Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) gitangaza ko indwara y’ubushita bw’inkende (MPOX) ivurwa igakira iyo uwayanduye yivuje hakiri kare.
Nk’uko bisobanurwa na Dr Edison Rwagasore. Umuyoozi ushinzawe ku rwanya indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), yemeza ko abarwayi babiri bagaragaye mu Rwanda, umwe yarakize undi akaba acyitabwaho n’abaganga kandi nawe ngo ntabwo arembye.
Dr Rwagasore avuga ko inkomoko ya Virusi yasanzwe muri abo barwayi babri byagaragaye ko ntaho ihuriye n’inkende ngo ndetse no mu nkende ntiburazigaragamo. Asobaura ko MPOX yandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa gukora mu matembabuzi y’uyifite, nko mu gihe kuramukanya abantu bahoberana cyangwa basomana n’abantu bafite iyo virusi.
Yongeyeho nati “ N’ubwo agakingirizo ari ingenzi mu kwirinda indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko mu gihe cy’iyo mibonana hari ibindi bice bishiobora gukoranaho, bityo imibonano mpuzabitsina ikingiye cyangwa idakingiye ikaba yaba inzira yo kwanduzanya virusi ya IMPOX.”
Dr Rwagasore agaruka ku bimenyetso bya Virusi ya MPOX, asobanura ko bigaragara mu minsi iri hagati y’ibiri na cumi n’icyenda nyuma yo kwandura. Ashishikariza Abanyarwanda kwihutira kujya kwa muganga mu gihe ugaragaje bimwe mu bimenyetso bya IMPOX , bityo agire amahirwe yo kuvurwa agakira.
Bimwe mu bimenyetso by’indwara ni ukugira ibiheri bimeze nk’iby’ubushye bibabaza bigatuma umuntu ashaka kwishima, kugira umuriro mwishi urengeje degree 38.5C, kubyimba mu nsina z’amatwi, kubabarara umugongo n’imikaya, kugira inturugunyu cyangwa amasazi, kubabara umutwe bikabije.
Bamwe mu baturage bari bafie ubwoba ko yaba ari icyorezo nka COVID
Bamwe mu baturage baganiriye n’Irizanews.rw bari bafite ubwoba n’impungenge ko iyi ndwara yaba ari icyorezo nka Covid 19 dore ko iki cyorezo cyibasiye isi n’u Rwanda rurimo, kigasigira ubukene n’igabanuka ry’ubukungu abatuye isi.
Muhire Jonathan ni umuturage w’Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga avuga ko ubwo yatangiraga kumva iyi ndwara ivugwa ku ma radiyo yabanje kugira ubwoba ko yaba ije nk’icyorezezo cya Covid 19, ariko ngo aza kumva ihumure ritangwa na Minisiteri y’ubuzima kuri iyi ndwara bituma umutima we usubira mu gitereko.
Yagize ati “ Ntangira kumva iyi ndwara ku maradiyo nagize ubwoba nibwira ko ari ikindi cyorezo kije nka Covid 19, ariko nakomeje gukurikirana ibiganiro by’ubuzima mu bitangazamakuru, nza kubona ihumure ritirutse mu nzego z’ubuzima ko ari indwara ivurwa igakira, gusa ikaba yandura.”
Naho Murekatete Annociata wo mu Kagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga avuga ko acyumva iyi ndwara ivugwa yumvaga ari nka corona virusi kuko ngo buri wese yayikabirizaga uko abyumva ariko ngo inzego z’ubuzima zakomeje kuyisobanura mu bitangazamakuru bituma asubiza umutima mu gitereko ahubwo afata ingamba yo kuyirinda no gukaraba intoke kenshi.
Abaturage bashimira inzego z’ubuzima zibagezaho amakuru umunsi ku wundi yo kwirinda iyi ndwara ndetse zinabahumuriza ngo badakuko umurtima nk’uko bamwe mu baganiriye na Irizanews.rw babitangarije umunyamakuru.
Indwara y’ubushita bw’inkende ni ndwara iterwa na Virusi MPOX , ikaba yaragiye igaragara hirya no hino ku isi kuva mu mwaka wa 2022.
Mugisha Benigne