Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Bamwe mu banyamakuru baravugwaho kurenga ku mahame y’umwuga mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida

Bamwe mu Banyamakuru baravugwaho kurenga  ku mahame y’umwuga wabo mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’uw’Abadepite.

Hari abanyamakuru banenze iyi myitwarire ya bagenzi babo aho bemeza ko mu  by’ukuri barenze ku mahame agenga umwuga w’itangazamakuru aho batanga urugero rw’ihame rivuga ko umunyamakuru abujijwe kubogama.

Uwizeyimana Marie  Louise ni Umunyamakuru, avuga ko bamwe mu Bayamamakuru barenze ku mahame y’itangazamakuru, aho bagaragaje kubogama mu nkuru zabo bitewe n’uko bahabwa n’abakandida ubushiobozi bubageza aho biyamamariza, bityo bajya no gukora inkuru bakabogamira ku babajyanye.

Asanga ibyo biterwa n’ubukene buri mu itangazamakuru ryigenga , aho ibitangazamakuru bifite ubushobozi bwo kujya gutara inkuru kure y’aho bikorera ari bike,  ngo rero icyo gihe  bifashwa kugerayo binyuze kuri ba bandi n’ubundi barimo kwiyamamaza.

Uwizeyimana kandi yakomoje ku banyamakuru bamwe yabonye bambaye ibirango by’amashyaka kandi bari mu kazi ko gutara inkuru. Avuga ko ibi nabyo ari uguha isura mbi umwuga w’itangazamakuru kuko n’umuturage ubibonye ashobora guhita akemanga inkuru uwo munyamakuru ari bukore kuko aba yagaragaye nk’umufana muri politiki kandi ari umunyamakuru.

Abanyamakuru barasabwa gutara inkuru z’amatora birinda kubogama

Yagize Ati “ Muri iki gihe cyoo kwiyamamaza kw’abakandida biragoye ko umunyamakuru yareka kubogamira ku mukandida wamutwaye mu modoka ngo ajye gutara inkuru, akenshi abo biyamamaza baba bahaye abanyamakuru amafaranga, bigatuma n’inkuru bakora usanga zibogamye. Ibyo bigaterwa ahanini n’ubukene buri mu itangazamakuru ryigenga.”

Hari abitwikiriye umutaka wa Politiki n’uwitangazamakuru icyarimwe

Uwizeyimana kandi avuga ko hari abanyamakuru bitwikiriye imitaka yombi, uwa politiki n’uw’itangazamakuru, ibyo we yise gutandaraza. Avuga ko hari bamwe usanga   akaguru kamwe kari muri Politiki kuko ariho hari ibiryo, akandi mu itangazamakuru kuko ari wo mwuga wabo. Ibyo ngo bikagaragarira aho umunyamakuru usanga arimo gushakira ubuhungiro muri Politiki ashaka umwanya, ariko kandi atavuye  mu itangazamakuru kuko iyo ibya Politiki bitamuhiriye agaruka mu mwiuga we w’itangazamakuru.

Ati “ Mu by’ukuri iyo urebye neza usanga hari bamwe mu banyamakuru basa n’abatandaraje, akaguru kamwe kari muri politiki akandi mu itangazamakuru, ibyo babikora bashaka gupima amahitrwe yabo muri politiki, bitabahira bakagaruka mu itangazamakuru. Iyo akaguru kamwe yagashyize muri politiki kandi ubusanzwe ari umunyuamakuru, birumvikana ko atabura kubogama.”

Mukazayire Immaculee nawe ni umunyamakuru, avuga ko hari bamwe muri bagenzi be bagaragaje kuvanga itangazamakuru na politiki muri iki gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’Abadepite.

Ati “Hari bamwe mu banyamakuru bagaragaye bambaye ibirango by’amashyaka kandi barimo gutara inkuru, hari n’abandi bagaragaye bamamaza abakandida kandi ari abanyamakuru, iyi myitwarire igaragaza ku bogama mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu nkuru zikorwa ndetse  no mu maso ya rubanda.”

Umunyamakuru Mukazayire Immaculee avuga ko hari bamwe muri bagenzi be bagaragaje kuvanga itangazamakuru na politiki muri iki gihe cyo kwiyamamaza

Mukazayire avuga ko imyitwarire nk’iyi ya bamwe mu banyamakuru igira ingaruka ku mwuga w’itangazamakuru ngo kuko umuturage ubibonye atongera kugirira icyizere itangazamakuru.

