Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Ibidukikije Nyamukuru

Ibikoresho bya pulasitike byifashishwa mu kugaburira abana bigira ingaruka ku bwenge

Benshi bakoresha ibikombe, amasahani n’ibindi bikoresho mu kugaburira abana, nyamara abazi ko bigira ingaruka nib o bacye. Ubushakashatsi bugaragaza ko ibyo bikoresho bigira ingaruka ku bwenge bw’abana.

Kuri benshi ni bishya ariko ni ko kuri: Gukoresha palasitiki mu gufata amafunguro bigira ingaruka ku buzima, cyane cyane ubwenge bw’abana kuko biriya bikoresho bikunze kwifashishwa cyane mu kubagaburira. 

Umusesenguzi akaba n’umushakashatsi mu bijyanye n’ibidukikije, Dr Maniragaba Abias ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yarigaragarije bimwe mu byavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku bikoresho bya pulasitike binyweshwa cyangwa biririrwaho n’abantu. Avuga ko bishobora kugira ingaruka ku bwenge bwabo biturutse ku gushonga kwabyo mu gihe bishyizwemo ibinyobwa cyangwa ibiribwa bishyushye. 

Yagize ati “Ibikoresho bya pulasitike iyo bishyizwemo ibinyobwa cyangwa ibiribwa bishyushye hari uburyo bishonga ku rugero ruto rutaboneshwa amaso. Ikinyabutabire kivamo cyivanga n’ibyo binyobwa cyangwa ibiribwa, bíkaba bigira ingaruka mbi ku mikurire y’abana, ku mitekerereze no ku bwenge ndetse mu gihe kirekire bishobora gutera indwara ya kanseri.”

Uyu mushakashatsi agira inama ababyeyi kureka gukoresha ibyo bikombe n’amasahani bya pulasitike bagakoresha ibindi nk’ibikoze mu ibumba kuko bidashonga. Yaboneyeho akanya ko gusaba Guverinoma y’u Rwanda gushaka ibyasimbura ibi bikoresho buhoro buhoro bikazacika hakaboneka ibinogeye abaturage.

 Pulasitiki irahendutse, ni umuco wacu…

Bamwe mu babyeyi bavuga ko bakoresha ibikombe n’amasahani bya pulasitike mu kugaburira abana kuko ari byo babona hafi kandi bikaba binahendutse. Ikindi babikundira ni uko bihoza vuba ibiryo n’ibinyobwa bishyushye.

Umurerwa Gyslaine ni umubyeyi, wo mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga. Avuga uburyo abirambyeho ariko akaba agiye kubireka: ” Nabikoreshaga rwose mu kugaburira abana bato kuko byamfashaga kubahoreza vuba no kuba batabasha kubimena nk’amadongo, ariko guhera ubu niyemeje kubireka ngatangira gukoresha ibidafite ingaruka ku buzima bwabo.”

Anasaba Leta gufata ingamba zo kugabanya ubwinshi bw’ibikombe ñ’amasahane byinjira mu Rwanda ndetse no kureba uko inganda zikora pulasitike zafashwa kubona ibindi bikoresho zikora bitabangamiye ubuzima bw’abantu.

Umuhoza Stella na we ni umubyeyi wo mu Murenge wa Cyeza, mu karere ka Muhanga. Agira ati ” Ibikombe n’amasahane bya pulasitike biranyórohera cyane kubibona kuko bihendutse kandi bihoza vuba. Ni ibintu bikoreshwa kuva na kera twese twarabisanze.”

Nawe yiyemeje kureka kubikoresha nyuma yo kumenya ko bishobora kugira ingaruka zitari iz’ako kanya ku buzima bw’abantu.

Murenzi Charles atuye mu Murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, akaba yemeza ko bamaze imyaka itari mike bakoresha ibikombe n’amasahani bya pulasitike kuko atari azi ko bigira ingaruka ku buzima. Atangaza ko atigeze amenya ko bigira ingaruka ku buzima, none akaba agiye kubireka.

Hakenewe ingamba zihamye

N’ubwo abashakashatsi basaba Leta gushyiraho ingamba zagabanya ikoreshwa rya pulasitike   ziririrwaho n’izinyweshwa by’igihe kirekire, kugeza ubu nta tegeko rihari ribibuza. Basanga ari ngombwa ko ryashyirwaho mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda n’ingaruka zabwibasira biturutse ku bikoresho bya pulasitike.

Ingamba zihari ni izo guca ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe gusa nk’imiheha, amacupa ya pulasitiki anyweshwa amazi ndetse n’amashashi.

Itegeko No 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, icuruzwa ry’amashashe n’ibindi bikoresho bikozwe muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe ntacyo rivuga ku bindi bikoresho bya pulasitike bikoreshwa mu buryo buhoraho.

Umwanditsi: Mugisha Bénigne

Siga igitekerezo