Umutangabuhamya mu rubanza rwa Kabuga Felisiyane rurimo kubera I La Haye mu Buholandi yagaragaje uruhare Kabuga yagize mu iyicwa ry’abatutsi mu bice binyuranye by’igihugu birimo n’ahitwaga Komine Rouge, agace gaherereye mu Karere ka Rubavu.
Umutangabuhamya wahawe izina rya KAB 076, akaba n’umwe mu bari bagize umutwe w’Interahamwe ndetse wanakatiwe igifungo cya burundu, yemeza ko intwaro zakoreshejwe mu kwica abantu muri Komini rouge zatanzwe na Kabuga.
Ashimangira ko iyicwa ry’abatutsi muri komini rouge ryakoreshejwemo intwaro za Gakondo zari zaraguzwe na Kabuga, ari nazo zicishijwe abatutsi bo mu Mujyi wa Gisenyi.
Yagize ati “ Intwaro Gakondo zakoreshejwe mu kwica urubozo abatutsi, naho izisanzwe zakoreshejwe mu kubahuhura. Zombi zarakoreshejwe ariko izo za gakondo zari zaraguzwe na Kabuga.”
Umutangabuhamya kandi yemeza ko Interahamwe za Kimironko zitwaga iza Kabuga, agaragaza ko izo nterahamwe zahawe intwaro muri Gicurasi 1994, akaba ari na Kabuga ubwe wazohereje kwica abatutsi.
Agaruka ku modoka zari zifite ibirango bya KF, bisobanura ko zari iza Kabuga Felisiyani yiboneye ubwe n’amaso ye zitwaye amasasu. Bivuze ko Kabuga yari afite ijambo mu byakorwaga icyo gihe.
Ku bijyanye na Radiyo RTLM, yemeza ko yakoreshejwe mu gushishikariza interahamwe kwica abatutsi, binyuze mu biganiro byayo.
Abunganira uregwa bifuje kumenya aho umutangabuhamya yahuriye na Kabuga n’uwabahuje, avuga ko yahuye na Kabuga bwa mbere mu ruganda rwe, bahujwe n’uwari ukuriye interahamwe ku rwego rw’igihugu. Ngo icyo gihe Kabuga yamushimiye umurimo akora.
Umutangabuhamya anemeza ko interahamwe zakoreraga mu nzu ya Kabuga iherereye ku Muhima, mbere y’uko MRND izishakira ahandi zikorera, ari nabwo zavuyeyo, ngo hari muri Gicurasi 1993.
Ibyo gushishikariza interahamwe kwica abatutsi kwa Radiyo RTLM benshi bemeza ko yashinzwe na Kabuga bishimangirwa kandi n’umutangabuhamya wiswe KAB 006 wemeza ko ari byo byamushishikarije kujya kwica abatutsi.
Avuga ko ibyo biganiro byakorwaga n’abanyamakuru ba RTLM barimo Kantano, byavugaga ko abatutsi ari babi ari nabo bishe umubyeyi wabo Habyarimana, ngo byatumye afata intwaro nawe akajya guhiga no kwica abatutsi.
Uyu mutangabuhamya wahamwe n’icyaha cya Jenoside agakatirwa gufungwa imyaka 30 yemeza ko Jenoside itangira ari umwe mu bapakiye mu modoka za Kabuga intwaro zari zivuye i Goma ari nazo zakoreshejwe mu kwica abatutsi ku Gisenyi.
Yashimangiye kandi iyicwa ry’abagore n’abana muri Komini rouge,ndetse imirambo y’abari bamaze kwicwa yashyizwe mu modoka za Kabuga.
Yongeyeho ko yiboneye n’amaso ye Kabuga aparitse imodoka ya Mercedes Benz mu Kigo cya Gisirikari cya Gisenyi. Umutangabuhamya kandi ngo yiboneye ubwe Kabuga atanga imodoka ze ebyiri ngo zitware interahamwe zari zimaze kwica. Imodoka imwe yari iyo mu bwoko bwa Mitsubishi indi ikaba iyo mu bwoko bwa Hiace.
Kabuga Felisiyani ashinjwa Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, itoteza, gutsemba n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasira inyoko muntu.
Umwanditsi: Mugisha Benigne