Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Nyamukuru Ubuzima

Dr Ngirente yavuze ingamba u Rwanda rwafashe zo kuzahura ubukungu kubera Covid19

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente atangaza ko hakwiye kubaho ubufatanye bw’ibihugu mu kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya covid-19. Ibi yabitangaje mu nama mpuzamahanga ku miyoborere ya World Governments summit yaberaga i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Iyi nama yari igeze ku munsi wayo wa 2 ari na wo wa nyuma, wanatanzwemo ikiganiro kivuga ku ntego z’iterambere rirambye, SDGs. Minisiteri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko u Rwanda rushyize imbaraga mu gushyiraho ingamba zigamije kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19 kugira ngo ruzashyire mu bikorwa izi ntego z’iterambere rirambye.

Minisitiri w’intebe agaruka ku byo u Rwanda rurimo gukora kugira ngo rwigobotore ingaruka z’iki cyorezo, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda burimo kuzanzamuka kubera ingamba zirimo nko gushyiraho ikigega cyo kuzahura ubukungu, gahunda yo gufasha inganda zikora ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi n’ibindi. Ibi rero avuga ko byatumye ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku kigero cya 10.9% muri 2021.

Yagize ati « Lata yashyizeho uburyo bwo kuzahura ubukungu bukubiyemo gahunda z’imicungire y’ifaranga, gushyiraho ikigega cyo kuzahura ubukungu no gushyiraho gahunda yo gufasha inganda zikora ibintu bikenerwa cyane, ndetse na gahunda yo gukingira umubare munini w’abaturage nababwira ko hejuru ya 60% by’abaturage bacu bafite imyaka iri hejuru ya 18 bakingiwe byuzuye. Uyu munsi gahunda za Leta y’u Rwanda zo kuzahura ubukungu zirimo gutanga umusaruro ugaragara, u Rwanda rurimo kugaragaza ibimenyetso byo kuzahuka aho muri 2021 ubukungu bwazamutse ku kigero cy’ 10.9% bikaba biteganyijwe ko buzazamuka ku kigero cya 7.2% muri 2022. Banyakubahwa uyu mwanya turimo wo kureba intego z’iterambere rirambye uko zishyirwa mu bikorwa ni umwanya mwiza kuri twe nk’abayobozi batandukanye ku isi haba mu nzego za Leta no mu bakora ubucuruzi kongera gutekereza ku ngamba z’iterambere rirambye no kongera ibikorwa n’umuvuduko muri iyi myaka icumi ihera mu 2021-2030. »

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko kugira ngo intego z’iterambere rirambye zigerweho uko bikwiye  hagomba kujyaho ingamba zigamije kuzahura ubukungu ku bufatanye bw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.

Ati « Kubura ishoramari rihagije kuri gahunda z’iterambere rirambye muri iki gihe bituma hari ibihugu bihazaharira bitewe n’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Covid-19. Hakenewe ubufatanye bukomeye kugira ngo habeho kuzahuka k’ubukungu mu buryo burambye n’ubufatanye ku rwego rw’isi, no gushyira gahunda z’iterambere rirambye mu igenamigambi ryo kuzahura ubukungu haba mu bihugu byateye imbere no mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Kuzahura ubukungu kandi bigomba kugendana n’ubufatanye hagati ya za Leta, imiryango mpuzamahanga, ibigo by’imari ku rwego mpuzamahanga, imiryango itari iya Leta, urwego rw’abikorera n’ibigo by’ubushakashatsi kugira ngo habeho intego zimwe zigamije gushyira ibintu ku murongo. Banyakubahwa u Rwanda rurakora ibishoboka muri uru rugendo rw’impinduramatwara mu bijyanye no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere rirambye zizagerwaho muri 2030 ku bufatanye n’ibindi bihugu cyane cyane ibyo ku mugabane wa Afrika. »

Iyi nama ku miyoborere yari ihuje abaturutse muri za guverinoma mu bihugu binyuranye, irimo abari mu nzego zifata ibyemezo n’impuguke zo hirya no hino ku isi. Bunguranye ibitekerezo ku cyakorwa ngo habeho politiki n’imirongo ngenderwaho yafasha kunoza imiterere ya za guverinoma mu gihe kizaza.

 

 

Siga igitekerezo