Mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Kabuga Felisiyane rwatangiye kuburanishirizwa I La Haye mu Buholandi n’Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo yasizwe n’inkiko mpanabyaha,aho umutangabuhamya w’ubushinjacyaha yagarutse ku biganiro bya RTLM ( Radio Television des Mille collines).
Umutangabuhamya wahawe izina rya K005 ku mpamvu y’umutekano we yatanze ubuhamya yahinduriwe ijwi ndetse atanagaragara mu ruhame ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko Kabuga ntacyo yakoze ngo ahoshe ibiganiro bya RTLM byari bigamije kwangisha abanyarwanda ubwoko bw’abatutsi no kubiba amacakubiri, byanabaye intandaro y’ iyicwa ry’abatutsi hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu duce twa Bugesera na Bigogwe.
Ashimangira ko uwari Minisitiri w’Itangazamakuru icyo gihe, Faustin Rucogoza yandikiye ubuyobozi bwa RTLM abusaba guhagarika ibiganiro nk’ibyo ariko nti hagira igikorwa, bigeza ubwo ahamagaje kabuga wari ukuriye ubuyobozi bw’iyo radiyo amusaba guhagarika ibiganiro bihita kuri iyo radiyo.
Ati “ Kabuga ubwo yahamagazwaga na Minisitiri Faustin Rucogoza, nk’umuyobozi wa RTLM kugira ngo amusabe kugira icyo akora ku biganiro bibiba amacakubiri n’urwango binyuzwa kuri icyo gitangazamakuru yamwemereye ko bigiye gukosorwa ariko nta cyakozwe mu by’ukuri, byarakomeje.”
Ashimangira ko muri icyo gihe ari bwo Perezida Melchior Ndadaye wari perezida w’u Burundi yari amaze kwicwa, bityo abanyamakuru ba RTLM batangira guhamagarira abahutu kwica abatutsi ngo bitazamera nk’ibyabaye I Burundi
Yemeza ko Minisitiri Rucogoza yakomeje asaba abanyamakuru ba RTLM kurekera aho guhamagarira abahutu kwica abatutsi no kubwira abaturage ko amasezerano ya Arusha nta cyo amaze ndetse bakareka no kwibasira FPR Inkotanyi.
Ibyo byose ntibyahagaze ahubwo ibyo biganiro byarakomeje ari nako ubwicanyi bukorerwa abatutsi kugeza kuri Jenoside yabakorewe muri Mata 1994.
Kabuga yafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa muri Gicurasi 2020, akagezwa imbere y’ubutabera aho ashinjwa ibyaha 6 birimo jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, kurimbura , itotezwa .ubwicanyi n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Umwanditsi: Mugisha Benigne