Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa bisaga miliyoni 6 n’ibihumbi 400 mu turere 11 tw’ikubitiro.Ni umushinga w’imyaka itanu ugamije kuzamura ikigero cy’umusaruro w’imbuto ziribwa harwanywa imirire mibi, kongera ibyoherezwa mu mahanga, kurengera ibidukikije no guhangana h’ihindagurika ry’ibihe.
Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, ku wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, itangizwa na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr. Mark Bagabe Cyubahiro.
Minisitiri Dr. Bagabe yavuze ko iyi gahunda igamije gutera ibiti by’imbuto ziribwa zifasha abaturage kwihaza mu biribwa bakava mu mirire mibi ndetse no kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga bikazamura ubukungu, hanatekerezwa ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuko ahateye igiti haba habungabunzwe.
Ati “Nimubishyiremo imbaraga kuko Leta yo yiteguye kuzibashorera ku isoko. NAEB yabuze umusaruro ishora, kandi isi yose irashaka avoka. Twaguze indege yikorera imizigo ijya hanze n’iza mu gihugu, ariko usanga akenshi tutayuzuza. Ndifuza ko mwebwe n’abandi bahinzi muyibyaza umusaruro mukagira ubukire.’’
Minisitiri Dr. Cyubahiro kandi, yasabye abaturage kwita ku biti bizaterwa, hazirikanwa ko imbuto bizera zizatunga abana babyara hirindwa igwingira mu bato ndetse no kuzamura imirire iboneye mu muryango muri rusange.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Muryango utari uwa Leta wita ku bidukikije no kuzamura iterambere ry’ubuhinzi(APEFA), Habanabakize Protais, yavuze ko mu gihe cy’imyaka 5 uyu mushinga uzamara, uzasiga hatewe ibiti bisaga miliyoni 6 n’ibihumbi 400,hakazibandwa ku bwoko bwera muri buri gace, ndetse hanarebwa ubudahangarwa bwabyo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Tuzakora ku buryo n’ubuhumbikiro buzajya bushyirwa muri buri gace igiti kizaterwamo, kugira ngo kirusheho kumenyera ubutaka n’ikirere kizakuriramo, kibashe guhangana n’ibihe.’’
Sibomana Athanase, umwe mu bahinzi wo mu Karere ka Rubavu, na we yagarageje umumaro ntagereranywa w’ibiti by’imbuto, aho kugeza ubu we afite ibiti 220 by’avoka, abasaba n’abandi kumwigana bakabitera.
Ati’’ Ibiti by’imbuto nk’avoka, bidufasha mbere na mbere kurwanya isuri mu mirima kuko byo ubwabyo biribungabunga, bikazamura imirire myiza, bikavamo ibiryo by’amatungo ndetse n’amafaranga. Jyewe ku isizeni imwe nkuramo arenga ibuhumbi 700Frw, ubwo ku mwaka sinajya munsi ya miliyoni n’ibihumbi 500Frw.’’
Uturere 11 tuzaterwamo ibi biti hirya no hino mu gihugu harimo Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Mu Majyaruguru ni Akarere ka Gicumbi, Iburasirazuba bizaterwa mu turere twa Ngoma, Kayonza na Kirehe, mu Majyepfo biterwe muri Nyamagabe, Nyaruguru na Huye ndetse binagere mu Mujyi wa Kigali, ariko nyuma y’iyi myaka itanu, ibikorwa bikazanakomereza n’ahandi hose mu gihugu.
Biteganyijwe ko kandi muri uyu mushinga hazajyaho imirima ntangarugero y’ibiti by’imbuto mu mijyi itanu, irimo ine yunganira ya Kigali, ari yo Huye, Musanze, Rubavu na Nyagatare, kongeraho na Kigali, hakazaterwa ubuso bugana na hegitari icumi (ebyiri muri buri mujyi), ikazaba ari imirima y’icyitegererezo abantu basura bagamije kwiga uko bahinga imbuto.
Muri uyu mushinga kandi, hazajya haterwa byibura ibiti 5 by’imbuto ziribwa kuri buri rugo, ndetse binaterwe ku bigo by’amashuri n’ahandi.
Mu biti bizaterwa, hazibandwa kuri avoka, imyembe, amapapaye, amapera n’izindi mbuto zifasha mu kurwanya imirire mibi, hatibagiranye n’imbuto za gakondo nk’umutima w’imfizi(coeur de boeuf) n’izindi.