Twahirwa Seraphin uri imbere y’ubutabera mu Rukiko rwa Rubanda rw’I Buruseli mu Bubiligi arashinjwa gufata ku ngufu abagore n’abakobwa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Bamwe mu batangabuhamya banyuze imbere y’urukiko bemeje ko Twahirwa Seraphin yafashe abagore ku ngufu, ndetse binashimangirwa n’undimutangabuhamya wivugiye ko nawe yamufashe ku ngufu mu gihe cya Jenoside amushyikirijwe n’Interahamwe yitwa Buyenge mu zo Twahirwa yari yaratoje.
Ati “Ubwo nari mvuye mu bwihisho nari ndimo kuko nari namenye ko Interahamwe zirimo gusaka inzu ku yindi ngo zimenye aho nihishe, twaguye mu gitero cyazo ndi kumwe n’abandi, zihita zidushorera zitujyana kwa Twahirwa, tukigera ku muhanda uganayo, haje Interahamwe impamagara mu izina imbwira ko igiye kunjyana kwa perezida kuko mfite amakuru menshi bakeneye, iyo nterahamwe yitwaga Buyenge”.
Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko ubwo yamugezaga kwa Twahirwa yahise amubwira kujya kumuzanira undi mudamu wakoraga muri farumasi. Yemeza ko icyo gihe cyose yabonye Twahirwa akikijwe n’interahamwe zifite intwaro. Avuga ko mu kanya gato Interahamwe yitwa Kivumbi yamuzaniye umugabo agahita amwirasira we ubwe mu maso y’uyu mutangabuhamya, amaze kumwica bahise bamushyira mu ngorofani baramujyana.
Uwo Mudamu wakoraga muri farumasi Twahirwa yatumije, yaje azanywe n’Interahamwe zinyuranye zirimo iyitwa Drocella yicaga cyane abagore b’abatutsi. Uyu mutangabuhamya avuga ko we n’uwo mudamu wo muri farumasi baje kujyanwa kwa Mama Claire wari mushiki wa Sakade na Selibateri nazo zari Interahamwe kabombo. Yemeza ko bagaze yo murumuna wa Twahirwa witwa Degaule yaje kubabwira bombi ko Twahirwa abashaka, ariko nyuma Twahirwa na murumuna we bashatse kurwana bapfa uyu mudamu wo muri Farumasi kuko bombi bashakaga kumufata ku ngufu. Umutangabuhamya ati “Tugeze kwa Twahirwa we na murumuna we Degaule barwaniye gufata ku ngufu wa mudamu wo muri farumasi. Jyewe nahawe ibyegera bya Twahirwa ari byo impaga zivukana, Gakuru na Gatoya ndetse n’uwitwaDoti ngo abe ari bobamfata kungufu.
Yemeza ko uwo mugore wakoraga muri Farumasi yafashwe ku ngufu na Twahirwa n’izindi Nterahamwe, nyuma izo nterahamwe zimusabira Twahirwa ko atakwicwa ariko Twahirwa azitegeka kumwica, gusa ntizamwishe kuko yaje kurokoka Jenoside, apfa nyuma yayo gato azize indwara yandurijwe muri ibyo bikorwa byo gusambanywa. Uyu mutangabuhamya waje kurokoka Jenoside yemeza ko yageze I Bukavu mu cyahoze cyitwa Zayire, yongera kuhahurira na Twahirwa, akimukubita ijisho agira ati “Inyenzi ntabwo zipfa”. Umutangabumya yasoje ubuhamya bwe asabira ubutabera uwo mugore Twahirwa yafashe ku ngufu n’abo yishe barimo Rutayisire, Phoibe, Elia n’abo mu muryango we bose bishwe na Twahirwa ndetse na we ubwe.
Ku kijyanye n’icyaha cyo gufata ku ngufu, uhagarariye abaregera indishyi yemeza ko gufata ku ngufu abagore mu gihe cya Jenoside ari akaga gakomeye abagore bahuye nako, bityo asaba ko ijwi ryabo ryakumvikana, bityo bagahabwa ubutabera.
Twahirwa urimo kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda rw’IBuluseli mu Bubiligi akekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu yakoreye muri Gikondo na Kicukiro, mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.
UMWANDITSI: Mugisha Benigne