Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Ubushuti bwa Dr Munyemena na Kambanda bwagarutsweho mu rukiko

Mu Rukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa ahaburanira Dr Munyemana
Sosthene wahoze ari umuganga mu bitaro bikuru bya Butare n’umwarimu muri
Kaminuza y’u Rwanda, abacamanza bagarutse ku bushuti bwe na Kambanda
Jean wari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’abatabazi.

Dr Munyemana yabajijwe ku bushuti yari afitanye na Kambanda Jean, maze
avuga ko ubushuti bwabo butari busobanuye guhuza ibitekerezo, ati “Abantu
bashobora kuba inshuti kuko bamenyanye”. Ubwo Perezida w’urukiko
yamusomeraga ibikubiye mu buhamya bwa Kambanda, wiyemereye uruhare
rw’itangazamakauru mu gushishikariza abantu kwica, bariyeri hirya no hino
zicirwaho abantu, gutanga intwaro mu bicanyi, imbwirwaruhamwe zinyuranye
yavuze ashishikariza abantu kwica, Dr Munyemana yavuze ko ntacyo
yakongera ku byo yiyemereye we ubwe kuko batari kumwe. Yongeyeho ati
“Ubwo Kambanda yageraga iwanjye, abapangayi banjye ndetse n’impunzi zari
zihari hafi 10 baje kumuramutsa.

Ntawaje kumuramutsa ngo avuge niba ari umuhutu cyangwa umututsi. Nabakirije icyayi, ikawa na Byeri nk’uko bisanzwe mu Kinyarwanda. Abavuga ko yaje iwanjye inshuro nyinshi barabeshya”.
Dr Munyemana avuga ko muri icyo gihe nawe atari yorohewe kuko higeze
gushyirwaho abaza kumucunga ku bw’umugambi wari uriho wo kumugirira
nabi.

Yemeza ko ubwo Kambanda yanyuraga I Butare ahunga na Guverinoma
ye atabimenye, ko ahubwo yabimenye yahise kare yagiye. Yemeza ko yabonye
Kambanda rimwe ubwo yakoreshaga inama taliki ya 14 Gicurasi 1994, akaba
yari yaramubonye nanone muri Nyakanga cyangwa Kanama 1993 nyuma
y’Inteko rusange yabereye ku Kabusunzu. Ati “Nageze kwa Kambanda rimwe,
nawe yigeze kugera iwanjye aje gusura inzu ye, izindi nshuro nyinshi abatanze
ubuhamya bavuga ko Kambanda yahoraga iwanjye si byo.”

Dr Munyemana Sosthène yemereye urukiko ko yari inshuti ya Kambanda Jean, wari Minisitiri w’intebe muri Guverinoma y’Abatabazi

Dr Munyemana yemeza ko iwe hari hacumbitse abahutu n’impunzi z’abatutsi
ndetse ngo ubwo Kambanda yahageraga bose baramusuhuje, kandi ngo
babanaga hamwe bose bakanasangirira hamwe nta vangura. Uregwa yemeza
ko nyuma y’ihanurwa r’indege, yahamagaye kuri Telefoni Kambandana na
Nkezabera Jean Marie Vianney ababaza amakuru y’I Kigali. Aha ariko
abunganira abaregera indishyi bahise bamubaza ukuntu yabwiraga Kambanda
ibitekerezo bye bya Politiki we ntamubwire ibye. Abahagarariye abaregera
indishyi bongeye kumwemeza ko ubuhamya bwe ku mibanire ye na Kambanda

yakunze kubuhinduranya ngo rimwe akavuga ko yavuganaga na Kambanda
mbere ataraba Minisitiri w’intebe ngo amaze kumuba yamwumvaga kuri
Radiyo, aha asabwe guhuza imvugo ye yivuguruza. Nawe ati “Ntabwo ibo
navuze bihabanye, niba barabyanditse nabi simbizi, jyewe ubuhamya navuze ni
bumwe ntabwo nabuhinduye”.

Umushinjacyaha mu Rukiko yamwibukije ko ubwo yabazwaga yavuze ko yari
inshuti ya Kambanda kuva ku mwaduko w’amashyaka menshi mbere ya
Jenoside, nyumqa avuga ko yageze iwe inshuro imwe ubundi akavuga ko
yqahanyuraga gusa, niko kumwemeza ko ko ahinduranya ubuhamya.

Ubucuti bwa Munyemana na Kambanda ni ubwa kera
Dr Munyemana yemeje ko ubushuti bwe na Kambanda ari ubwo kuva mu
1992 na 1993, ko nta bwiru bwari burimo abantu benshi bari babizi, akemeza
kandi ko Kambanda yari azi ko Munyemana ari Umututs nk’uko yabisomye mu
nyandiko za TPIR zari zikubiyemo ubuhamya bwe. Munyemana yemeza ko
Kambanda yaageze iwe taliki ya 19 Kamena 1994, akaba ari inshuro imwe
yahageze muri Jenoside, kandi ngo yaje amutunguye atazi ko ahamusanga.

Uregwa ahakana yivuye inyuma ko nta bya Politiki yigeze avuganaho na
Kambanda uretse kumwandikira amusaba ko naramuka apfuye azakora
ibishoboka abana be bakagera kuri Mama wabo wari waragiye mu Bufaransa
mu butumwa bw’akazi. Ku bw’ibyo imwe mu nyangamugayo imubajije niba
kuvuga uko urugamba ruhagaze, uko Inkotanyi zirenze I Gitarama zigiye gufata
Butare atari Politiki bavuganaga. Munyemana ati “Kubivuga byari ibisanzwe
nk’abaganira ku bintu byarimo kuba tudafite icyo duhinduraho.”

Munyemana yemeza ko yavuye I Butare ajya ku Gisenyi ahunze Interahamwe
zamuhigaga mu rwego rwo gushaka uko agera I Kinshasa ngo abone uko agera
mu Bufaransa.

Inyangamugayo, ubushinjacyanha ndetse n’abahagarariye abaregera indishyi
bose bahurije hamwe mu kuvuga ko Dr Munyemana yivuguruza mu mvugo ye
ku bijyanye n’ubushuti bwe na Kambanda.

Siga igitekerezo