Nyuma y’amezi abiri Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Gikongoro mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi aburana mu rukiko rwa Rubanda (Cour d’Assise) rw’I Paris mu Bufaransa, urubanza rwasojwe akatiwe gufungwa imyaka 20, ahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 muri Perefegitura ya Gikongoro by’umwihariko mu Ishuri ry’imyuga rya Murambi, I Kaduha,Cyanika no mu ishuri rya Marie Merci, agirwa umwere ku bwicanyi bwabereye I Kibeho.
Ni nyuma y’uko urukiko rwumvise abatangabuhamya ku mpande zombi (abashinja n’abashinjura), abaregera indishyi, abahagarariye abaregera indishyi, abashinjacyaha n’abunganizi ba Bucyibaruta ndetse nawe ubwe yahawe ijambo ryo kugira icyo avuga agira ati “ Nyakubahwa perezida w’urukiko na mwe bacamanza mbashimiye ko mumpaye akanya ko kuvuga kuri uru rubanza rumaze amezi abiri.”
Yakomeje agira ati “ Nagira ngo mbwire abacitse ku icumu ko ntigeze mbatererana ku bicanyi, nahoraga nibaza uko nabafasha. Iteka icyo kibazo no kwicuza mbanye nabyo mu gihe cy’imyaka 28, ariko mu by’ukuri sinegeze niufuriza akababaro abatutsi ba Perefagitura ya Gikongoro. Sinigeza mbafasha kubafasha bo n’imiryango n’inshuti zabo ariko sinigeze nifuza kubaha abaicanyi, ukuri kuri jyewe sinigeze nifuza ko bababara, sinigeze nifatanya n’abicanyi, sinigeze nifuza ubwo bwicanyi bwa kinyamaswa. Nibyo nifuzaga kuvuga murakoze.”
Bucyibaruta Laurent akatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20, ni mu gihe ubushinjacyaho bwo bwari bwamusabaye igifungo cya burundu.
Ubuyobozi bw’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA) ku rwego rw’igihugu bwagize icyo buvuga kuri iki gihano cy’igifungo cy’imyaka 20 cyahawe Bucyibaruta.
Ku bwa Nkuranga Egide, perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, asanga abarokotse jenoside mu bice bya Murambi, Kibeho, Kaduha na Cyanika bahawe ubutabera n’ubwo bwose batishimiye igihano ahawe cy’imyaka 20 y’igifungo.
Ati “ Igihano Bucyibaruta ahawe cyo gufungwa nimyaka 20 ni ubutabera buhawe abarokotse Jenoside y’I Murambi, Kibeho, Kaduha na Cyanika, kikongera kikaba n’ubutumwa ku bakoze Jenoside bacyihishahisha, bigaragaza ko ejo cyangwa ejo bundi n’abandi bacyihishe bazagezwa imbere y’ubutabera.”
Abarokotse Jenoside muri Gikongoro n’ubwo batishimiye cyane igihano cy’imyajka 20 y’igifungo cyahawe Bucyibaruta, ngo byibuze bishimiye ko yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28 abatereranye mu maboko y’abicanyi ntabatabare, bakaba bakiriye igihano yahawe uko kingana kose.
Bati “ Na bwo ni ubutabera duhawe, kuko yashoboraga gukomeza kubura kugeza apfuye atagejejwe imbere y’ubutabera. Ni byo byari kutubabaza cyane kuko atabajijwe ubugome yadukoreye. Kuba akatiwe imyaka 20 gusa y’igifungo ntibyadushimishije kuko twifuzaga ko bamukatira icya burundu, ariko nayo turayakiriye kuko ari ubutabera duhawe.”
Urubanza rwa Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro rwatangiye taliki ya 09 Gicurasi mu Rukiko rwa Rubanda ruherereye imbere mu Bufaransa, rukaba rusojwe taliki ya 12 Nyakanga 2022, impande zombi zikaba zahawe iminsi 10 yo kujuririra iki igihano.
