Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Paris: Bucyibaruta arashinjwa n’abamutabaje akica amatwi

Mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa hakomeje kubera urubanza ruregwamo Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Gikongoro humviswe abatangabuhamya barokorotse Jenoside bavuga ko Bucyibaruta yanze gutabara abamuhungiyeho kugeza bishwe.

Umutangabuhamya wabimburiye abandi kuri uyu munsi ni u warokokeye kuri kiliziya ya kibeho. Ni umugore, wavutse taliki ya  5 Gicurasi 1968.

Avuga ko yari atuye ku musozi wa Nyacyondo, uturanye na Nyamabuye n’Uwababanda.

Yagize ati ” Indege itwaye Habyarimana  imaze kugwa,  twumvise mu gitondo taliki ya 08 Mata 1993 induru bavuga bati abatutsi muhunge. Twahise duhungira ku Kiliziya ya Kibeho  mu masaha ya mu gitondo dusanga huzuye abatutsi benshi. Jyewe kuko nari mu bantu bajijutse niko navuga, twahise twisuganya, kugira ngo turebe uko twahamagara abayobozi, kuko nta biryo,nta na kimwe twari dufite.”

Kiliziya ya Kibeho

Avuga ko Padiri Ngoga wari padiri mukuru wa Paruwasi niwe wari ubakuriye, agerageza guhamagara abayobozi. Avuga ko kugeza  tariki ya 9 nta bufasha na bumwe bari bwabone.

Akomeza avuga ko hari abatutsi bari baturutse muri komine Gateko na Runyinya,  aho mu ijoro igitero cyabakuye mu ngo barabatwikira, babasanga ku kiliziya mu gicuku.

Ati ” Hari umukecuru bari bakubise ikintu mu mutwe ku buryo we yahaguye, yari nyirakuru w’abantu b inshuti zanjye, taliki 10 Mata 1994 tujya kumushyingura.”

Uyu mutangabuhanya avuga ko ubwo bari bagiye kururutsa  umurambo mu mva, nibwo  abantu bafite amacumu n’ ibyuma  baje kwica bavuza induru. Ngo ubwo  umurambo bawusize aho bariiruka basubira ku kiliziya,

Avuga ko batari bafite icyo gukora cyane ko bari batabaje abayobozi barimo Perefe Bucyibaruta na Musenyeri Misago ntibabatabare

Uyu mutangabuhanya avuga ko nyuma yo kutagerwaho n’abo bayobozi yavuze hejuru, haje kuza uwitwa Biniga, tariki ya 11 cyangwa ku ya  12,  atangira gutera ubwoba abantu bari ku kibuga, ati “Murakora iki ahangaha?” Ajya no mu gikari kwa padiri abonana nawe na Padiri Ngoga.

Aha ngo padiri yamusobanuriye ko nta mutekano, nta biryo, ko yageragejje guhamagara abayobozi  ntihagire ubatabara.  Biniga ati “Niba ufite ubwoba ngwino tukujyane ahari umutekano”. Padiri nawe  ati ” Aba bantu nabasiga aha nkajya he?” Ubwo ngo Biniga yahise afata imodoka aragenda.

Umutangabuhamya ati ” Twahise tubona ko birangiye,” Bukeye ku itariki ya 13 Mata nta cyabaye ngo naho  tariki ya 14 niyo yabaye imperuka yabo.

Yemeza ko kugera kuri iyo taliki nta butabazi bari bwabone bwaba ubwa perefe Bucyibaruta cyangwa ubwa Musenyeri Misago.

Akomeza avuga ko tariki ya 14 mbere ya saa sita Ari bwo batewe muri Paruwasi ya Kibeho,ubwo we na babyara be bari ku iriba ryo mu Gateko kuvoma.

Ati ” Turiho tuvoma, tubona abantu bafite amacumu n’intwaro za gakondo, baturuka muri Kajongi, bari ku murongo. berekeza kuri paruwasi, twahise twiruka dusubira kuri paroisse, dusiga ibyo twavomeshaga, duhura n’ abandi biruka bavuga ko hari ibindi bitero biturutse ku babikira, mu kidakama,n’abandi bari baturutse mu gice cya ruguru, ho ntihagaragaraga.

Avuga ko hatangiye guterwa za grende mu Kiliziya, batangira gutema, imiborogo y’abarimo kwicwa yari myinshi cyane. Ngo nyuma y’igihe abatakaga baracecetse aribwo bari bamaze gupfa.

Umutangabuhamya wa kabiri yari afite imyaka 17 mu gihe cy’a Jenoside, akaba Ari umuhungu w’uwari Pasiteri mukuru wa ADEPR Gikongoro, bari batuye mu Cyanika.

Avuga ko ubwo iwabo Hari hamaze guhungira abakirisitu babarirwa mu 100, ise yahamagaye kwa perefe amumenyesha  ko yahungiweho n’abakirisitu basaga 100 Kandi ko badafite icyo kurya bakaba bakeneye ubufasha.

