Bamwe mu barokokeye mu cyahoze ari Butare, kuri ubu ni mu Karere ka Huye
barasobanura uburyo Dr Rwamucyo uri imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa
yatoje abicanyi kwica abatutsi urubozo babaca ibitsi by’amaguru ngo bapfe
bumva kandi gake gake, bakanavuga ko bamwe muri bo bahambwe
bagihumeka.
Umwe mu barokokeye mu Murenge wa Gishamvu ho mu Karere ka Huye avuga
ko Dr Rwamucyo E ugene nk’umuganga w’inzobere ngo yari mu itsinda
ry’abayobozi barimo na Superefe Assiel bagiye mu Murenge wa Gisahamvu
gushishikariza abahutu kwica abatutsi, ari naho yahereye atoza abo bicanyi
kwica urubozo abatutsi bahigwaga afatanyije n’undi muganga witwaga Murara
bababwira ko bagomba kujya batema ibitsi abatutsi kugira ngo bapfe gake
gake kandi bumva.
Yagize ati “ Dr Rwamucyo yazanye na Superefe Assiel gushishikariza abahutu
kwica abatutsi muri Gishamvu, ndetse Uwo mugabo Rwamucyo ni nawe
wafatanyije na Muganga Murara gutoza abicanyi kwica abatutsi urubozo
babatemye ibitsi by’amaguru, bityo bagapfa batinze kandi babaye batabasha
kuba bakwikura aho batemewe ngo bagende. Abo bishwe gutyo ni nabo bagiye
bahambwa bagihumeka, ndetse banabatiburiraho amashuri babataba bakiri
bazima.”
Uyu muturage agaruka ku kamaro ko kumenyeshwa iby’imanza zibera ku
mugabane w’ u Burayi aho abakekwaho gukora Jenoside bahungiye. Yemeza
ko kumva ko Dr Rwamucyo yatangiye kuburanishwa ku byaha akekwa gukorera
mu cyahoze ari Butare bibaruhura kuko abarokotse Jenoside n’abayizize baba
bahawe ubutabera, cyane ko abantu benshi babaga bumva ko byarangiye aho
kuko batari bazi aho aba.
Undi mu barokotse Jenoside wo mu Murenge wa Gishamvu avuga ko
yishimiye ko Dr Rwamucyo yafashwe akagezwa imbere y’urukiko kuko
yabakoreye ibintu bibi, akaba yishimiye ko urugendo rwo guhabwa ubutabera
rutangiye.
Yagize ati “ Rwamucyo muziho ko ari we wazanye imashini za Karitepulari
agashyinguza abatutsi bapfuye, bagasonga abagihumeka ndetse ngo n’abari
bararwaye icyorezo cya Macinya bari barahungiye kuri Perefegitura nabo
bashyizwe mu bapfuye kandi bari bakiriho, bahambwa bagihumeka.
Undi wahungiye kuri Paruwasi ya Nyumba aturutse mu Murenge wa Ngera
muri Nyaruguru avuga ko yiboneye Dr Rwamucyo azana Karitepulari aho I
Nyumba ashyinguza abatutsi bamwe batarapfa ahubwo bakabasonga abandi
bakabahamba bagihumeka. Akaba asanga yarakoze ibintu bibi kandi yari
umuganga wari ukwiye gutabara abababaye.
Ku kijyanye n’uko Dr Rwamucyo yari ashinzwe isuku n’isukura muri Butare
gushyinguza imirambo bikaba bayari mu nshingano ze, abarokotse bavuga ko
yari kubikora neza nk’umuganga, agatandukanya abapfuye n’abagihumeka,
abashizemo umwuka akabashyingura naho abagihumeka akabashyira ukwabo
aho kubahambana n’abapfuye. Bavuga kandi ko yabatiburiyeho amashuri y’I
Nyuma akabarundaho ibitaka bagihumeka, bakemeza ko ari ukubica urubozo.
Umunyamategeko Gisagara Richard uhagarariye abaregera indishyi muri uru
rubanza, nawe agaruka ku bikorwa Dr Rwamucyo akekwaho mu gihe cya
Jenoside harimo gushinyagurira imirambo no guhamba abari bagihumeka
hakoreshejwe imashini za Karitepulari.
Dr Rwamucyo Eugene ni umunyarwanda wa munani ugiye kuburanishwa
n’Urukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa, nyuma ya Pascal
Simbikangwa, Octavien Ngenzi na Tito Barahira, Claude Muhayimana, Laurent
Bucyibaruta, Philip Manier uzwi ku izina rya Biguma na Dr Sosthene
Munyemana.
Umwanditsi: Mugisha Benigne