Umuhungu wa Basabose Pierre yemeje ko umubyeyi we (Papa) yari umunyamigabane muri Radio Television des Mille Collines (RTLM), ko yayitanzemo imigabane mu rwego rwo gushora imari.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 04 Ukuboza 2023 umuhungu wa Basabose, Ineza Roger Noel, niwe waherutse abandi mu gutanga ubuhamya ku mubyeyi we, mu Rukiko rwa Rubanda rw’I Buruseli mu Bubiligi, ashimangira ko ise umubyara yari umwe mu banyamigabane ba RTLM, Radiyo yahimbwe rutwitsi kubera ibikorwa byayo byo kubiba urwango mu Banyarwanda. Abajijwe niba azi neza ko ise umubyara yari umunyamigabane wa RTLM, yabyemereye urukiko atazuyaje, avuga ko yabibwiwe na se ko yatanzemo imigabane mu rwego rwo gushoramo imari, ko kandi n’abandi babikoraga. Yagize ati “Nigeze gusoma mu bitangazamakuru mbona bamuvuga nk’umunyamigabane wa RTLM, mubaza impamvu ambwira ko ryari ishoramari risanzwe. Byari ukwiteganyiriza kuri we no ku bamukomokaho”. Uretse kuba Basabose yari umunyamigabane wa kabiri muri RTLM, n’abana be bose yari yarabaguriyemo imigabane.
Abajijwe niba yari azi icyo RTLM yashingiwe, avuga ko nyuma ari bwo yaje kumenya ko yakoze propaganda yo kubiba urwango. Ineza Roger Noel yemeza ko umubyeyi we yari umucuruzi akaba yarashakishirizaga hose kuko amafaranga atagira ibara. Uyu muhungu wa Basabose wari ufite imyaka 3 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, avuga ibibazo by’uburwayi ise afite bikomoka ku gihombo yagize n’imitungo yasize mu Rwanda. Uyu musore yemeza kandi ko ise Basabose yari umucuruzi ukomeye mu Rwanda kuko yavunjaga amafaranga y’amahanga ndetse akagira n’iduka rikomeye ndetse akanakora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Basabose n’umwunganizi we bahakana kuba yari umuherwe, umuhungu we akabyemeza
Ni mu gihe Basabose we atigeze yemera ko yari umucuruzi ukomeye kandi ko nta duka rikomeye yigeze agira, ibyo akabihurizaho n’umwunganizi we mu mategeko, Me Flamme, wakomeje kwemeza urukiko ko umukiriya we atigeze agira iduka rizwi kandi rikomeye ko ahubwo yari afite butike irimo ibicuruzwa bike cyane.
Ineza Roger Noel avuga ko n’ubwo ise aba mu Bubiligi, Nyina umubyara we aba mu gihugu cy’u Buholandi kandi ngo akaba afite ibibazo by’uburwayi bikomoka ku kuba ababyeyi be bishwe mu gihe cya jenoside, ndetse n’umugabo we akaba yarashyizwe ku rutonde rw’abakoze Jenoside. Abajijwe niba ise atarajyaga amubwira ibyabaye mu Rwanda, asubiza ko atajya akunda kubivuga kubera ko bimutera ibibazo kubera imitumgo ye yatakaje akaba asa n’uwatangiriye ku busa. Ati “Kuri ubu ni jye wita kuri Data hano I Burayi, ararwaye cyane nta cyo agishobora kwikorera, Mama nawe aba mu Buholandi yahungabanyijwe n’ibyabaye mu 1994.”
Ineza Roger Noel kandi avuga ko ise yicuza kuba yari yaraguze inzu ya Bizimungu Pasiteri kuko asanga ari byo byamukururiye ibi bibazo byose by’imanza. Ati “Ntawiyumvisha ukuntu atangiye gukurikiranwa ku byaha bya Jenoside nyuma y’imyaka 28 kandi yarabaga mu Bubiligi atihisha ndetse na Leta y’u Rwanda ibizi neza ko ariho aba.”
Basabose Pierre arashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse n’ibyaha by’intambara yakoreye I Gikondo mu Munyi wa Kigali, akaba aburanira hamwe na Twahirwa Seraphin nawe ushinjwa gukora Jenoside, gufata abagore ku ngufu mu gihe cya Jenoside n’ibyaha by’intambara.
UMWANDITSI: Mugisha Benigne
