Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Dr Rwamucyo Eugene watangiye kuburanishirizwa mu Bufaransa ni muntu ki

Dr Rwamucyo Eugene kuri ubu uri imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa aho aburanishirizwa mu
rukiko rwa Rubanda rw’I Paris (Cour d’Assise de Paris) ni Umunyarwanda ukekwaho gutegura no
gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, ubufatanyacyaha mu gutegura Jenoside,
ubufatanyacyanha mu byaha byibasiye inyokomuntu mu cyahoze ari Butare.

Amakuru agaragara mu nyandiko Ubwanditsi bw’urukiko bwageneye Itangazamakuru, avuga ko Uyu
Dr Rwamucyo Eugene yavutse mu 1959 mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, komini Gatonde
kuri ubu ni mu Karere ka Gakenke. Bivugwa ko mu mbere ya Jenoside Dr Rwamucyo yari umuyobozi
w’Ikigo cy’ubuvuzi rusange cyari gishamikiye kuri Kaminuza y’u Rwanda ari cyo cyitwaga Centre
Universitaire de sante Publique de Butare mu rurimi rw’igifaransa (CUSP), ngo naho mu gihe cya
Jenoside yakoranye na Leta y’abatabazi aho anavugwa mu ncabwenge z’icyo gihe zashyize
umukono ku nyandiko ishyigikira Leta y’abatabazi.

Dr Rwamucyo kandi aravugwaho gutegura uruzinduko rw’uwari Ministiri w’Intebe muri Leta yiyise
iy’a batabazi, Jean Kambanda rwabaye taliki ya 14 Gicurqasi 1994. Uyu muganga wari waraminuje
mu buvuzi mu cyahoze ari kaminuza y’u Rwanda arakekwaho gukora jenoside mu cyahoze cyitwa
Butare, mu mirenge ya Ngoma na Gishamvu mu karere ka Huye ndetse no mu Murenge wa Ndora
muri Gisagara. Bivugwa kandi ko yatanze amabwiriza yo guhorahoza no guhammba abatutsi
batarashiramo umwuka.

Amakuru atangwa n’Ubwanditsi bw’urukiko yemeza ko Dr Rwamucyo Eugene yakoze nk’umuganga
w’inzobere mu gihugu cy’u Bufaransa , aho yanageragezaga gushaka icyangombwa cy’ubuhunzi
(Statut de Refugie) akaza kucyimwa mu mwaka wa 2002.

Mu mwaka wa 2006, Dr Rwamucyo Eugene yaje gushyirirwaho n’u Rwanda impapuro zo kumuta
muri yombi, naho mu mwaka wa 2009, Urukiko Gacaca rw’umurenge wa Ngoma ruza kumuhamya
ibyaha bya Jenoside, rumukatira igifungo cya burundu, ni mu gihe kandi Ihuriro ry’imiryango itari iya
Leta riharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bagezwa imbere y’ubutabera
mu gihugu cy’u Bufaransa ( Le Collectif des parties Civiles pour le Rwanda CPCR) yamutangiye ikirego
taliki ya 15 Mata 2007.

Urukundo rwa rubanda rwo mu Bufaransa ruherereye i Paris

Iperereza ku byaha akekwaho ryatangiye taliki 05 Gashyantare 2008, maze taliki ya 26 Gicurasi 2010
nibwo yatawe muri yombi yagiye mu muhango wo gushyingura Jean Bosco Barayagwiza ahitwa
Sannois I Paris mu Bufaransa.

Muri Nzeri 2010, urukiko rwa Versaille rwanze kohereza Dr Rwamucyo ngo aburanishirizwe mu
Rwanda aho akekwa gukorera ibyaha. Taliki ya 21 Ukuboza 2018, amakuru ajyanye n’ubutabera
kuri Dr Rwamucyo Eugene nibwo yapfundikiwe.

Taliki ya 15 ukwakira 2020, Dr Rwamucyo Eugene yasabye urukiko rwa Rubanda rwa Assise mu
Bufaransa gutesha agaciro ibyo aregwa maze taliki ya 28 Nzeri 2022, ibyo yasabye urukiko rubitera
utwatsi, ahita atangira gukurikiranwa n’urwo rukiko.

Mu ibazwa rye, Dr Rwamucyo ntiyigeze ahakana ibyo guhambisha imirambo nk’ umuganga
w’inzobere mu bijyanye n’isuku n’isukura ( Medecin specialist en hygiene environnementale et en
toxicologie), ko ahubwo yayihambishije mu rwego rwo kuyirinda ko yateza ibindi byago byiyongera
ku byari byabaye, akemeza ko ntawe yahambishije agihumeka ko bose bari bapfuye.

Kuri ubu Dr Rwamucyo atuye mu gihugu cy’u Bubuligi ariko akaburanishwa n’igihugu cy’u Bufaransa
kuko ariho yatangiwe ikirego.
Urubanza ruregwamo Dr Rwamucyo Eugene rwatangiye kuburanishwa mu Rukiko rwa Rubanda rwa
Assise mu Bufaransa, taliki ya 01 Ukwakira 2024 rukazasozwa taliki ya 31 ukwakira 2024,
rukazapfundikirwa mu gihe cy’iminsi 30.

Siga igitekerezo