Uyu munyamakuru avuga ko igitera bamwe mu banyamakuru kwivanga muri politiki kandi bari no mu mwuga w’itangazamakuru asanga kuri bamwe ari ubumenyi buke bafite  ku mabwiriza n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru, ngo dore ko hari abo usanga baraje gukora uyu mwuga n’ubundi bari basanzwe ari abarwanashyaka b’imitwe ya politiki, bityo ntibamenye uko babyitwaramo.

Mukazayire kandi atunga urutoki amafaranga bamwe mu banyapolitiki barimo kwiyamamaza baha abanyamakuru ngo babamamaze, bityo bigatuma umunyamakuru abogama bigaragara ndetse n’inkuru akoze ugasanga zirabogamye.

Avuga ko guhabwa amafaranga yo kwamamaza mu bitangazamakuru bitagombye kuba indandaro yo kubogama kwa byo, ko ahubwo byagombye kugaragza ibitekerezo bya politiki by’amashyaka yaguze imyanya yo kwamamaza, kandi ibyo bigakorwa umunyamakuru atinjiye mu nkuru.

Ati “ Birashoboka ko wakorera ayo mafaranga kandi utabaye umurwanashyaka cyangwa umufana w’ishyaka runaka. Birashoboka gutara inkuru ya politiki utinjiye muri politiki, bityo ugaha abagukurikiye amakuru atabogamye, ahubwo ukibanda ku kugaragaza ibitekerezo bya politiki by’abakwamamajeho nk’uko babiguhaye.”

Mukazayire yemeza ko umunyamakuru akorera rubanda, akarugezaho amakuru yatawe neza kandi yatunganyijwe neza yirinda kugira igice abogamiraho, ahubwo mu gutara inkuru akararama.

Ati “ Turi mu bihe bidasanzwe by’amatora n’abatara inkuru zayo bakwiye gukora mu buryo budasanzwe birinda kugira aho babogamira ahubwo bagatangaza  amakuru afasha rubanda kumenya no gusesengura imirongo ya politiki y’abiyamamariza gutorwa.”

Birabujijwe kujya muri politiki ukiri mu mwuga w’itangazamakuru

Mugisha Emmanuel ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), avuga ko bibujijwe ko umunyamakuru ajya muri politiki mu gihe akiri no mu mwuga w’itangazamakuru kuko bimukururira ku kubogama, bityo akaba arenze ku mahame agenga itangazamakuru.

Ati “ Ntibyemewe ko umunyamakuru uri mu kazi aba no muri politiki kuko aba ategerejweho na rubanda kuruha inkuru zitabogamye, iryo ni ihame rireba abanyamakuru bose bari mu mwuga haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose, kabone n’ubwo yaba afite ishyaka abarizwamo”

Avuga ko imyitwarire nk’iyi isiga isura mbi umwuga w’itangazamakuru, aboneraho akanya ko gusaba abanyamakuru bose bari mu kazi kongera kwiyibutsa amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Mugisha Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC asaba abanyamakuru kwirinda kubogama mu nkuru z’amatora

Mugisha avuga ko mbere y’ibikorwa byo kwamamaza abakandida mu matora ateganyijwe mu minsi iri imbere, abanyamakuru bahuguwe ku bijyanye n’imyitwarire igomba kubaranga mu gutara inkuru z’amatora, ndetse ngo banibutswa n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Ati “ Amahugurwa ku myitwarire ikwiye kuranga abanyamakuru muri ibi bihe bidasanzwe by’amatora yaratanzwe ku banyamakuru batari bake, simvuze ko abanyamakuru bahejwe kugira amashyaka babarizwamo kuko ni abanyarwanda nk’abandi bose, ariko ushaka kwinjira muri politiki, ushaka kwiyamamaza arasabwa kubanza gusubiza ikarita y’itangazamakuru, bityo akinjiramo ari umunyarwanda atari umunyamakuru.”

Gusa aha Mugisha ntagaragaza neza ibihano biteganywa ku  munyamakuru warenze kuri aya mahame, ariko yemeza ko uzayarengaho akamenyekana azabihanirwa.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’Abadepite byatangiye taliki ya 22 Kamena bikazasozwa ku ya 13 Nyakanga 2024.

Siga igitekerezo