Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Murambi: Ujya gutwika urwiri ararwegeranya- Bucyibaruta

Abarokokeye i Murambi ntibateze kwibagirwa ijambo uwari Perefe wa Gikongoro, Bucyibaruta Laurent,  yavuze ubwo yagiraga ati “Ujya gutwika urwiri ararwegeranya”. Ni  mbere yo kubasiga mu maboko y’interahamwe n’abajandarume, ntihasigare n’uzabara inkuru.

Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu barokokeye muri ETO Murambi na Paruwasi ya Cyanika mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ba Paxpress ubwo bari mu Karere ka Nyamagabe. Ibi babihuriraho na bamwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta rurimo kubera mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, aho uyu musaza w’imyaka 78 akurikiranywehoibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi akekwa kuba yarakoreye mu cyahoze ari Gikongoro muri 994.

Umwe mu barokokeye i Murambi utavuzwe amazina ku mpamvu z’umutekano we yemeza ko yiyumviye n’amatwi ye uwari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, Bucyibaruta Laurent, abwira interahamwe ko ujya gutwika urwiri abanza kurwegeranya. Ashimangira ko ari yo mpamvu ubutegetsi bwe bwabanje gukusanyiriza abatutsi i Murambi ngo bubone uko bubatsemba.

Yagize ati “Ubundi urebye abantu bari bahungiye mu bice binyuranye bya Gikongoro cyane cyane muri za Kiliziya no mu nsengero, ariko Bucyibaruta yatubeshye ko tujya i Murambi kugira ngo bahaturindire, ariko yari amayeri yo kutwica twese ngo ntihasigare n’uzabara inkuru”.

Bamwe mu bacitse ku icumu kandi bagaruka ku ijambo uyu Bucyibaruta yakoresheje abita imyanda, ubwo yari kumwe na Musenyeri Misago. Umutangabuhamya wari ufite imyaka 9 muri icyo gihe, yemeza ko Bucyibaruta yazanye na Musenyeri Misago i Kaduha maze Musenyeri akabwira Bucyibaruta ati “Iyi myanda iri aha iruta abapadiri banjye bapfuye?”Akomeza avuga ko Bucyibaruta yunze mu rya Musenyeri Misago agira ati “Iyi myanda ndeba aha ntiyongere kuhagaragara. Ibyobo twacukuye murabona bitabereye aho?Bigombagukora icyo byagenewe”.

Umutangabuhamya avuga ko Bucyibaruta yabwiraga interahamwe n’abajandarume  bari aho i Kaduha, bityo nabo babakusanyiriza mu nzu mberambyombi ya Superefegitura ya Kaduha bababeshya ko bagiye kubarindira umutekano. Ni nyuma y’uko bari bamaze kurokoka igitero cyo kuri Kiliziya ya Kaduha. Avuga ko bamaze kugera mu icyo cyumba bakingiraniwemo batabizi, nyuma ngo baje kumva igitero kije kubica, bamwe muri bo banyura mu madirishya bariruka, ari nabo basobanura uko batanzwe na perefe Bucyibaruta ngo bicwe. Ati “Dushyirwa muri icyo cyumba twari duhamagawe muri mikoro batubwira ngo abarokotse igitero cyo ku Kiliziya nibave mu bihuru baze barindirwe umutekano, icumu ryunamuwe. Twari abana aribwo twakirwaga na Padiri Lewodomiri. Muri icyo cyumba twageraga ku bana ijana ariko twarokotse turi 3 gusa”.

N’ubwo abacitse ku icumu bo mu cyahoze ari Gikongoro bagifite ibikomere ku mutima nk’ibisigisigi bya Jenoside yabakorewe, bamwe  barishimira ko Bucyibaruta kuri ubu ari imbere y’ubutabera, akaba arimo kubazwa ibyo yabakoreye.Ni mu gihe ariko hari abandi bibaza impamvu uyu Bucyibaruta atazanywe kuburanishirizwa mu Rwanda, by’umwihariko mu cyahoze ari Gikongoro aho ayakoreye ibyaha, ngo bityo abarokotse babashe kumwibonera n’amaso yabo bamwibutse ubogome yabakoreye abashukisha umutekano wa nyirarureshwa.

Amazina y’abiciwe i Murambi

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Tare ahahoze ari komini Mudasomwa, Mutangana Simon, yishimira ko Bucyibaruta ubu ari imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa akaba yizera ko azaryozwa ubwicanyi bwakorewe abatutsi b’ahahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Ati “ Nk’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi turishimira ko byibuze Bucyibaruta agejejwe imbere y’ubutabera. N’ubwo atazatugarurira abacu twabuze, ariko ni byiza ko duhawe ubutabera, ni nacyo gihatse ibindi.”

Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro rwatangiye kuburanishwa ku ya 09 Gicurasi, bikaba biteganyijwe ko ruzapfundikirwa ku ya 12 Nyakanga 2022.

MUGISHA BENIGNE

Siga igitekerezo