Nsanzuwera François- Xavier, wahoze ari Umushinjacyaha wa Repubulika hagati ya 1990- 1994 ni umwe mu mpuguke zitabajwe mu rubanza rwa Bucyibaruta, yemeza ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda itabaye impanuka, ko ahubwo yateguwe n’abanyapolitiki n’abategetsi bakayijandikamo abaturage.
Yatangiye agaragaza umwirondoro we avuga ko yatangiye akazi k’ubucamanza mu 1987, naho muri Gicurasi 1990 nibwo yagiye gukorera muri Kigali yumujyi na Kigali Ngari, taliki ya 14 mata 1994 yahungiye mu i hoteli ya Mille Collines ahó yavuye taliki ya 28 Gicurasi ajya mu birindiro bya RPF.
Nyuma y’iki gihe Nsanzuwera avuga ko yaje kujya mu Bubiligi muri Werurwe 1995 akahava ajya mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ( TPIR) aho yavuye taliki ya 31 ukuboza ajya kuba umwunganizi mu mategeko.
Ikibazo cya mbere bamubajije niba Ari umututsi nawe ati ” mumbabarire kuko icyo kibazo naracyibajije, ndi umunyarwanda uvanze n’ umubiligi, ariko muri 1994 nari mfite indangamuntu yanditseho ko ndi umuhutu. Gusa bambwiraga ko nahinduye ubwoko kuko aho nigaga bansohoraga mu batutsi, na papa bamwishe muri 94, banyirukana ku ishuri nsubirayo ntwaye indangamuntu ko ndi umuhutu barandeka ndiga, ariko nanjye iby’ubwoko bwanjye sinzi uko nabasubiza, ndi umunyarwanda.”
Yongeraho ati ” Papa wanjye ntiyigeze ambwira cyangwa avuga iby ‘ubwoko, yari n ‘umukateshisiti ( catechiste). Umuntu wishe data na sogokuru yari umuturanyi twakuranye abaturanyi bavugaga ko turi abatutsi.”
Nsanzuwera yakomoje ku iyicwa ry’Abaperefe ba Butare na Kibungo
Nsanzuwera avuga ko taliki ya 07 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga, ba perefe batari babishyigikiye barishwe, abo ni Habyarimana wa Butare na ruziindana Godefroid wa Kibungo.
Taliki ya 18 Mata 1994 ngo nibwo Guverinoma ya Kambanda yateganyaga abasimbura 2 bishwe ndetse banashimiye abakiriho bavuga ko abo 2 bishwe bashatse kwica gahunda babakanira urubakwiye,.
Nsanzuwera avuga ko imbwirwaruhame ya Sindikubwabo yo ku italiki 19 Mata 1994, yashishikarije buri wese mu bagumye mu myanya yabo y’ubuyobozi n’ubucamanza ko bagombaga kuba bemeye kujyana na gahunda zihari.
Ni nako kuri Radiyo abategetsi bashishikarizaga abaturage kwica kuko ngo nibatabikora Inkotanyí zizaza zikabica.
Nsanzuwera abwiye urukiko ko tariki 19 mata 1994 Sindikubwabo Théodore wari perezida wa leta y’abatabazi yagiye ku Gikongoro yayoborwaga na Bucyibaruta.
Mu ijambo yavuze, Bucyibaruta yatanze impamvu eshatu zatumye abatutsi bicwa zirimo uburakari bw’abaturage kubera ko perezida Habyarimana yishwe, ubwoba bw’uko ingabo za FPR zigiye kubageraho zikazabica ndetse n’inzara yibasiye perefegitura ya Gikongoro.
Bucyibaruta mu mbwirwaruhame ye yongeyeho ko abantu bishwe kubera izo mpamvu, yunga mu rya Kambanda.
Yagaragaje ububasha ba perefe bari bafite mu kwica cyangwa gukiza abahigwaga
Asobanura ububasha Bucyibaruta yari afite nka Perefe, Nsanzuwera avuga ko yabaga afite uburenganzira bwo gusaba abanyururu bagakora imirimo rusange hanze.
Atanga urugero ko mu w’1994, Abagororwa bo muri Gereza ya kigali basohowe bose bajya ku mihanda na za bariyeri.
Ati” Abasahuye iwanjye bari abanyururu. Umuntu nari narafunze niwe waje kunsahura.”
Akomeza avuga rero ko Perefe yashoboraga gusaba abapolisi, abajandarume, abasirikare, bitewe n’ icyo ashaka bakabamuha.
Abajijwe ku bacamanza bivugwa ko bakoze Jenoside akanasabwa kuvuga uko byagendaga mu kazi, Nsanzuwera yavuze ko yibuka neza ko perezida w’Urukiko rw’ibanze rwa Kibungo yishwe mu 1994 naho ngo Umushinjacyaha wa Kibungo we muri Mata 1994 yamenye ko yari kuri bariyeri muri Kigali- Ngali.
Ku bijyanye n’ ubwisanzure bw’itangazamakuru ritavugaga rumwe na Leta muri icyo gihe, Nsanzuwera avuga ko Hari ibyajyaga byandika ko Habyarimana ari igifi kinini kimira icyizere mu gihugu, icyo gihe hari abanyamakuru benshi batawe muri Yombi kubera ko bandikaga ibitajyanye.
Ati ” Na Ngeze Hassan yafashwe muri abo ariko we banga ko afungwa.”
Anenga abantu batereranye abícwaga
Nsanzuwera kandi ntiyemeranya n’abavuga ko gukiza abatutsi byatumaga bicwa. Yemeza ko azi abantu bagiye bakiza abatutsi kandi batagize ibibazo.
Ati ” Abarokotse Jenoside benshi bafite abahutu babahishe. Kuvuga rero ko guhisha cyangwa gufasha umuntu kuticwa buri gihe wabaga witeje ikibazo simbyemera. Nanjye hari uwamfashije kandi aracyariho.”
Iburanisha ry’uwo munsi ryasojwe bitewe no kunanirwa kwa Bucyibaruta kubera impamvu z’uburwayi na gahunda ya Muganga ushinzwe kumukurikirana.
Mugisha Bénigne
