Mu rubanza ruregwamo Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre ruburanishirizwa mu Rukiko rwa Rubanda (Cour d’assises de Bruxelles) mu gihugu cy’u Bubiligi, abagenzacyaha b’Ababiligi bakoze iperereza ku byaha aba bombi bakekwaho mu duce twa Gikondo na Kicukiro.
Abakoze iperereza bavuga ko Twahirwa yatanze imbunda zirenga 130 aziha Interahamwe z’aho yari atuye mu Karambo I Gikondo, bavuga ku ruhare yagize mu gukora urutonde rw’abagombaga kwicwa, ibyaha by’ubwicanyi ndetse no gufata abagore ku ngufu. Bifashishije ubuhamya bwa Nkezabera Euphrem wari Interahamwe, yemereye urukiko rwo mu Bubilgi uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda akaza no gukatirwa igifungo cy’imyaka 30, abakoze iperereza ku byaha aba bombi baregwa, bavuga ko Nkezabera yahamije ko Twahirwa Seraphin amwibuka nk’interahamwe ikomeye yagize uruhare mu bwicanyi bw’abatutsi benshi. Nkezabera yongeyeho kandi ko Twahirwa Seraphin yari afite izina rikomeye mu gihe cya Jenoside, ko ngo yazengurukaga mu Mujyi wa Kigali uko ashaka.
Twahirwa Seraphin yatoje interahamwe anaziha intwaro
Abakoze iperereza ku byaha Twahirwa Seraphin akekwaho, bemeza ko mbere y’1994 Twahirwa Seraphin yatozaga Interahamwe akanaziha intwaro, ndetse ngo ibikorwa byo kuzitoza byaberaga I Gabiro, Remera na Kimihurura, uyu mugabo akaba yari umwe mu bari bashinzwe gutoranya abakora imyitozo. Abakoze iperereza kandi bagaragaza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, ubwicanyi bukomeye Twahirwa yagizemo uruhare ngo ni ubwabereye I Gikondo, ETO Kicukiro, OCIR Café ndetse no ku irimbi rya Gatenga.

Andi makuru afatwa nk’ikimenyetso simusiga cy’uko Twahirwa yagize uruhare muri Jenoside ngo ni ikijyanye n’uko urugo rwe rwari rwarabaye indiri y’abasirikari n’interahamwe kuko ariho banyweraga inzoga, itabi n’ibiyobyabwenge mu gihe cya Jenoside. Abakoze iperereza kandi bavuga ko mu rugo rwa Twahirwa ariho habikwaga intwaro zinyuranye zirimo grenade ndetse n’imbunda. Amakuru y’iperereza kandi ngo agaragaza ko uyu mugabo yohereje abantu kwica abatutsi bari bahungiye muri Eto Kicukiro, taliki ya 11 Mata 1994, ari nabo bahabakuye bakajya kubicira I Nyanza ya Kicukiro.
Abakoze iperereza ku byaha bishinjwa aba bagabo bagaragaza ko hari ibyaha bakoranye bari kumwe, aho bagaragaza ko Twahirwa na Basabose bafatanyije kugaba ibitero by’interahamwe ahantu hatandukanye muri Gikondo, ngo ni nyuma gato y’urupfu rwa perezida wa CDR Martin Bucyana rwabaye taliki ya 22 Gashyantare 1994. Mu buhamya bw’umugore wa Twahirwa Seraphin, nk’uko butangazwa n’abakoze iperereza, yemeza ko umugabo we Twahirwa yagendaga mu gitondo ari kumwe n’Interahamwe bakagaruka nimugoroba bigamba abatutsi bishe ndetse n’ibyo basahuye. Ngo Twahirwa kandi yigambaga ku mugore we amubwira abakobwa bo muri karitsiye yafashe ku ngufu, ibyo byose akaivuga nta kwicuza kurimo ahubwo yemeza ko bimugira ikirangirire.
Bifashishije amakuru ya Gacaca ku bijyanye n’ibyaha aba bagabo bombi bashinjwa, abakoze iperereza bagaragaje ko mu gihe cya Gacaca ibyaha bya Jenoside byagarutsweho mu iburanisha ryo mu tugari 3 dutandukanye ari two Karambo, Gashyekero na Gakoki kuri ubu duherereye mu Murenge wa Gatenga, aho Twahirwa Seraphin yavuzwe nkumuntu wabaye icyamamare mu bwicanyi ndetse no mu gukora iyicarubozo, aho yashyizwe mu cyiciro cya mbere cy’abateguye Jenoside, bityo urubanza rwe ruhabwa urwego rufite ububasha bwo kuruburanisha.
Basabose yavuze ko atigeze amenya Radio RTLM n’icyo yakoraga
Basabose muri Radio Television des Mille Collines (RTLM) yari afitemo imibagane 120 ifite agaciro k’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda, akaba uwa Kabiri wari ufite imigabane myinshi muri iyi ya Radio inyuma ya Habyarimana Juvenal wahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda. Abajijwe niba azi Radio RTLM yahakanye yivuye inyuma ko atigezEe amenya iyo Radio ndetse atangira gusobanuza abamukoragaho iperereza iby’iyo radio n’icyo yakoraga.
Iperereza kandi rigaragaza ko Pierre Basabose yagaragaye kenshi muri Gikondo ashimira Interahamwe ku kazi keza zakoze, akaba akurikiranyweho birimo kuyobora ibitero byajyaga kwica abatutsi mu cyahoze ari Komini Kicukiro by’umwihariko mu tuagli twa Gatenga na Gikondo.
Abatangabuhamya bagombaga kubazwa n’iri tsinda bageraga ku 127, ariko ngo ababajijwe ni 32 gusa ku mpamvu zinyuranye z’uko bamwe muri bo iri tsinda ryasanze barapfuye, abandi barimutse aho babaga, aho bimukiye ntihamenyekane, abandi nabo ngo ntibashboboraga kuvuga.
UMWANDITSI : Mugisha Benigne