Ati ” Papa nk’ umuyobozi yafashe telefoni muri ayo matariki, ahamagara Prefet Bucyibaruta, amubwira uko bimeze ko hari impunzi zikeneye ubufasha. Ku itariki ya 11 haje burugumesitiri
wa Komini Nyamagabe Semakwavu Felicien, azana n’ abajandarume bafata ba bantu bose, barabashorera babajyana kuri site ya Murambi, ariko umuryango wacu dusigara aho. Badusabye kujya I Murambi, ariko papa yanga kujyayo kuko yumvaga hari abandi bashobora kuhahungira,  ngo bataza bakamubura.”

Umutangabuhamya yemeza ko  nyuma hari abandi baje, ariko bo ntibageze I Murambi, baguye aho kuri paroisse, ndetse n’abagiye I Murambi bose barabishe.

Akomeza avuga ko taliki 21 Mata 1994, i Murambi haratewe, abatutsi barabica, kugeza ubu habarirwa 50000 by’abatutsi bahaguye.

Avuga ko  taliki ya 23 Mata Ari bwo iwabo hatewe n’interahamwe zigera kuri 15.

Ati ” Iwacu mu rugo  baduteye taliki ya 23 Mata , uwo munsi hari ku wa gatandatu habaye isoko, duterwa n’ abantu bari bazi ko duhari, igitero cyarimo abasaga 15, sinababonye ariko narabumvise,. Twese mu rugo duhari, n’umwana mubyara wacu wabaga mu rugo, n’ umu kristo utarabashije kujya I Murambi.  Binjira mu rugo bavuza induru n’ amafirimbi, badutegeka gusohoka mu nzu, bakubita cyane urugi rwa metallique, maman arasohoka arakingura. Kuko nari ntangiye kuba umusore, narazamutse njya kwihisha mu gisenge.”

Avuga ko abandi i bose babasohoye babajyana ku irembo, babicisha amahiri. Umutangabuhamya yemeza ko uwari uyoboye icyo gitero ari uwitwa Alphonse wakoraga muri Electrogaz.

Ashimangira ko Murumuna we  atahise apfa ako kanya, ariko bari bamutemye, bamwishe bagarutse mu kwa 6 nawe. Yemeza ko we yakijijwe n’abantu bari inshuti zabo z’abahutu, ngo baramuhisha kugera mukwa 6 mu matariki nka
10 kamena 1994.

Ati ” Nageze  i Murambi, ku bw’ amahirwe mu matariki ya 18,   haza abasirikare b’ Abafaransa muri zone Turquoise natwe baturindira aho twari turi, hari n abandi barokotse baje i Murambi, kuko bumvaga Abafaransa baje kubafasha. Twagumanye nabo kugeza mu matariki abanza y’ ukwezi kwa 7.

Avuga ko bagize amahirwe abasirikari b’Abafaransa babahuza n’aba RPA kuko aho bari, batari batuje bitewe n’uko  bari kumwe n’interahamwe zabiciye abantu.

Ati “Ni uko narokotse.” umutangabuhamya yagaragaje amafoto ya Papa we na Mama we ashaka kwereka Bucyibaruta ababyeyi be niba yaraninagiwe ngo abibuke ngo cyane ko, uwo mupasitori bahuriraga mu nama z umutekano zaguye,

Urukiko rubajije  Bucyibaruta niba  yibuka uwo mupasitori.  Yasubije ko atigeze amumenya. Yagize  ati ” Avuze ko ise yari umuyobozi wa ADPER, witabiraga inama z’ umutekano, ariko iyo nama avuze yitabirwaga n’abantu bake, ahubwo conference prefectorale nibwo hatumirwaga abanyamadini.  Hazagamo aba pasiteri benshi sinabashaga kubamenya bose.”

Ibyo guhamagarwa taliki ya 10 Mata 1994, Bucyibaruta avuga ko atazi niba  yaramuhamagaye mu rugo cyangwa ku kazi,  yemeza ko iyo telefoni ntayo nakiriye.

Bucyibaruta yemeje  ko uwo mugabo berekanye ku mafoto Ari bwo  amubonye bwa mbere.

Umutangabuhamya asabye kugira icyo avugaho. Ati “Ukurikije uko inzego zari ziteye icyo gihe, ntibishoboka ko Bucyibaruta yaba atari azi Data. Ashobora kutamenya aba pasiteri  bato kuko yayoboraga aba pasiteri  bagera kuri 30,  nka Perefe,  ntiyavuga ko atazi umuyobozi w’ idini rikomenye nka ADEPR muri Gikongoro.
Ni idini ryagiraga abakristo benshi, amashuri, nink’uko yavuga ko atari azi Misago wayoboraga Gatolika, atubwiye ko atari azi Misago, namenya ko na Papa atari amuzi.”

Bucyibaruta mu rubanza ashinjwamo kudatabara abahigwaga yemeje ko atigeze ahamagarwa n’umuntu n’umwe ariko ko aho amenyeye ko Hari abahungiye kuri paruwasi ya Kibeho na ETO Murambi ngo yahise asaba abajandarume kubarindira umutekano.

MUGISHA BENIGNE

Siga igitekerezo