Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Nyamukuru Ubuzima

Ikibazo cy’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti gihangayikishije inzego z’ubuzima: RBC

Ikibazo cy’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti  gihangayikishije inzego z’ubuzima mu Rwanda nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC).

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda kigaragaza ko ubudahangarwa bw’udukoko ku miti giterwa n’impamvu zitandukanye  zirimo gukoresha imiti nabi kuko ngo bisinziriza bagiteri aho kuzica, bityo umurwayi agatangira koroherwa akibwira ko yakize ariko mu by’ukuri bagiteri zizba rikirimo kuko atubahirije amabwiriza ya muganga yo gufata imiti ngo ayimare.

Aha atanga urugero rwo kunywa imiti nabi aho umurwayi ashobora kutubahiriza amasaha yo gufata imiti yahawe na Muganga cyangwa se ntiyubahirize inshuro umuti ugomba gufatwa ku munsi. Ngo ibyo bituma habaho ubudahangarwa bw’udukoko ku miti, bityo wa muti ntubashe kuvura uwo murwayi.

Indi impamvu itera ikibazo cy’ubudahangarwa bw’imiti ku murwayi ngo igihe anywereye imiti rimwe itajyana, bivuze ko ari mu gihe afatiye rimwe imiti itemewe guhuzwa. RBC itangaza ko iyo muganga agusanzemo indwara zivurwa n’imiti idafatirwa rimwe akubwira ko umwe uzawufata warangira ukabona gufata undi. Ngo hari aumurwayi atabyitaho akumva ko agomba kuyifatira rimwe kugira ngo ishirire rimwe. Icyo gihe aba yiteje ikibazo cy’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti. Ngo birashoboka ko indwara arwaye zishobora kudakira bitewe n’uko yafashe imiti adahuzwa.

Hari n’abafata imiti ntibayimare bazongera kurwara bakongera bakayifata. Aha RBC igaragaza ko iyo bigenze gutyo umurwayi aba yafashe imiti igice, bivuze ko atayimaze.  iyo yongeye kurwara akongera gufata iyasigaye aba yongeye gufata nanone idahagije kuko aba fashe igice cyayo, bityo ntibashe kumuvura ahubwo igateza ubudahangarwa bw’udukoko kuri iyo miti.

Ikibazo cyo gufata imiti ntuyimare ukazongera kuyifata ikindi gihe wumva warwaye ngo bishobora guteza ingaruka z’uko umurwayi ashobora kunywa imiti yarengeje igihe nayo ikaba ishiobora kumuteza ibindi bibazo by’ubuzima.

Gufata imiti nabi biteza ikibazo cy’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti

RBC kandi igaragaza ko ikibazo cy’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti kiri ku mwanya wa 5 mu biteza imfu nyinshi, bityo Abanyarwanda bagasabwa kwitondera uburyo bafata imiti bandikiwe na muganga, kuko ari ngombwa ko bayifata neza bisunze amabwiriza bahawe ajyanye n’inshuro umuti ufatwa ku munsi, ingano yawo n’iminsi yagenwe.

Ikibazo cy’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti ntibuhangayikishije gusa inzego z’ubuzima mu Rwanda kuko gihangayikishije n’isi muri rusange.

Imibare itangwa n’Ishami ry’umurayango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) igaragaza ko mu mwaka wa 2019 abantu Miliyoni 1,3 ku isi bapfuye bazira ubudahangarwa bw’ubudukoko ku miti, bikaba byaragaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe na Muray na Bagenzi be mu mwaka wa 2022.

 Bamwe mu baturage bemera ko batajya bafata imiti nk’uko muganga yabibabwirije

Bamwe mu baturage baganiriye n’Irizanews.rw bemeza ko batajya bafata imiti neza yaba mu bijyanye n’ingano yayo, inshuro basabwa kuyifata ku munsi n’iminsi iyo miti iba igenewe gufatwa.

Nyirankuriza Catherine ni umuturage wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe, akarere ka Muhanga. Avuga ko iyo yagiye kwa muganga agahabwa imiti akenshi atayimara bitewe no kwibagirwa kuyinywa mu gihe yatangiye koroherwa atakirwaye cyane.

Yagize ati “ Mu by’ukuri singiye kwirarira sinjya mara imiti nahawe na muganga, iyo ntangiye koroherwa indwara itakimbabaza nibnwo ntangira kwibagirwa kuyifata, niba narabwiwe na muganga kuyifata 3 ku munsi, hari ubwo nisanga nibagiwe mu gitondo, nkibuka sasita nkayifata ubundi nijoro nkibagirwa cyangwa se nkabyibuka, ariko murumva ko za nshuro eshatu nabwiwe na muganga kuyifata simba nazubahirije.”

Avuga kandi ko hari n’ubwo atabyibagirwa ahubwo yumva yakize akayihagarika iminsi yagenwe gufatwa itarangiye.

Gusa Nyirankuriza avuga ko ibi akunze kubikora ku miti ivura inkorora cyangwa giripe iri mu rwego rwa Antibiotic, ngo ariko imiti ya Malariya cyangwa iy’inzoka nka Amibe kuko ariyo akunda kurwara ngo yo ntajya akinisha kuyifata nabi.

Munyaburanga Antoine ni umuturage wo mu Mudugudu wa Buruba, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza, akarere ka Muhanga, na we avuga ko atajya amara imiti yahawe na muganga bitewe n’uko aba yabujijwe kuyinyweraho inzoga, bityo  iyo yorohewe, ahita arekera aho akajya kwinywera inzoga.

Yagize ati “ Singiye kubeshya mu buzima bwanjye sinjya mara imiti nahawe na muganga bitewe n’uko aba yambujije kuyinyweraho inzoga, kandi hari ubwo aba yambwiye kuyinywa iminsi irenze itanu, bikananira bitewe n’uko mba numva nikumburiye akagwa.”

Munyaburanga kimwe na Nyirankuriza avuga ko imiti atajya akinisha kunywa nabi ari iya malariya cyane ko iba yamuvunaguye ingingo yamuryamishije, bituma uburibwe aba afite bumufasha kuyimara ngo ariko kandi iy’imiti inyobwa iminsi mike kuko itajya irenza iminsi itatu.

Abanyarwanda rero baragirwa inama yo kubahiriza amabwiriza bahabwa na muganga mu gufata imiti mu gihe barwaye, bakubahiriza ingano y’imiti bafata ku munsi, inshuro bayifata ndetse n’iminsi yagenwe kugira ngo irangire. Ibyo bizatuma ikibazo cy’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti kiganyuka ndetse kinaranduka burundu.

Mugisha Benigne

Siga igitekerezo