Bamwe mu babyeyi bajyanye abana mu kigo mbonezamikurire cya Munyinya batangaza ko kujyana abana muri iki gigo byagabanyirije ihohoterwa bakorerwaga n’abakozi.
Iki kigo giherereye mu Mudugudu wa Munyinya, akagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga cyaje gikenewe kuko bamwe mu babyeyi batagiraga uwo basigira abana mu gihe bagiye mu mirimo.
Ngo hari n’abandi babasigiraga abakozi ariko ntibafatwe neza ahubwo bagahura n’ihohotetrwa rinyuranye, nk’uko bisobanurwa na bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Irizanews.rw.
Murekatete Vestine ni umwe mu babyeyi bayobotse ikigo mbonezamikurire cya Munyinya, akaba atuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Biringaga, umurenge wa Cyeza, avuga ko atabonaga uwo asigira abana mu gihe yabaga agiye gucuruza mu dusoko tunyuranye mu rwego rwo gushaka imibereho, dore ko abakozi bari baramunaniye kubera kumufatira abana nabi, ndetse rimwe na rimwe agasanga babakubise bikabije.
Ati “Mu by’ukuri iki kigo mbonezamikurire cyaje gikenewe, by’umwihariko njye sinari ngishoboye kurera abana bato no kujya kubashakira ikibatunga. Abakozi bari bamaze kunanira kubera kumfatira nabi abana, kubakubitra bikabije no kubigisha ingeso mbi. Ariko ubu njya kugira aho njya, nkagenda nta kibazo kuko umwana muto musiga mu kigo mbonezamikurire, naho abakuru bakajya mu ishuri.”
Avuga ko umwana we muto atagihohoterwa, atagifatwa nabi, atagikubitwa mu buryo bukabije, ko ahubwo ubu ameze neza, yishimiye kwiriranwa n’abandi bana mu kigo mbonezamikurire ndetse n’ababyeyi babitaho bakaba babafashe neza.
Avuga ko mu kigo mbonezamikurire bavanamo uburere bwiza, imico myiza ndetse n’ubumenyi kuko biriranwa n’abarimu babigisha banabatoza ikinyabupfura.
Iradukunda Marceline nawe ni umubyeyi, atuye mu Mudugudu wa Munyinya, akagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe, ni umurezi, avuga ko yishimiye cyane kujyana umwana we mu kigo mbonezamikurire cyita ku bana bato kuko byamufashije kubona aho asiga umwana we muto, akajya mu kazi nta mpungenge kuko azi neza ko basigarana n’abarezi kandi bakabafata neza ndetse umwana we akaba atagihura n’ihohoterwa nk’uko yarikorerwaga n’abakozi bamureraga, mu kumukubita, kumubwira nabi, kumuhabura n’ibindi.
Avuga ko ubu afite amahoro kandi ko kubona aho asiga umwana hizewe bituma akora akazi ke k’uburezi neza, agatanga amasomo ashinzwe adahuzagurika, dore ko umwana muto aba yamusize mu kigo mbonezamikurire naho abakuru baba bari mu mashuri, aho nabo bafatirayo amafunguro ya sasita, bityo umutekano w’umuryango wose ukaba uri ntamakemwa.
Ati “Ubu mfite amahoro ndetse n’umwana wanjye muto amerewe neza kuko asigara mu kigo mbonezamikurire, akitabwaho n’ababyeyi b’impuhwe n’impanuro, akarerwa kandi akigishwa hamwe n’abandi bana. Iyo tubonanye nimugoroba nsanga yishimye, afite akanyamuneza kurusha uko namubonaga yiriranywe n’abakozi mu rugo.”
Umuyobozi w’ ikigo mbonezamikurire cya Munyinya uwera Ida avuga ko kwita ku bana barererwa muri icyo kigo babikorana urukundo n’impuhwe kandi bakabaha n’ubumenyi bunyuranye mu by’amasamo, imyitwarire myiza, ikinyabupfura no kugira isuku. Yemeza ko bafata neza aba bana, bakabagaburira indyo yuzuye, bakabigisha imikino, indirimbo, kuvuga n’imyifatire myiza.
Ati “ Iyo witegereje neza usanga kurerera abana muri iki kigo ari ingirakamaro gusumbya kubasigira abakozi. Hano tubitaho birenze iby’abakozi, tubaha amasomo yo mu ishuri aho bakura ubumenyi, tubatoza ikinyabupfura, tubigisha kuvuga neza, kwifata neza, kugira isuku, gukina badahutazanya hagati yabo ubundi tukabaha n’indyo yuzuye.”
Uyu muyobozi asanga hari icyiyongereye ku bana barererwa muri icyo kigo ugereranyije n’uko baje. Ngo ubu babasha kuvuga neza, barasabana hagati yabo, bahabwa ubumenyi n’amasomo, bagaragaje impano zinyuranye bfite biturutse mu mikino.
Ati “Bamwe twasanze bifitemo impano yo kuririmba, abanda bafite impano yo kumenya gusetsa, hari n’abo twasanze bafite impano yo kwita kuri bagenzi babo kandi ari abana.”
Uwera avuga ko abana barererwa mu kigo mbonezamikurire cya Munyinya bagera kuri 89 bakaba baturuka mu bice bituriye iki kigo, ngo bagera ku ishuri saa mbiri bazanywe n’ababyeyi cyangwa ababarera, bagatanigira amasomo saa mbiri n’igice.
Nyuma y’amasomo bahabwa ifunguro rya saa sita rituruka mu bushobozi ababyeyi ubwabo baba bakusanyije ngo haboneke ibitunga aba bana.
Ku bijyanye n’imikorere y’ibigo mbonezamikurire y’abana bato, Nyiracumi Rachel ushinzwe kigo mbonezamikurire mu Muryango wa Gikirisitu Help a Child avuga ko uyu muryango ufatanya na Leta mu rwego rwo kurinda umwana ihohoterwa iryo ari ryo ryose no kumurengera wongera service zo mu kigo mbonezamikurire mu gihugu, bityo ngo umwana agire umwitaho ufite ubumenyi no kumurera, ahabwa uburere buboneye butangwa n’ababyeyi. Yemeza kandi ko Help a child ifasha mu gukumira no kurinda abana ubuzererezi kuva bakiri bato.
Ni muri urwo rwego uyu muryango wubaka ibigo mbonezamikurire 4 buri mwaka, kuri ubu hakaba hamaze kubakwa ibigo mbonezamikurire 28 byujuje ibisabwa byose, bakaba bamaze no gufasha izitari zujuje ibisabwa zisaga 300
Agira ati “ Help a child yihaye inshingano zo kurinda umwana ihohoterwa iryo ari ryo ryose no kumurengera, ari nayo mpamvu yubaka ibigo 4 buri mwaka ikaba imaze no gufasha izindi zitari nke mu kuzuza serivisi ibigo mbonezamikurire bisabwa kuba bifite.”
Nyiracumi yemeza ko mu nmwaka wa 2017 umuryango Help a Child wateye inkunga ibigo mbonezamikurire 43, mu mwaka wa 2018 uyu muryango utera inkunga ibingo mbonezamikurire 60, mu mwaka wa 2019 utera inkunga ibigo 70, mu wa 2020 utera inkunga ibigo 109 naho mu mwaka wa 2022 wateye inkunga ibigo 41.
Umuryango Help a child ukorera mu turere twa Bugesera, Ngoma na Rusizi, muri uyu mwaka ukaba igiye gutangira gukorera no mu turere twa Gicumbi na Rutsiro.
Umwanditsi: Mugisha Benigne.