Ubwo yasabwaga kwiregura ku byatanzwe mu buhamya bw’abavuga ko yabakoresheje inama zitegura kwica Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Kibeho no mu bice binyuranye bya Perefegitura ya Gikongoro yari abereye umuyobozi, Bucyibaruta ya hakanye yivuye inyuma ibyo yavuzweho avuga ko nta bwicanyi bwahabaye ko ibyabaye ari amakimbirane y’abaturanyi, icyo yise ” Conflit du voisinage, Kandi ko nta nama zitegura kwica Abatutsi yaremesheje.
Mu ijwi risa n’irinaniwe yagize ati : “Nabwiwe ko hari ubushyamirane bwabaye hagati y abahutu n abatutsi, nasubije nkoresheje inyandiko nk’umuyobozi Nababwiraga ko niba batabashije kubikemura nk’abayobozi uruhande rutishimye rwagana inkiko, yari Conflit de voisinage.”
Abajijwe niba yaba yarahamagaje abajandarume kubera ubwo bushyamirane asubiza ko gahunda yabo imenywa ba komanda wabo, ngo niwe wamenyaga ibyo bakora.
Avuga ko adakwiye kubazwa ibyo bajya gukora mu kazi kabo kuko ntaho byari bihuriye n’akazi ke.
Ati : ” Ibyo komanda na perefe bakora baguma bavugana ariko perefe siwe uha amategeko abajandarume bari mu kazi.”
Avuga ko we na komanda Bizmungu Christophe bahanahanaga amakuru ajyanye n’umutekano wa Perefegitura.
Yakomeje kwiregura ku nama yavuzweho gukoresha zari zigamije kwica abatutsi, ahakana gukoresha inama n’imwe ko ahubwo yamenye ko i Ruramba habereye inama ihumuje, ngo biramutangaza we na ba Burugumesitiri be.
Yungamo ati : “Ibyabaga nanjye byarantunguraga.”
Bucyibaruta avuga ko inama ya Ruramba bavuga ko yabaye taliki 08 Mata 1994 atigeze ayimenya, ngo yayimenye nyuma ndetse we na ba burugumesitiri batunguwe n’ ukuntu amakuru yihuse kugera ku baturage bo nk’abayobozi batabizi.
Ati : “Amakuru ubanza abaturage barayakuraga ahandi ariko si iwanjye. Naho iyo bavuze ko nakoresheje taliki 11 Mata 1994 barabeshya, icyo gihe nari i Kigali kandi sinari kuba hose icyarimwe.”
Bucyibaruta Kandi yisobanuyr ku byo yita urugomo rwabereye kuri Paruwasi ya Mushubi taliki ya 08 Mata 1994, aho padiri yavugaga ko akeneye ubufasha kuko yumvaga nta mutekano,
Ati : “Nahise mbwira Burugumesitiri kumuzana ku Gikongoro kuri paruwasi ngo arindwe, kandi yararokotse.”
Ibi batumye Perezida w’Urukiko abaza Bucyibaruta niba yaba yarakoze anketi ku cyo yise urugomo.
Uwari perefe wa Gikongoro yasubije ko nta anketi yigeze akora kuko padiri wari ubangamiwe yazanywe ku Gikongoro akarindirwa umutekano.
Agira ati : “Icyibanze kur jye kwari ugusaba aba gendarme bakajya gucunga umutekano kuko n’ umushinjacyaha wa Repubulika nawe nta bushobozi yari agifite bwo gukora ankete.”
Mu bisobanuro Bucyibaruta yagiye atanga hagaragaramo kwivuguruza kuko hari aho yabajijwe niba yaritabaje abajandarume ariko we akagaragaza ko nta bubasha bwo gutegeka abajandarume, ko izi zari inshingano za komanda ariko nyuma yaje kuvuga ko Hari aho yasabye abapolisi kurindira umutekano Padiri.
Bucyibaruta wari Perefe w’icyahoze ari Gikongoro araburanira mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa aho akurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi bikekwa ko yakoreye kuri Kiliziya ya Kibeho, i Murambi, Kaduha no mu bindi bice by’icyahoze ari Gikongoro.
MUGISHA BÉNIGNE