Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Nyamukuru Ubukungu

Imiti iterwa mu myaka yagabanyije inzuki yongera igiciro cy’ubuki

Abakora umurimo w’ubuvumvu bemeza ko inzuki zigenda zibacika bitewe n’imiti iterwa mu myaka ikica inzuki, bigatuma zigabanuka nabyo bigatuma habaho izamuka ry’ibiciro by’ubuki. Barasaba ko iki kibazo cyahagurukirwa n’inzego zibishinzwe kuko bakomeje guhomba cyane.

Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu bavumvu bo mu Karere ka Musanze, mu mirenge ya Kinigi, Gataraga na Rwaza, aho bafite impungenge z’uko umwuga wabo uzamera mu gihe kizaza niba ikibazo cy’inzuki zicwa n’imiti iterwa mu myaka kitavugutiwe umuti.

Uwitwa Habimana Eliel ni umuvumvu asobanura ko mbere abahinzi bataratangira gushishikarizwa gutera imiti mu myaka, inzuki zari nyinshi ngo ku buryo yabonaga umusaruro w’ubuki ungana n’ibiro 20 ku mutiba umwe ahakuye inshuro imwe gusa. Ngo hari n’ubwo umutiba umwe yashoboraga kuwuhakuramo ubuki bungana n’ ibiro 25 mu gihe byagenze neza cyane, ariko kuri ubu umutiba umwe awuhakuramo ubuki butarenze ibiro 5 akemeza ko ari igihombo gikomeye kuri we.

Ati “ N’ubwo umwuga wanjye w’ubuvumvu nawukomeje, ndimo ndahura n’igihombo gikomeye kuko mbere abahinzi batarashishikarira gutera imiti mu myaka inzuki zari nyinshi kandi zikororoka bikomeye.”

Ngendahimana Jerome ukorera umwuga w’ubuvumvu mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze yunga mu rya mugenzi we akemeza ko imiti iterwa mu myaka ariyo yica inzuki ku bwinshi kuko zijya guhova aho bayiteye zikagaruka mu mitiba ari mbarwa.

Yagize ati “ Inzuki zishobora gusohoka mu mutiba wazo zigera ku 2000 zikagaruka sizigaye ari 1500 cyangwa se 1000. Biba byatewe n’uko hari izagiye guhova ibyo zikoramo ubuki mu mirima yatewemo imiti yica idukoko zigahita nazo zipfa, izigarutse hari ubwo ziba zahobye ibyo zikenera ahataratewe imiti cyangwa se mu mashyamba ya kimeza n’ahandi.”

Ashimangira ko mbere inzuki zabonaga ahantu hagari ho guhova ibyo zikoresha ubuki, mu mashyamba, mu bihuru n’ibisambu bitahingwaga, aho bimariye guhingwa ngo byabaye ngombwa ko abahinzi bashishikarizwa gutera imiti irinda ibyonnyi iyo miti ikaba inica inzuki, bityo ngo uko zagiye guhova siko zigaruka zose.

Hakizimana Fabrice ni uwo mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, avuga ko afite imizinga 18, ngo mu myaka ibiri ishize yayibonagamo ubuki bungana n’ibiro 370 mu mwaka umwe, ariko ngo umwaka ushize yayihakuyemo ubuki bungana n’ibiro 90 gusa. Asanga ari gihombo gikomeye yahuye na cyo, akaba asaba inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi kubashakira igisubizo cy’iki kibazo.

Igiciro cy’ubuki cyaratumbagiye umuturage uciriritse ntabasha kucyigondera

Iyo uganiriye n’Abavumvu ku bijyanye n’ibiciro by’ubuki muri iki gihe usanga butagura kimwe bitewe n’ahantu, gusa usanga igiciro cy’ikiro cy’ubuki kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 5 000 na 7 000, igiciro kitoroheye umuturage usanzwe udafite amikoro afatika.

