Icyumweru cy’ubusukuti mu Rwanda gisize ibikorwa by’indashyikirwa mu baturage nk’intego abasukuti bihaye, harimo ibikorwa byiza no kubungabunga ibidukikije haterwa ibiti muri gahunda yiswe Igiti mu rugo.
Iki cyumweru cyakozwemo imiganda yo kubakira umutesi Goretti inzu yo guturamo mu karere ka Muhanga, cyakozwemo umurimo wo kuremera umuturage ukennye wo mu karere ka Burera ndetse cyanatewemo ibiti mu Karere ka Burera mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kongera ubuso bw’ahateye amashyamba, Nk’uko bisobanurwa n’umuhuzabvikorwa w’Umuryango w’Abasukuti ku rwego rw’igihugu, Uzabumugabo Virgile, akaba ari mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko no kwibuka uwashinze uyu muryango, Umwongereza Robert Baden-Powell.
Yagize ati “Mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’abasukuti cyatangiye talikiya 17 kigasozwa taliki ya 25 Gashyantare 2024, urubyiruko rw’Abasukuti rwakoze ibikorwa binyuranye mu gihugu hose, kimwe muri byo akaba imiganda yakozwe n’urubyiruko rw’Abasukuti b’Akarere ka Muhanga mu rwego rwo gufasha ubuyobozi bwite bwa Leta mu kubakira umuturage utaragiraga aho aba.”

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abasukuti ku rwego rw’igihugu asobamura neza ibikorwa abasukuti bagizemo uruhare mu kubakira Umutesi Goretti wo mu Mudugusu wa Kamazuru, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye akarere ka Muhanga bigizwe no gutunda amabuye yakoreshejwe mu kubaka umusingi w’inzu, kuvoma amazi akoreshwa mu kubaka, gutunda amatafari yubakishwa ndetse no guhereza abafundi mu gihe bubaka, ngo ibyo byose bikaba byqrakozwe mu rwego rw’imiganda y’ubwitange n’urubyiruko rw’abasukuti, nk’uko mu mahame bagenderaho harimo n’ibikorwa byiza by’ubwitange.”
Kubungabunga ibidukikije nka kimwe mu bikorwa by’icyumweru cy’Abasukuti
Uzabumugabo Virgile, Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abasukuti mu Rwanda atangaza ko ku bufatanye bw’abasukuti n’umuhanzi Bwiza, icyumweru cy’abasukuti cyasize hatewe ibiti 200 birimo n’iby’imbuto ziribwa mu Mudugudu wa Kamegeri, Akagari ka Gisovu, Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Burera ho mu Ntara y’Amajyaruguru, mu biti 200.000 byiyemejwe kuzaterwa mu gihe cy’umwaka muri gahunda yiswe Igiti mu rugo.
Ati “Mu cyumweru cy’ubusukuti cyabimburiwe no gutera ibiti 200 mu Mudugudu wa Kamegeri, Akagari ka Gisovu, Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, ni ku bufatanye bw’abasukuti n’umuhanzi Bwiza, tukaba twariyemeje kuzatera ibiti bisaga 200.000 mu gihe cy’umwaka wose. Ni igikorwa twihaye nk’abasukuti mu rwego rwo kurengera no kubungabunga ibidukikije, muri gahunda twise Igiti mu rugo.”
Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abasukuti mu Rwanda kandi avuga ko abasukuti bo mu Karere ka Burera bafatanyije mu kuremera Sebikari John wo mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Gisovu, Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Burera ahabwa itungo ndetse atangirwa na Mituweli y’umuryango we wose.

Ati “Mu gutangiza icyumweru cy’ubusukuti taliki ya 17 Gashyantare 2024, umuhango wabereye mu Karere ka Burera, Abasukuti bo muri kaka karere umuturage bamuha itungo, banamutangira Mituweli y’umuryango we wose, nacyo ni igikorwa cy’abasukuti kijyanye ibikorwa byiza bya buri munsi ( Bonnes Actions quotidiennes)”
Umuryango w’abasukuti mu Rwanda ubarizwamo abasukuti basaga 50000, ukaba ufite intego yo gukuba kabiri uwo mubare, ukazagera ku 100.000 muri uyu mwaka wa 2024.
Umwanditsi: Mugisha Benigne
