Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Uwahoze mu mutwe w’Interahamwe i Gikondo yashinje Basabose gukwirakwiza intwaro

Umuntangabuhamya mu rubaza ruregwamo Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre rurimo kubera mu Rukiko rwa Rubanda mu gihugu cy’uBubiligi arashinja Basabose Pierre uruhare rwo gukwirakwiza mu Nterahamwe intwaro zo kumara abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Uyu mutangabuhamya wahoze ari Interahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yagize ati “Nzi Basabose Pierre nk’umuntu wagize uruhare mu gushyiraho za bariyeri zo guhiga abatutsi ndetse no gukwirakwiza intwaro mu nterahamwe zigamije kurimbura abatutsi”. Yemeza ko Basabose yari inshuti ikomeye ya Kabuga Felicien, Ngirumpatse Matayo wari Umunyamabanga mukuru wa MRND ku rwego rw’igihugu, Kajuga Robert ndetse n’abandi, aho bagiraga igihe cyo guhurira kwa Kabuga nawe uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu mutangabuhamya atanga urugero rwa kimwe mu bikorwa Basabose yagizemo uruhare ari cyo cyiswe “Operation suicide” cyari kigamije kurimbura abatutsi. Umutangabuhamya yemeza ko icyitwa Operation suicide CDR KiINYA” wari umutwe wari wararemwe na Pierre Basabose uhuriyemo insoresore zo mu Majyaruguru y’igihugu ahari hazwi nka Gisenyi na Ruhengeri. Uyu mutwe ukaba warakoreshejwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Umutangabuhamya kandi yemeza ko Basabose Pierre na Twahirwa Seraphin bombi bari imbere y’ubutabera bw’Ububiligi ngo batumijwe mu nama ya MRND kwa Kabuga. Iyo nama yari irimo Ngirumpatse Matayo na Kajuga Robert, ngo hari mu rwego rwo gupanga uko bagomba gutoza Interahamwe no kuziha intwaro. Ati “Izo ntwaro zatwawe na Basabose Pierre mu modoka ye ya Hilux”.

Me Jean Flamme aburanira Pierre Basabose inyuma y’urubanza kuwa kane

Umwunganizi wa Basabose yateye utwatsi ubuhamya bw’Interehamwe zakoranye n’umukiriya we

Uwungunira Basabose Pierre mu mategeko, Maitre Flamme yateye utwatsi ibirego byose bishinjwa umukiriya we, avuga ko ari ibihimbano ndetse n’ubuhamya byari bumaze gutangwa butahabwa agaciro n’urukiko.

Uyu mwunganizi wa Basabose yavuze ko kuba atarabonye ubu buhamya muri system y’urukiko bivuze ko ari ibinyoma byahimbiwe muri Gereza ya Kigali mu cyumweru kimwe. Ati “Mwibaze umutangabuhamya w’Uburusiya cyangwa w’Ubushinwa wasabwa gutangira ubuhamya muri gereza y’Uburusiya cyangwa y’ubushinwa”. Uyu mwunganizi w’umufaransa yifatiye u Rwanda ku gahanga yemeza ko rufunga abantu ntacyo rushingiyeho, rubarengenya, akaba atizera ko hava ubutabera. Maitre Flamme yemeza ko Basabose yari umusirikari utarigeze ugira aho ahurira n’ibiro by’umukuru w’igihugu. Anahakana kandi ko umukiriya we yashyizeho za bariyeri akanazigenzura kuko ngo nyuma yo kuva mu gisirikiri yabaye umucuruzi, bityo ngo umuntu w’umucuruzi akaba ntabubasha yagira bwo gushyiraho za bariyeri. Ati “Mwigeze mwumva umuntu Basabose yatse indangamuntu? Basabose yakoraga ubucuruzi gusa nta kindi yabivangaga”.

Mu burakari bwinshi, Flamme avuga ko igihugu cyarwanye n’inkotanyi imyaka itatu yose cyarakomanyirijwe n’Ababiligi ku isoko ry’intwaro kitari kubona intwaro zo guha Interahamwe. Akongeraho ko General Kabiligi wanabaye umukiriya we ataba yaragizwe umwere ku cyaha cya Jenoside mu gihe ingabo yayoboraga zaba zarahaye intwaro Interahamwe, bityo agashingira kuri icyo yemeza ko na Basabose Pierre arengana ko nta ntwaro yari afite zo guha Interahamwe.

Muri uru rubanza kandi Basabose yashinjwe n’abatangabuhamya banyuranye kuba umwe mu bashinze Radiyo RTLM mbere gato ya Jenoside, akaba umwe mu bayitanzemo imigabane minini, uwa kabiri inyuma ya Kabuga Felisiyani, nk’uko bigaragazwa n’inyandiko zo mu ishyingurabitabo.

Basabose Pierre ni umwe mu bari imbere y’ubutabera bw’Ububiligi aho aburana mu rubanza rumwe na Twahirwa Seraphin, uyu Basabose akaba yarigeze kuba umusirikari mu ngabo zarindaga umukuru w’igihugu Yuvenali Habyarimana, nyuma akaza kuvamo akaba umucuruzi ukomeye wanavunjaga amafaranga y’amanyamahanga.

 UMWANDITSI: Mugisha Benigne

 

 

Siga igitekerezo