Abaturage bakenera ubuki na bo bavuga ko igiciro cy’ubuki muri iki gihe batakibashije kucyigondera, ngo n’iyo ari ubw’umuti barabubura kubera amafaranga menshi busigaye bugurishwa, bagahitamo kubyihorera.

Nyiranzayino Violeta ni umuturage wo mu Murenge wa Kinigi, avuga ko muri uwo murenge ubuki buhenda kubera busigaye buboneka ari buke, hakiyongeraho ko amahoteli menshi ndetse na ba mukerarugendo bayararamo babugura, bikaba byaratumye buhenda cyane.

Mukankusi Dativa wo mu Murenge wa Rwaza we agira ati “ Kuri ubu ubuki bubona umugabo bugasiba undi. Bwarahenze cyane, ikiro cyabwo iwacu kigeze ku mafaranga y’u Rwanda 5 500, njye nk’umuturage uciriritse sinabona ayo kubugura.”

Kagaba Disimasi wo mu Murenge wa Gataraga nawe agaragaza imbogamizi abaturage bahura na zo mu guhaha ubuki, aho avuga ko iwabo mu Gataraga ikilo cy’ubuki kigura amafaranga 7 000 cyangwa 8 000 bitewe n’ubufite.

Kwirinda ibyonnyi hicwa inzuki!

Abahinzi na bo bemeza ko batera imiti mu myaka kugira ngo bayirinde ibyonyi, akaba ariyo akenshi inzuki zihova zigahita zipfa.

Murekatete Emerence ni umuhinzi w’ibirayi, avuga ko ibirayi bikenera guterwa imiti yica ibyonyi kugira ngo bikure neza, akemeza ko babitera umuti witwa kiyoda n’uwitwa roketi kandi ikaba yica ibyonnyi n’inzuki zidasigaye mu gihe zahageze.

Ntuyahaga Valens we ni umuhinzi w’inyanya, na we avuga ko mu buhinzi bwe akenera gutera imiti yica ibyonnyi, ngo uwo akunze guteramo ni Kiyoda, kandi ngo yica inzuki, kandi ngo ntiyabireka kuko ari wo murimo umutunze.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’inzuki zicwa n’imiti iterwa mu myaka, Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Bucagu Charles avuga ko batangiye gukora ubushakashatsi bw’uburyo bushya bwo kurwanya ibyonnyi mu mirima hifashishijwe udusimba turya ibyonnyi, ariko natwo tukaba tutangiza ibidukikije.

Ati “ Ubushakashatsi bw’uburyo bushya bwo kurwanya ibyonnyi mu mirima hadatewe imiti yica inzuki bwaratangiye ariko buzatinda. Mu gihe ubu bushakashatsi butararangira tugiye gusaba abahinzi kujya batera imiti mu myaka mu gitondo kare kugira ngo inzuki nizijya guhova nimugoroba zisange imiti yashizemo.”

Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Bucagu Charles

Dr Bucagu avuga ko abavumvu bababwiye ko inzuki zitangira guhova nyuma ya saa kumi, ku bw’ibyo ngo bagiye gushishikariza abahinzi kujya batera imiti mu gitondo uhereye mu gihembwe cy’umwaka w’ubuhinzi utaha.

Iterwa ry’imiti yica ibyonnyi mu mirima bivugwa ko ari imwe mu mpamvu y’igabanuka ry’inzuki ryateye igabanuka ry’ubuki, na ryo ryateje itumbagira ry’igiciro cy’ubuki, kuri ubu harashakwa igisubizo kirambye cy’icyo kibazo.

Mbere imiti yica ibyonnyi itaratangira guterwa mu mirima, ubuvumvu bwari umuga utunga nyirawo kuko umutiba umwe washoboraga guhakurwamo ibiro 25 inshuro imwe gusa, kuri ubu umutiba umwe ukaba usigaye uhakurwamo ibiro 5 gusa by’ubuki, akaba ari igihombo ku bakora uyu mwuga.

UMWANDITSI: Benigne MUGISHA

Siga igitekerezo