Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Ubuzima

Perezida Kagame yasuye ikigo BioNTech kimenyerewe mu gukora imiti n’inkigo

Kuri uyu wa kabiri Perezida wa Republika Paul Kagame yasuye ikigo BioNTech kimenyerewe mu gukora imiti n’inkigo kiri mu mujyi wa Mayence mu Mudage, anagirana ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa BIonTech, Uğur Şahin. Ni ibiganiro byibanze ku kigo cy’ubushakashatsi ku nkingo n’imiti kizashingwa mu Rwanda ku bufatanye na BioNTech , kikazakora inkingo za COVID-19, malaria n’igituntu.

Iki kigo BioNTech cy’abadage cyafatanije na Pfizer cy’abanyamerika mu gukora rumwe mu nkingo zikoreshwa cyane ku isi za Covid-19  rwa Pfizer. BioNTech yemeje ko mu ntangiriro ikigo kizashingwa mu Rwanda  kizagira ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka. Biteganijwe ko imirimo yo kubaka icyo kigo mu Rwanda izatangira hagati muri uyu mwaka wa 2022.

Ni ikigo kizakorera mu Rwanda biturutse ku masezerano Leta y’u Rwanda yagiranye na BionTech mu nama yabereye i Berlin mu Budage ku itariki ya 27 Kanama umwaka ushize.

Siga igitekerezo