Dr Munyemena Sosthene uri imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa yemeza ko
Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda itateguwe, ahubwo ko imbarutso yayo
ari ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal.
Ibi yabihamije ubwo itsinda ry’inyangamugayo ryatangiraga kumuhata ibibazo
mu rwego rwo kwisobanura ku ruhare avugawaho mu bwicanyi bwabereye I
Tumba no muri Kaminuza ya Butare ndetse n’inama zateguraga ubwo bwicanyi
avugwaho kwitabira. Yagize ati “Kugeza ubu sinavuga ko Jenoside yateguwe,
ahubwo indege imaze kugwa niyo yabaye imbarutso yo gutangira gukora
Jenoside yakorewe abatutsi”.
Inyangamugayo zamwibukije ko na mbere yo guhanurwa ku indege ya Perezida
Habyarimana habayeho ubwicanyi mu bice binyuranye by’igihugu, ko ndetse
bamwe mu batangabuhamya bavuze ko habayeho igeregezwa rya Jenoside.
Aha Dr Munyemana avuga ko atahakanye ko byabayeho ariko akomeza
gushimangira ko icyabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe abatutsi ari
ihanurwa ry’indega yari itwaye Perezida Habyarimana. Abajijwe ku kijyanye
n’itegurwa rya Jenoside avuga ko atabimenya, ngo gusa icyo yemera ni uko
muri Butare Jenoside yakozwe n’abasirikari n’interahamwe zavanywe mu bindi
bice by’igihugu kuko abanya Butare bari banze kwicana.
Inyangamugayo zimubajije icyo atekereza ku byabereye I Tumba no ku bitaro
bya Butare, Nyaruteja ndetse n’akanama kari gashinzwe ibijyanye no
kwirwanaho cyane ko Butare yari yarwanyije ubwicanyi ari naho hakomotse
izina Prefecture-rebelle. Dr Munyemana mu buryo bwo gukwepa ikibazo
yavuze ko atari umunyapolitiki, bityo atamenya uko ubwicanyi bwapanzwe,
ariko yemera ko hari inama zabaye ariko we atigeze azijyamo, ngo habe
n’inama n’imwe yateguraga ubwicanyi.
Ati “Nanabereka ibimenyetso ko izo nama ntazigezemo. I Tumba twakekaga Simeon Remera gutegura ndetse no kujya muri izo nama, abazaga iwe ntitwamenyaga ikibazanye, ariko kubera
ishyaka (CDR) yabagamo twumvaga ari iz’ishyaka”.
Dr Munyemana akomeje guhamiriza urukiko ko Jenoside yakorewe abatutsi
itateguwe, ati “Aha ndashimangira ko itateguwe kuko Guverinoma ya Agata
[Uwiringiyimana] n’abandi bari bafatanyije urugamba simbabona bategura
Jenoside.”
Abajijwe uwateguraga amarondo n’inama byavugiwemo, Dr Munyemana
yavuze ko byategurwaga na Bwanakeye wari Konseye wa Tumba abisabwe na
Perefe kandi ko ayo marondo yari agamije kwirinda, akemeza ko atakomeje
kuko taliki ya 21 Mata 1994 abantu basabwe kuguma mu ngo zabo. Dr
Munyemana abajijwe niba atari umwe mu bari bagize komite y’inararibonye
(Comite des Sageges), yemeye ko yari ayirimo ariko ko Konseye Bwanakeye
atigeze abatumiza ngo batange ibitekerezo.
Mu gihe ahakana ko atazi
abateguye amarondo ko n’inama zabereye I Tumba atigeze azijyamo,
Inyangamugayo zamwibukije ko ari we wapanze uko bigenda ndetse ngo
anashyiraho abantu bateguye izo nama muri Tumba. Dr Munyemana yaje
kwemera ko yabikoze ariko ngo abo yashyizeho ni abari bazwi cyane muri ako
gace nka Bwanakeye, Remera,….
Juje wungirije muri uru rubanza yamubajije iby’ibyobo byari I Tumba
byajugunywemo abantu, ubwicanyi bwakorewe abari bashyizwe mu nzu ya
segiteri, aha uregwa yasubije ko yabimenye nyuma abibwiwe n’abantu ko
abicwa bajyanwa kujugunywa mu cyobo cyo kwa Karanganwa, yemera ko
yagiyeyo kureba. Abahagarariye abaregera indishyi bamujije impamvu avuga
ko imbarutso ya Jenoside ari ihanurwa ry’indege, maze Dr Munyemana asubiza
ko ari uko ari bwo abasirikari n’interahamwe batinyutse guhita bica abatutsi ku
mugaragaro ngo mu gihe mbere babikoraga bihishe.
Dr Munyemana avuga ko ko nta bantu b’I Tumba yari azi ko n’abo yamenye
yabamenyeye mu kabari yagiye gufata ikirahuri, kandi ngo nabwo yumvaga
babavuga mu mazina gusa. Ashimangira kandi ko kuba yaratowe muri komite
y’inararibonye ari uko yari umuganga, bigatuma benshi bamumenya ariko we
ngo yari azi bake, abandi akamenya amasura kuko bari abaturanyi be.
Dr Munyemana Sosthene araburanira mu Rukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu
Bufaransa, akurikiranyweho ibyaha byo gutegura Jenoside n’ubwicanyi
bwabereye I Tumba no mu nkengero zaho.
