Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Paris: Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Munyemana gufungwa imyaka 30

Ubwo ubushinjacyaha bwahabwaga umwanaya bwo kugira icyo buvuga kuri Dr Munyemana Sosthene urimo kuburanira mu rukiko rwa Rubanda rw’ I Paris mu Bufaransa no kumusabira ibihano, bwamushinje ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri Jenoside, bumusabira igihano cy’igifungo cy’imyaka 30.           

Imbere y’inteko iburanisha y’inyangamugayo n’abacamanaza, ubushinjacyaha kandi bwagarutse ku gihano cya Burundu uyu muganga yakatiwe n’urukiko Gacaca rwa Tumba mu mwaka wa 2008 ni mu rwego rwo kumushinja ibyaha no kumusabira ibihano. U

mushincyaha wunngirije Nicolas Peron ari nawe watangiye yumvwa n’urukiko, mu gushinja ibyaha Dr Munyemena yagarutse ku gihano kiruta ibindi uregwa yahawe n’urukiko Gacaca rwa Tumba anakomereza ku bikorwa abatangabuhamya benshi bahurijeho birimo kugira urufunguzo rwa Segiteri aho bashyiraga abatutsi aniyemerera ko yari yararuhawe koko ariko agahakana ko bashyirwaga muri segitari bagamije kwicwa, ahubwo akavuga ko bwari uburyo bwo kubahungisha abicanyi, ni mu gihe abageze muri icyo cyumba cya segiteri bose bishwe uretse Kageruka Vincent waje kubacika.

Me Nicola Peron kandi yashinje Dr Munyemana kuba mu ntiti za MDR zo muri Kaminuza y’u Rwanda zanditse ibaruwa yashyigikiraga Leta y’abatabazi n’ingabo zakoraga ubwicanyi, Dr Munyemana akaba yarasinyeho, bivuze ko yari ashyigikiye ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi. Umushinjacyaha wungirije kandi yagarutse ku nama Dr Munyemana yitabiriye taliki ya 17 Mata 1994 akanayitangamo ibitekerezo byafashije gukwirakwiza ibihuha ko inkotanyi zacengeye mu gihugu kandi ko zateye zigamije kubabuza umutekano, bityo abantu basabwa kwirwanaho.

Me Nicola Peron ati “Ayo magambo yatumye benshi bitabira ubwicanyi cyane ko Munyemana wabivugaga yari umuntu wubanshywe nk’umunyabwenge, umuganga uzwi, umwarimu wa Kaminuza.”

Dr Munyemana kandi yemera ko yatoranyijwe n’abaturage ngo abe muri komite ya Segiteri y’umutekano kandi ko izo komite zitari umwihariko wa Tumba gusa kuko zari zarashyizweho mu gihugu hose zishinzwe gutegeka icyo abatutsi bafashwe bakorerwa , gusahura, guhiga abatutsi, kumenya abatarapfa, gutema ibihuru ngo batihishamo, guhemba abicanyi, kugabanya ibyasahuweno kwegera abayobozi ngo babagaragarize aho bageze bica kugira ngo babatere inkunga muri uwo mugambi, bityo igikorwa kizagende uko cyateguwe ntakibyitambitsemo.

Dr Munyemana Sosthene uri imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa hamwe n’umwunganizi we mu by’amategeko

Nicolas yagarutse ku buhamya bwa Ntezimana Laurien bwagarutse ku marondo na bariye byashyizweho mu gihe cya Jenoside yari agamije guhiga abatutsi ngo bicwe, atari agamije kuzibira inkotanyi ngo zitinjira nk’uko abaturage babibeshywe ndetse na Munyemena akaba yaremeje ko bariyeri n’amarondo byari bigamije guhiga inkotanyi.

Umushinjachaha wungirije yumvikanaishije uruhare rwa Munyemana muri iyo komite kuko abazibagamo babaga ari abantu bafitiwe icyizere kandi bari mu mugambi umwe n’ibiri gukorwa, nk’uko byagarutsweho mu buhamya bwa Ntezimana Laurien.

Yagarutse ku bantu b’ibyihebe kandi bari mu mugambi wo kwica bari bagize komite y’umutekano ya Tumba barimo Remera, Ruganzu , Mambo, Bwanakeye n’abandi nka bo. Ati “Komite y’umutekano yari ishinzwe kugenzura uko ubwicanyi bukorwa no kubushyigikira, kugenzura udashyigikiye ubwicanyi akitwa umwanzi, kureba uko ubwicanyi bukorwa, kwihutisha ubwicanyi kuko babonaga FPR igenda ibasatira, kumenya uko amarondo na bariye bikora kuko byari bimwe mu bikoresho by’ibanze byifashishishwaga mu kuvumbura no kwica abatutsi.”

Nicolas kandi ashinja Dr Munyemana kujya ku marondo nk’uko yabyiyemereye, kugira urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa, nk’uko abatangabuhamya muri uru rubanza babigarutseho. Ashinjwa kandi gufungurira abicanyi Segiteri bagatwara abajya kwicwa. Nicolas yemeje ko Jenoside yateguwe ashingiye ku bikorwa byayibanjirije, ni mu gihe Munyemana we yemeje ko itateguwe ko ahubwo imbarutso yabaye ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana.

Umushinjacyaha mukuru Me Sophie Havard yagarutse ku ijambo Kambanda yavugiye muri Kaminuza y’u Rwanda ubwo yari yatumiwe n’intiti zo muri iyo kaminuza, anabashimira ibiruwa banditse yo kubashyigikira, ngo kandi iyo nama Dr Munyemana nawe yari yayitabiriye. Me Sophie kandi agarutse ku marondo na za bariye zashyiriweho guhiga abatutsi n’ijambo rya Kambanda muri iyo nama yari yahuje intiti yazishishikarizaga ubufatanye mu kwirindira umutekano bashakisha umwanzi aho ari hose kandi ko umwanzi yari umututsi.

Ati “Haracyari ibyitso by’inkotanyi, nimubahige mubatsembatsembe nta n’umwe usigaye”. Aha Me Sophie yemeza ko ibi byose Kambanda yabivigiye mu nama na Dr Munyemana yari arimo maze asobanura uburyo politiki yo kwirindira umutekano yaje yunganira iyo kwica.

Yagize ati “Ndashinja Munyemana ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyio byaha, musabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 30”.

Dr Munyemana sosthene uri imbere y’urukuiko rwa Rubanda RW’I Paris mu Bufaransa yari umuganga w’ababyeyi mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), akaba yari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside, akaba yaraje guhungira mu gihugu cy’u Bufaransa aho amaze imyaka 29.

Siga igitekerezo