Dr Munyemana Sosthene wahoze ari umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya
Butare mbere no mu gihe cya Jenoside arashinjwa gutanga itegeko ryo kwica
abatutsi b’I Tumba mu cyahoze ari Butare no gufata abagore ku ngufu.
Ubuhamya bumushinja bwatangiwe mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu
Bufaransa n’umutangabuhamya wiboneye n’amaso ye iyicwa ry’abatutsi
akiyumvira n’amatwi ye Dr Munyemana Sosthene atanga amabwiriza yo kwica.
Yagize ati “Taliki ya 21 Mata abatutsi bishwe n’abahutu ku itegeko rya Dr
Munyemana Sosthene wategetse ko bica abatutsi b’abakire, atanga ayo
mabwiriza yari kumwe na Bwanakeye na Ntirabampa”.
Uyu mutangabuhamya avuga ko mbere yo gutangira kwica abatutsi ngo
habanje gutwika ku musozi wa Mubumba ryabaye taliki ya 17 Mata nyuma
y’iminsi 11 indege ya Habyarimana ihanuwe, ngo abagabo bahagurukiye rimwe
abahutu n’abatutsi gutabara ngo ibyo bitero bitagera iwabo, ndetse ngo
n’umugabo w’uyu mutangabuhamya yari mu bagiye gukumira ibyo bitero.
Avuga ko ubwo bagarukaga bava gutabara bahuye n’umugabo wari mu
modoka ababaza impamvu bajya gukumira inyenzi, maze nabo bagaruka
babwira uwari Konseye wa segiteri Tumba, Bwanakeye Francois, ibyariho biba,
nawe abategeka guhita bajya mu nama y’igitaraganya ku biro bya segiteri.
Ati “Iyo nama yitabiriwe n’abantu bose, abahutu n’abatutsi, abagabo
n’abagore, yari iyobowe na Munyemana Sosthene na Konseye Bwanakeye
Francois, bari kumwe kandi na Murekezi Francois, Ruganzu, Ntirabampa
Venant , Remera Simeon wari Perezida wa CDR na Simpunga Appolinaire”.
Yemeza ko muri iyo nama bahise basohoramo abaselile b’abatutsi bari
bayitabiriye ari bo Kiyogori na Diyonizi ndetse na Sumuteto Jeanne kuko yari
afite umugabo w’umututsi, ngo hari taliki ya 17 Mata 1994, ari nabwo Dr
Munyemana yahise afata ijambo agira ati “Muri gukina mu biki ko hari abantu
bari iwanjye bavuye iwabo wa Madamu I Nyaruteja bahunze Inyenzi”?
Umutangabuhamya avuga ko Dr Munyemana akimara kuvuga iryo jambo
abatutsi bari bayirimo bahise bakuka imitima, ngo nyuma y’iyo nama nibwo
hagiyeho amabwiriza yo gushyiraho za Bariyeri nayo yatanzwe na Dr
Munyemana.
Taliki ya 19 Mata 1994 ngo habaye indi nama nabwo yari iyobowe na Dr
Munyemana na Bwanakeye, yabaye mu masaha ya saa munani, ngo maze taliki
ya 20 Mata 1994 nibwo amakuru yatangiye gucicikana ko i Butare batangiye
kwica abatutsi. Umutangabuhamya ati “Ku ikubitiro hishwe Karanganwa
Francois n’umugore we Kamaraba bakomeretsa n’umukobwa wabo Esperance
wari uvuye I Kigali”. Akomeza avuga ko taliki ya 21 Mata 1994 ari bwo
ubwicanyi bweruye bwatangiye maze ngo abahutu birara mu batutsi barabica,
ari nabwo nabo batangiraga kwihisha. Imirambo y’abishwe ngo yajugunywaga
mu cyobo cyo kwa Karanganwa. Ati “Narabyiboneye n’amaso yanjye ubwo
uwitwa Murera yashyize ku ngorofani umurambo wa Kamaraba Cecile
umugore wa Karanganwa agiye kumujugunya ari uwa mbere muri icyo cyobo”.
Abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu baranashinyagurirwa
Umutangabuhamya avuga ko uretse kwica, abagore n’abakobwa banafashwe
ku ngufu mu buryo bwa kinyamaswa kuko nyuma yo gusabanywa bahitaga
bicwa ndetse bakanajombwa inshinge zo kwa muganga mu gitsina, akemeza
ko bazihawe na Dr Munyemana nk’uko yabibwiwe n’uwari waramubohoje. Ati
“Naratemberaga ibyo mvuga narabyiboneye n’amaso yanjye. Nanjye
narabohojwe ndabihisha kuko ntifuzaga ko nindokoka abana banjye ndetse
n’ab’uwambohoje bazamenya ko nakorewe ibya mfura mbi”.
Uyu mutangabuhamya avuga ko uwamubohoje yari yaje amubwira ko
abayobozi bababwiye ko bagomba kubohoza abagore bakiri bato
bakabasambanya, ambwira ko babatanze, bityo rero atazajya amubura uko
amushatse. Uyu mutangabuhamya wari ufite imyaka 25 mu gihe cya Jenoside,
akaba yari abyaye kabiri, avuga ko yasambanyijwe ahetse kandi ashonje.
Umutangabihamya avuga ko yabohojwe atazi ko umugabo we akiriho kuko yari
azi ko yapfuye, nyuma ngo abicanyi baje gutangaza ihumure basaba abihishe
kwihishura ko ihumure ryagarutse, ari nabwo umugabo we yihishuye n’abandi
bagahita bicwa. Ati “Uwishe umugabo wanjye ni uwari warambohoje
afatanyije na Tarisisi, hari taliki ya 20 Gicurasi 1994, akaba yarihishuye yumvise
batangaza ihumure, kandi mu batangaje ihumure ngo abantu bihishure na Dr
Munyemana yari arimo”.
Ababazwa cyane n’uburyo nyirabukwe na sebukwe bishwe nabi ari nabo
bakamiraga Dr Munyemana akabishyura amafaranga buri kwezi, ariko ko
atigeze yibuka ko bamukamiye ahubwo bakicwa nabi.
Uyu mutangabuhamya avuga ko nyuma Dr Munyemana yakoresheje iminsi
mikuru agiye kuva I Butare atumira abantu, ngo ibyo yabibwiwe n’iyo
Nterahamwe yari yaramubohoje. Avuga ko icyo gihe uwari yaramubohoje yaje
ababaye cyane amubwira ko Dr Munyemana agiye atabahembye kandi bari
barandikiwe imibyizi bakoze bica abatutsi, ngo ku bw’ibyo ngo n’ubwo
amubohoje arebye nabi nawe yamwica. Uyu mutangabuhamya ngo nibwo
yahise atangira kurorongotana yihisha mu bihuru ku bw’amahirwe aza kugera
aho Inkotanyi zari ziri arokoka atyo.
Dr Munyemana yahawe umwanya wo kugira icyo avuga ku buhamya
bwamutanzweho, avuga ko bariyeri yazigiyeho mu rwego rwo kurengera
abatutsi bicwaga kandi ko atahatinze yahise ava muri Butare.
Urubanza rwa Dr Munyemana rwatangiye taliki 14 Ugushyingo rukazasozwa
taliki ya 19 Ukuboza 2023, akaba ashinjwa kugira uruhare mu gucura
umugambi wo gutegura Jenoside, icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye
inyokomuntu, ubufatanyacyaha bwa Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha
byibasiye inyoko muntu.