Bamwe mu baturage b’akarere ka Kirehe, umurenge wa Gatore barasaba guhabwa ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kagitumba-Rusumo batarahabwa kugeza ubu nditse n’ibyobo byahasigaye bikaba bishobora kugwamo abana bato bahanyura.
Ibi ni bimwe mu byo batangagarije abanyamakuru bakorana na Paxpress mu kiganiro cyahuje abaturage n’abayobozi cyabereye mu Murenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe.
Gasana Valens ni umwe mu baturage b’umurenge wa Gatore, akarere ka Kirehe, avuga ko yangirijwe imyaka ubwo hakorwaga umuhanda wa Kagitumba-Rusumo, kugeza n’ubu akaba atarahabwa ingurane nyuma yoba yarabariwe ibye byangijjwe ariko ngo amaso yaheze mu Kirere.
Yagize ati “ Mu by’ukuri ndi umwe mu baturage bangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kagitumba- Rusumo, barambariye ibyangijwe na byo ariko na magingo ay anta ngurarane nahawe, amaso yaheze mu kirere. Impamvu sinyizi, gusa maze guheba ko ntayo ngihawe, mwankorera ubuvugizi nkishyurwa ibyanjye byangijwe.”
Gasana kandi akomoza ku binogo byasizwe n’ikorwa ry’uyu muhanda ku buryo ubushize umuwana we yarabiguyemo kandi ngo rwose bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abana bahanyura kuko bashobora kubigwamo bakavunika. Agasaba rero koi bi binogo bimeze nk’imanga byasibwa kugira ngo hatazagira uhaburira ubuzima cyangwa ngo ahavunikire.
Mukandutiye Julienne nawe ni umuturage w’Umurenge wa Gatore, Akarere ka Kirehe, nawe yemeza ko yangirijwe ibye n’ikorwa ry’uwo muhanda ariko ngo na n’ubu ntarahabwa ingurane, akaba yarategereje yarahebye.
Ati “ Ubwo hakorwaga umuhanda Kagitumba-Rusumo, hari imyaka yanjye yangijwe binguiraho ingaruka zigaragara kuko byatumye mbura umusaruro nari niteze, byatumye mpura n’inzara mu rugo kuko umusaruro wabaye muke, kutishyurwa kandi byarankenesheje mu buryo bugaragara kuko aho umuhanda wanyuze ari naho nashakiraga amaramuko, mbabajwe n’uko kugeza ubu nta ngurane nahawe, kimwe n’abandi nanjye ndacyategereje ariko amaso yaheze mu kirere.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, Bwana Ntagwabira Oswald yemeza ko ibibazo by’ingurane ku baturage bagizweho ingaruka n’ikorwa ry’umuhanda Kagitumba- Rusumo bigaragara kandi mu by’ukuri bigihari bikaba bigomba gukemurwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi( RTDA) kuko ari cyo gifite mu nshingano ikorwa ry’uyu muhanda.

Yemeza ko abaturage babaruriwe imitungo yangijwe, bamwe muri bo ngo bamaze guhabwa ingurane zabo ariko ngo hari n’abandi batarahabwa ingurabne barimo abamaze kugaragaza ikibazo ndetse n’abandi.
Ati “ Mu by’ukuri ikorwa ry’umuhanda Kagitumba-Rusumo ryasize ryangirije bimwe mu bikorwa by’abaturage birimo imyaka mu mirima. Abo bose bamaze kubarurirwa ingurane, bamwe bamaze kuzihabwa abandi baracyategereje ntibarazihabwa.”
Avuga ko bamwe mu baturage bamaze kwishyurwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi ari cyo ryishyuye imwe mu mitungo yangijwe indi ikaba itarishyurwa na magingo aya.
Ntagwabira rero asaba abaturage batarishyurwa ingurane kuba bihanganye bagategereza ko iki kigo kibishyura.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Kirehe, Munyaneza William ku byerekeranye n’ikibazo cy’abaturage batarahabwa ingurane ry’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda avuga ko abatanze ibyangombwa byuzuye kare bamaze kwishyurwa, abasigaye bakaba bataruzuza ibisabwa, aho bagenda babwirwa ibikenewe ngo dosiye zabo zuzuye.
Yagize ati “ Abujuje dosiye mbere bamaze guhabwa ingurane zabo, abasigaye ni nabo dosiye zabo zitaruzura, bagizwe n’abangijwe inzu mu gihe cy’ikorwa ry’umuhanda, bytinze ku mpamvu zo kubanza gushaka abagenagaciro ngo bagaragaze agaciro k’ibyangiritse kuri izo nzu, hari n’abangirijwe imyaka batarishyurwa kuko dosiye zabo zitaruzura.”
Uyu muyobozi yemeza ko amakuru yose namara kuboneka dosiye zikuzuzwa neza, bazahita bazohereza mu buyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, akaba yemeza ko bitarenze ukwezi kwa cyenda dosiye zose zizaba zimaze gukorwa.
Gusa nanone munyaneza avuga ko izirangiye zidategereza izatinze kuko bahita bazohereza kugira ngo ba nyirazo bishyurwe, bakazagenda bishyurwa uko dosiye zabo zizagenda zisozwa. Aha uyu muyobozi atanga icyizere ko ntawagizweho ingaruka n’ikorwa ry’uyu muhanda uzaba wujuje ibisabwa utazishyurwa.
Abaturage bangijwe ibyabo n’ikorwa ry’umuhanda bataruzuza dosiye zabo barasabwa kwihutira gutanga ibyo basabwe kugira ngo buzurizwe dosiye bityo bahabwe ingurane.
Umwanditsi: MUGISHA Benigne
