Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Ubukungu

ICPAR yahuguye abasaga 260 ku kuzamura ubukungu binyuze mu ibaruramari ry’umwuga

Ibigo binini byagiriwe inama yo gukoresha ababaruramari b’umwuga nk’imwe mu nzira yo kwirinda ibihombo no gutezwa cyamunara ahanini bituruka ku makosa akorwa n’ababaruramari batabigize umwuga. Byatangarijwe mu karere ka Rusizi mu mahugurwa y’iminsi itatu yitabiriwe n’abarenga 260 baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, U Burundi, Tanzania, Uganda na Somalia.

Ni amahugurwa ngarukamwaka abaye ku nshuro ya 13 kuva mu Rwanda hashyirwaho Urugaga rw’Ababaruramari b’umwuga ICPAR. Yitabiriwe n’abayobozi n’abakozi bakora mu myuga itandukanye.

Umubaruramari w’umwuga ni umunyamuryango w’urugaga ICPAR ukurikirana amasomo n’amahugurwa bitangwa n’uru rugaga, hagamijwe ko umubaruramari agira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo bigendanye n’aho Isi igeze.

Perezida wa ICPAR, Obadiah R.Biraro wamaze imyaka 16 ari Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, yavuze ko buri rwego rukeneye umubaruramari w’umwuga ku nyungu z’umuturage.

Ati “Kugira umubaruramari w’umwuga biri mu nyungu z’umuturage. Niba mu 1896 Umwamikazi w’u Bwongereza na Wales yaramanutse akajya guha impamyabushobozi ababaruramari biri mu nyungu z’umuturage wo hasi. SACCO idafite ibaruramari ry’umwuga umuturage abigwamo”.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe umutungo wa Leta utimukanwa, Havugimana Jonathan, yavuze ko umubaruramari ari umuntu ushinzwe kugaragaza uko imari ihagaze mu kigo, kigahera kuri iyo shusho gifata ibyemezo by’ikigomba gukurikiraho.

Ati “Umubaruramari ni umuntu ukomeye mu gihugu. Mu gihe cyashize wasangaga umubaruramari ari umuntu wo mu bitabo gusa ariko ubu umubaruramari ni umuntu ugomba guhuza amakuru afite muri raporo n’ibikwiye gukurikiraho, agatanga inama”.

Havugimana yavuze ko mu bikibangamiye urwego rw’ibaruramari ry’umwuga harimo kuba umubare wabo ukiri muto by’umwihariko mu Rwanda, bituma hari ahadakorwa ibaruramari riri ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Icya kabiri ni impinduka ziza zishingiye ku ibaruramari ry’umwuga ariko inzego zitandukanye zikaba zitari zumva aho bihuriye n’ibaruramari ku buryo ushobora gusanga inama umubaruramari atanga ku muntu udafite aho ahuriye n’ibaruramari adahita yumva uko zafasha ikigo gutera imbere”.

Umunya-Somalia, Aden Omen Salam, yavuze ko ari umwanya mwiza wo kwigiranaho no gusangira ubunararibonye ku bijyanye n’ibaruramari ry’umwuga.

Ati “Iyo ibaruramari ridakoze kinyamwuga ni kimwe mu bishobora guteza ibihombo bigatuma ubucuruzi buhomba.”

Umukozi wa ICPAR ushinzwe guhugura ababaruramari kugira ngo babe abanyamwuga, Willy Innocent Twishime yavuze ko ikigo akorera cyiyemeje gutanga amahugurwa atandukanye, kugira ngo ababaruramari barusheho kuba abanyamwuga.

Ati “Leta yari ikeneye ababaruramari b’umwuga barenga 6500 ariko tumaze kugira abarenga 1000. Ubumenyi babona ni ubumenyi bushobora gukoreshwa ku Isi yose”.

Urugaga rw’Ababaruramari b’umwuga ICPAR rwashinzwe mu 2008. Icyo gihe nta mubaruramari w’umwuga u Rwanda rwari rufite ariko ubu rumaze kugira ababaruramari b’umwuga 1126.

Mu Ugushyingo 2024, ICPAR izatangiza andi masomo ya PFM certificate agamije gufasha abakozi ba Leta kumenya gucunga neza umutungo, inguzanyo, umusoro, impano no kubikoresha neza kugira ngo igihugu kigere aho cyifuza kugera.

Ubwo Perezida wa ICPAR, Obadiah R.Biraro yageraga ahabereye amahugurwa

Abitabiriye bose bagaragaje akamaro ko kwihugura mu by’ibaruramari

Perezida wa ICPAR, Obadiah R.Biraro (ibumoso) ni umwe mu batanze amahugurwa

Julius Bizimungu ni we wari umusangiza w’ijambo

Siga igitekerezo