Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Paris: Nsengiyaremye wabaye Minisitiri w’Intebe yashinjuye Bucyibaruta

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda hagati y’1992 na 1993, Dr Nsengiyaremye Dismas yahawe umwanya wo kugira icyo avuga kuri Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro mbere no mu gihe cya Jenoside uri imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa aho ashinjwa ubwicanyi bwakorewe abatutsi mu bice binyuranye by’icyahoze ari Gikongoro.

Nsengimana Dismas w’imyaka 77 y’amavuko, yumviswe n’Urukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa  kuri uyu mbere, taliki ya 16 Gicurasi 2022, aho yabajijwe ibyo azi  ku wari Perefe wa Gikongoro, Bucyibaruta Laurent mu gihe cya Jenoside na mbere yayo. Nsengiyaremye wagaragaye mu rukiko yambaye ikoti ry’umukara werurutse, yitabye uru rukiko nk’impuguke ku busabe bwa Bucyibaruta  n’abunganizi be.

Yatangiye avuga ko nta sano na rito afitanye na Bucyibaruta uretse kuba barize mu kigo kimwe cya Christ Roi i Nyanza, aho Bucyibaruta yigaga umwaka umwe imbere ya Nsengiyaremye. Abajijwe ku myitwarire ya Bucyibaruta, Nsengiyaremye yasubije ko azi Bucyibaruta nk’ umuntu utemera akarengane, ko atamuzi agira nabi, ndetse ngo ntiyigeze amubona afite ibitekerezo ihembera urwango na Jenoside. Ati ” Kuva muzi ari muto, icyo atemera arakivuga,ntabwo uko muzi yabasha kugira nabi.”

Uyu wahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yakomeje avuga ko Bucyibaruta yamubonaga nk’umuntu udafite uruhande abogamiyeho, kandi yabanaga neza na bose, yakoraga neza  akazi yari ashinzwe,  ati “nabonaga nta shyaka abogamiyeho, yubahirizaga amahame, ibyo nibyo nabonaga igihe nari minisítiri w’Intebe.” Yongeyeho ko yabonaga Bucyibaruta yubahiriza amabwiriza yatangwaga na Guverinoma aba Perefe bakayagezwaho na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu. Yongeyeho ko  hari abamubwiye ko Bucyibaruta  yagerageje gukiza abicwaga ariko ku giti cye ngo  ntabyo azi, ndetse ngo nta n’ibyo yabonye  kuko muri icyo gihe yari yihishe.

Iyi mvugo ya Dismas Nsengiyaremye yatumye Me Richard Gisagara uhagarariye abaregera indishyi amubaza niba niba atazi abantu bagiye bahinduka abahezanguni kandi mbere batari bo, maze Nsingiyaremye ati “Sinari kubamenya bitewe nuko nari mbayeho byatumaga ntashobora gukurikirana neza ibyabaga. Nabaga i Gitarama muri komini Mushubati aho nari nihishe kuko nari naburiwe ko nashakishwaga ngo nicwe bituma nshakisha aho nihisha”.

Me Gisagara yamubajije niba yemera ko mu Rwanda habaye jenoside, abanje kubica hirya, Nsengiyaremye ati “ONU yarabyemeje kuva mu 1994, si njye ushobora kubivuguruza.”

Yirinze guhamya Leta y’Abatabazi gukora Jenoside

Dismas Nsengiyaremye mu buhamya bwe yakunze kugaruka kuri politike  mbi yabayeho hagati ya 1990 na 1994, ariko yirinda gutobora ngo avuge ko Leta y’abatabazi yakoze Jenoside. Abajijwe ku mbwirwaruhame ya Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya, yasubije ko yari disikuru y’ubugome (violent) irwanya abatutsi kandi ko yatumye abatutsi benshi bicwa, ati “Nanjye yanciraga urwo gupfa”. Nsengiyaremye avuga ko iyo mbwirwaruhame yari inyuranyije n’ibyemewe na MRND n’amashyaka atavuga rumwe nayo ku bijyanye n’amahoro.

Cyakora umushinjacyaha amubajije niba yemera ko guverinoma yashyizweho nyuma y’itariki ya 7/4/1994 yakoze jenoside, Nsengiyaremye ati “Si jye ugomba guca urubanza.  Gusa icyo nzi ni uko iyo guverinoma itashoboye guhagarika cyangwa kurwanya jenoside.” Yongeyeho ko  kuva ku ya 07 Mata 1994, ntacyo yasubiza kuko  ibyabaye nyuma yaho atabimenye bitewe n’uko yari yamaze kuva mu nzira z’abafata ibyemezo. Abajijwe ku itangazo ryanyuze kuri radio Rwanda ku ya  17 Mata 1994 rivuga inama y’ abaminisitiri iyobowe na Kambanda igafata icyemezo cyo kwirukana Perefe wa Kibungo na Butare, ndetse ikanashimira ba prefet barimo uwa Gikongoro, Cyangugu na  Kibuye, ati  “Jye ku giti cyanjye iryo tangazo sinaryumvise ariko numva nta mpamvu yo kubashimira mu gihe bakoraga akazi bashinzwe.”

Uretse Dismas Nsengiyaremye, kuri uyu mwambere kandi hanumviswe ubuhamya bwa Nsanzuwera François Xavier wahoze ari umushinjacyaha wa Repubulika. Muri rusange hakaba hazumvwa abatangabuhamya 115, rukazasozwa taliki ya 12 Nyakanga 2022.

MUGISHA BENIGNE

Siga igitekerezo