Umwe mu basilikari bakoreraga muri Camp Kigali wari warahawe kurinda umuyobozi wa CDR Simbizi Stany ashinja Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko kwicisha abatutsi 18 bari bahungishijwe na Lt Mudenge abajyanye mu ihoteli ya Mille collines, abanje kumwirasira ubwe mu mutwe.
Ubu buhamya bwatangiwe mu Rukiko rwa Rubanda rw’I Buruseli mu Bubirigi (Cour d’Assise de Bruxelles) n’uwahoze ari umusirikari mu gihe cya Jenoside, ni mu rubanza ruregwamo umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko ukekwaho kwica abatutsi mu gihe cya Jenoside yabakorewe muri Mata 1994 mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mutangabuhamya wari umusirikari mu gihe cya Jenoside aremeza ko yiboneye Nkundumwimye wayoboraga Bariyeri zari hagati ya ONATRACOM no mu Gakinjiro n’amaso ye , ahagarika imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yari itwawe na Lt Mudenge irimo abatutsi 18 bakicirwa kuri bariyeri yari mu Biryogo batemaguwe ku itegeko rya Bomboko, nyuma yo kurasa Lt Mudenge mu mutwe.
Yagize ati “ Niboneye Nkunduwimye n’amaso yanjye ahagarika imodoka ya Hiace yarimo abatutsi 18 bahungishirijwe muri mu Ihoteli ya Mille collines na Lt Mudenge, bakicirwa kuri bariye yo mu Biryogo batemaguwe, ni nyuma y’uko Nkunduwimye ubwe abanje gukura Lt Mudenge mu modoka akamwambura imyenda ya gisirikari yari yambaye akamurasa mu mutwe amubaza impamvu ahungisha Inyenzi.”
Uyu mutangabuhamya yemeza ko iyo modoka yari ihungishije abatutsi yanyuze kuri bariyeri yari imbere ya Hoteli Sun City ya Col Kayumba bakayireka igahita ariko yagera kuri bariyeri yagenzurwaga na Bomboko bakayihagarika bakica abari bayirimo bose, bamwe batemagiriwe aho, ngo n’abagerageje kwiruka nabo ntibarenze umutaru kuko bahise batemagurwa bose bagwa aho.
Abajijwe icyo yaba azi kuri Garaje AMGAR avuze ko yahanyuze Arinze Simbizi Stany akahabona imirambo myinshi.
Nkunduwimye yitabiriye inama yayobowe na Gen Kabirigi na Col Renzaho Tharcisse
Anasobanuye ko yabashije kujya mu nama yari iyobowe na Gen Kabirigi na Col Renzaho Tharcisse wayoboraga umujyi wa Kigali ahatangiwe amabwiriza y’uko Interahamwe zigomba kwitwara, uyu musirikare yemeje ko na Nkunduwimye yari yitabiriye iyo nama ndetse anashimangira ko iyo nama yari yitabiriwe n’abayoozi ba CDR na MRND ku rwego rw’igihugu kongeraho na MDR igice cya Karamira Frodouard ndetse n’igice cy’abantu bari bamaze igihe bategura umugambi wo kumaraho abatutsi.
Ati “ Muri iyo nama na Bomboko yari hari, yanagarutse ku mirambo yari hirya no hino mu mihanda ya Kigali, hasabwa ko yajyanwa mu marimbi, aho Bomboko yatanze igitekerezo cyo kuzana imashini zicukura n’imodoka zo gutunda iyo mirambo.”
Perezida w’urukiko yabajije umutangabuhamya niba azi neza Bomboko amusaba kumutandukanya n’abandi bicaranye, nawe amugaragaza atazuyaje.

Perezida w’urukiko yongeye kubaza umutangabuhamya urwego Bomboko yayoboragaho aboneraho gusobanura neza ko Simbizi Stany yari ashinzwe kurinda yayoboraga CDR ku rwego rw’igihugu, naho Nkunduwimye alias Bomboko akaba yarayoboraga ku rwego rwa Segiteri Cyahafi.
Umutangabuhamya asoje asaba Nkunduwimye kubohoka akanabohora umutima we avugisha ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi agasaba imbabazi abanyuarwanda ku ruhare yayigizemo, dore ko yateguwe igihe kirekire na Leta bakayigiramo uruhare, ariko we akaba yarahisemo gusaba imbabazi akiyemeza gutanga ubuhamya aho azakenerwa hose, kuri ubu akaba abohotse kandi abayeho mu mutekano usesuye.
Urukiko rwa Rubanda rw’I Buruseri mu Bubirigi rumaze kuburanisha abanyarwanda bakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi 11 barimo 4 bahuriye mu rubanza rumwe rwiswe urw’abanya Butare rwabaye mu w’2001 ari bo Alphonse Higaniro, Vincent Ntezimana, ababikira babiri Kizito na Gertrude. Rwaburanishije kandi Etienne Nzabonimana na Samuel Ndashyikirwa muri 2005, , Bernard Ntuyahaga yaburanye mu w’2007, Ephrem Nkezabera waburanye mu mwaka wa 2009, Fabien Neretse waburanye muri 2019, Basabose Andre na Twahirwa Serphin bahuriye mu rubanza rumwa mu mwaka wa 2023 ndetse na Nkunduwimye Emmanuel uri imbere y’ubutabara muri uyu mwaka wa 2024.
Umwanditsi: Mugisha Benigne
