Bamwe mu bantu bafite ubumuga bo mu Murenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga bishimira uko boroherejwe mu gutora ndetse banakirwa neza, batora kare ndetse bataha kare.
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru ni Mbarushimana watoreye kuri site y’itora ya ITER Rutobwe, iherereye mu Kagari Ka Kigarama, umurenge wa Cyeza, aho yemeza ko yahageze bwakeye nko ku masaha ya saa mbiri ku bw’intege nke ariko ngo abakorerabushake ba Komisiyo y’igihyugu y’amatora bamwakiranye igishyika, bamwinjiza adatonze umurongo kuko yasanze imirongo ari miremire igera kure.
Yagize ati “ Ndashimira byimazeyo ubuyobozi bwa Komisiyo y’igihugu y’amatora n’abakorerabushake bayo kuko twe abafite ubumuga twakiriwe neza ku biro by’itora ndetse bakanatwinjiza tudatonze imirongo, nkaba mbona ari muri gahunda yo kuduha serivisi nziza inoze kandi yihuse, kuko byari bigoye ko tujya kuri iyo mirongo ngo dutegereze kandi tutishoboreye.”
Avuga ko uretse n’abo bakorerabushake, n’abaturage babafashije kuza gutora kuko abaturanyi babo batagiye babasize, ko ahubwo babanyuragaho bakabatiza imbaraga mu kugenda, ndetse banananirwa bakabarinda. Ngo byatumye bagira icyizere n’imbaraga zo kujya bitabira gahunda za Leta zose kuko ubu noneho batakari bonyine ko ahubwo bitaweho na buri wese.
Undi muntu ufite ubumuga waganiriye n’itangazamakuru ni Nkikabahizi, ryamusanze kuri site y’amashuri abanza ya Bilingaga, mu Kagari ka Biringaga, umurenge wa Cyeza. Avuga ko yazindutse ariko biba iby’ubusa asanga imirongo ari miremire. Yahise atambutswa ajya gutora atabanje gukora umurongo.
Yagize ati “ Ijoro nari nariraye ku ibaba ngo ndebe ko ngera kuri site kare cyane kugira ngo ntore hakiri kare izuba ritacana, bityo nze gusubira mu rugo bitangoye, ariko nasanze imirongo ari miremire cyane. Nagiriwe umugisha wo guhita ntambutswa ku bandi nkinjizwa mu cyumba cy’itora bidatinze ngatora. Byamfashije cyane kuko nasubiye mu rugo izuba ritarakara.”
Naho Mutimukeye ni undi muntu ufite ubumuga bw’ingingo we yatoreye kuri Site ya Kivumu. Nawe yemeza ko yoroherejwe kwinjira no gutora kuko yahageze atinze asanga imirongo y’abatora ari miremire.
Ati “Mu by’ukuri iyo abakorerabushake b’amatora batandwanaho nari gutora ntinze kandi gusubira mu rugo byari kungora. Ariko bamfashije rwose, bantambutsa ku bandi ndatora none ndatashye hakiri amafu ya mu gitondo.
Aba bose bashimira ubuyobozi bwa Komisiyo y’amatora yatoje abakorerabushake bayo korohereza no gufasha abantu bafite ubumuga n’abanyantege nke muri rusange.
Ku bijyanye n’abantu bafite ubumuga muri rusange, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Gasinzigwa Oda mu kiganiro n’abanyamakuru yasobanuye ko abafite ubumuga bazoroherezwa gutora badatinze kuri site y’itora kimwe n’abandi bafite intege nke nk’ababyeyi batwite, abahetse , abarwayi, abakuze barimo abasaza n’abakecuru, muri wa muco mwiza w’Abanyarwanda wo kubaha no korohereza abakuze n’abafite intege nke.
Ibi kandi ubisanzga mu mabwiriza ya Komisiyo y’igihugu y’amatora, aho Abakorerabushake babwirijwe kwita ku banyantege nke kuri site z’itora n’abantu bafite ubumuga.
Uretse abafite ubumuga bw’ingingo n’abafite ubumuga bwo kutabona bishimiye ko boroherejwe gutora bakoresheje impapuro ziri mu nyandiko zabagenewe, bityo babasha kwitorera ku giti cyabo kandi mu ibanga nta wubafashije ngo amenye uwo batoye.
Amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite yitabiriwe mu buryo bushimishije kandi yabaye mu mucyo no mu bwisanzure nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora.
Umwanditsi: Mugisha Benigne