Ku gasozi ka Nyamiyaga kari mu murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, ni hamwe mu hiciwe abatutsi benshi bari bahahungiye mu 1994. Abaharokokeye bavuga ko baje kwicwa n’abajandarume ku itegeko rya Adjudant chef Hategekimana Philippe alias Biguma.
Uyu Hategekimana yahoze ari umujandarume yungirije Komanda wa Jandarumori I Nyanza, kuri ubu akaba ari imbere y’ubutabera bw’Ubufaransa aho arimo kubazwa ku byaha bya jenoside akekwa kuba yarakoreye mu duce tunyuranye tw’akarere ka Nyanza.
Ubwo itangazamakuru ryigereraga mu duce tuvugwa muri Dosiye ya Biguma uri imbere y’ubutabea bw’uBufaransa, abaturage bamuzi bagaragaje bimwe mu byaha yahakoreye, bemeza ko ari we wari uyuboye igitero cy’abajandarume cyishe abatutsi bari bahungiye mu Mpinga y’umusozi wa Nyamiyaga, aho babanje kwirwanaho bakoresheje amabuye mu gusubizayo ibitero by’interahamwe ngo ndetse barazinesha rwose ziragenda. Ngo nyuma Adjudant Chef Biguma yaje kuzana abajandarume ari nabo batikije umubare utari muto w’abatutsi bari bahungiye kuri ako gasozi ka Nyamiyaga baturutse imihanda yose.
Uyu muturage ati “Biguma tumuzi nk’umuntu wayoboye igitero cy’abajandarume barashe ku batutsi bari bahungiye mu mpinga ya Nyamiyaga, ni nyuma y’uko interamwe zari zimaze gusubizwa inyuma n’abatutsi bari bahahungiye bakoresheje amabuye”. Akomeza avuga ko mu by’ukuri iyo izi nterahamwe zidahabwa ubufasha n’abajandarume bari bayobowe na Biguma, ngo abatutsi baguye kuri uyu musozi ntibaba barapfuye ari benshi nk’uko byagenze.

Undi mubyeyi nawe warokokeye kuri aka gasozi, avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 12, aho yigaga mu mwaka wa 6. Yemeza ko yiboneye n’amaso ye Biguma mu modoka azanye abajandarume baje guha Interahamwe umusada ubwo zari zimaze kuneshwa n’abatutsi bari bahungiye mu mpinga ya Nyamiyaga kuko bazisubije inyuma bakoresheje amabuye.
Aragira ati “Hano i Nyamiyaga ho mu Murenge wa Rwabicuma hari hatuye abatutsi benshi kandi bafite ibikingi binini, muri bo uwari uzwi cyane yari uwitwa Kagabo wari ufite umuryango munini kandi ari umukungu, ari naho abatutsi baturutse za Kabagari, Gikongoro n’ahandi baje bagana aka gasozi kari gatuyeho abatutsi benshi kandi bakomeye bizeye kuharokokera”.
Avuga ko igitero cy’abajandarume bari bayobowe na Biguma ari cyo cyamazeho abari bahungiye I Nyamiyaga harimo na Kagabo n’umuryango we ngo niho watikiriye. Aba baturage kandi bemeza ko Biguma ari we wishe Burugumesitiri Gisagara ndetse na Nyagasaza Narcisse wahoze ari Burugumesitiri wa Ntyazo, bati “Burugumesitiri Gisagara yakomye imbere Interahamwe zari zije kwica abatutsi, azambura imihoro zari zifite, ariko yaje kwicwa na Biguma azize ko yabujije Interahamwe kwica abatutsi”.
Hategekimana Philippe Alias Biguma yagejejwe imbere y’ubutabera taliki ya 10 Gicurasi, urubanza rwe rukazasozwa taliki ya 30 Kamena 2023, bikaba biteganyijwe ko ruzamara hafi amezi abiri.
Inkuru yanditswe na: Mugisha Benigne
