganirora Renerse avuga ko nta kuryamira umuhinzi kuri muri iyi mibare kuko ari ibintu byizwe neza n’ababagurira umusaruro mbere y’uko batangira gukorana nabo kandi bose bakabyemeranyaho.

Iyi Cooperative yatangiye guhinga mu gishanga cya Rumira mu 2012 kuri ubu ifite abanyamuryango 649 ikaba ihinga ku buso bwa Hegitari 84.

Muri rusange mu karere ka Gisagara harabarurwa amakoperative ahinga ibigori 21 ari nayo akorana n’abaguzi banini.

Siga igitekerezo