Ikigo mbonezamikurire( ECD) cya Kivumu cyabaye igisubizo ku mibereho myiza y’abana bato n’imikurire myiza mu miryango nyarwanda. Iyi ni intero ya bamwe mu babyeyi barerera mu Kigo mbonezamikurire cya Kivumu, giherereye mu Karere ka Muhanga, umurenge wa Cyeza, akagari ka Kivumu.
Manirarora Innocent ni umwe mu babyeyi wohereje umwana we mu Kigo mbonezamikurire cya Kivumu, yabwiye Irizanews.rw ko kurererera umwana we muri ikigo byamufashije kubona ifunguro rya sasita mu gihe gikwiye no guhabwa indyo yuzuye imurinda kugwingira no gusubura inyuma mu mikurire.
Uyu mubyeyi avuga ko mbere y’uko umwana we aza mu kigo mbonezamikurire cya Kivumu ngo ntiyaboneraga igihe ifunguro rya saa sita , bitewe n’uko ababyeyi be babaga bagiye guhinga bagahingura nyuma ya saa sita ari nabwo batangiraga kuritegura.
Avuga ko byatumaga umwana wabo atarashoboraga gukura neza nk’abandi bana bitaweho. Ikindi ngo n’ifunguro ateguriwe ntiryabaga rifatika kuko wasangaga ritagizwe n’indyo yuzuye, bityo umwana ntabashe gukura neza haba mu gihagararo ndetse no mu mitekerereze.
Yagize ati “ Ikigo mbonezamikurire cya Kivumu cyaje gikenewe kandi Cyatugiriye umumaro mwinshi twe n’abana. Cyafashije abana guhabwa ubumenyi bubategura kuzakomeza mu mashuri abanza, bagahabwa ifunguro ku isaha y’isatanu rigizwe n’igikoma n’ibisuguti ndetse n’irya saa sitan’igice kandi rigizwe n’indyo yuzuye.”
Manirarora avuga ko umwana we wazanywe mu kigo mbonezamikurire ubu afite ubuzima bwiza kandi yishimye kuko yiriranwa n’abandi bana ndetse abandi bana n’abarezi babafata neza.
Uwababyeyi Jeanne na we ni umubyeyi urerera mu Kigo mbonezamikurire cya Kivumu, avuga ko kurerera muri iki kigo ari igisubizo ku bana ndetse no ku babyeyi kuko gifasha abana kubona ubumenyi nokwitabwaha kuva mu masaha ya mu gitondo kugeza ku gicamunsi kuko ari bwo ababyeyi baba bagiye
guhinga abandi mu mirimo inyuranye yaba iya Leta cyangwa iy’abikorera.
Ati “ Mu gihe umwana yabaga akeneye kwitabwaho mu gitondo akibyuka , nibwo natwe twabaga dusohora amasuka tujya guhinga, ubwo tukamupfumbatisha ikijumba akirirwa akizererana arumaho ategereje ko duhingura ngo duteke cyangwa se turi kumwe mu murima arimo kuruma kuri cya kijumba.”
Uwababyeyi yemeza ko nta suku uwo mwana yabaga yakorewe kandi ngo n’icyo kijumba yiriranwaga nta suku cyabaga gifite ku yageraga aho akagifasha hasi, akongera akagitora akarumaho na wa mwanda wose akuye hasi, isazi zikoraho nawe yongera aryaho.
Avuga ko kuri ubu umwana we abyuka akaraba, agasigwa amavuta akagana ikigo mbonezamikurire afite isuku, akirirwa yitabwaho n’abarezi naho umubyeyi akajya mu mirimo y’ubuhinzi nta zindi mpungenge.
Yemeza ko kuva umwana we yajya mu Kigo mbonezamikurire amerewe neza kuko ahabwa ubumenyi bw’amasomo, agahabwa igikoma ku isaha y’isaa tanu ndetse n’ifunguro rigizwe n’indyo yuzuye bahabwa I saa sita n’igice akabona gutaha mu rugo.
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Kivumu ruherereyemo ikigo mbonezamikurire cyakira abana bato kikabitaho, Ntigurirwa Placide, avuga ko abana barererwa muri iki kigo mbonezamikurire bagera kuri 237 bagabanyije mu byiciro 3. Ngo abato bafite imyaka 3, hari n’abafite 4 ndetse n’abafite imyaka 5 na ndetse n’itandatu.
Yemeza ko aba bana bazanywe n’ababyeyi babishaka kandi babikunze, aho ashimangira ko ababyeyi bitabiriye iyi gahunda ku bwinshi ndetse bikagera aho imyanya ikabura kuri bamwe. Ntigurirwa avuga ko abana barererwa mu kigo mbonezamikurire cya Kivumu baha bwa amasomo anyuranye arimo icyongereza, ikinyarwanda ndetse n’imibare ijyanye no kubara. Yongeraho ko uretse amasomo, aba bana bahabwa igikoma ku isaha y’isaa tanu giherekejwe na Biscuit cyangwa umugati, naho ku isaha y’isaa sita n’igice aba bana bagahabwa ifunguro, nyuma bagataha.
Ati “Abana bato barererwa hano bahabwa amasomo, bagahabwa igikoma ku isaha y’isaa tanu ndetse n’amafunguro ku isaha y’isasita n’igice, ibi byose babiherwana isuku kandi amafunguro nayo aba agizwe n’indyo yuzuye.”
Abana bato biga mu byiciro 3, bafite abarimu 4 babafasha mu masomo ndetse bafite n’ibitabo bigiramo kubara no gusesengura amashusho aba ari muri ibyo bitabo.
Nk’uko Nyiracumi Rachel umuyobozi ushinzwe ibigo mbonezamikurire mu Muryango Help a Child yabigarutseho, ngo ikigo mbonezamikurire kigomba kugira igikoni cyifashashisha mu gutegurira abana amafunguro kandi ayo mafunguro akaba agizwe n’indyo yuzuye.
Aha aragira ati “ Ikigo mbonezamikurire kigomba kugira igikoni gitunganyizwamo amafunguro ahabwa abana kandi akaba agizwe n’indyo yuzuye. Ni ngombwa kandi ko habaho igikono cy’umudugudu kugira ngo ababyeyi bigishwe gutunganya amafunguro, kugira ngo bajye babasha gutunganyiraza abana babo amafunguro no mu ngo zabo.”
Yongeraho kandi ko Help a child ifatanya na Leta mu gukumira ubuzererezi mu bana binyuze muri gahunda y’ibigo mbonezamikurire. Mu kigo mbonezamikurire cya Kivumu usangamo service zikenerwa zirimo igikoni, kugaburira abana , kubafata ibipimo mu rwego rwo kureba uko ubuzima bwabo buhagaze.
Umwanditsi: Mugisha Benigne