Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB cyatangaje ko hamaze gutunganywa imbuto z’imyumbati 12 zahinduriwe uturemangingo, harimo ubwoko butatu bushobora guhita buhabwa abaturage ariko hakaba hagitegerejwe iteka rya Minisitiri ryemera ibyo gusaba uruhushya rwo kuziha abaturage.
RAB igaragaza ko izi mbuto zamaze gutangira kugeragerezwa mu mirima, zigaragaza ukwihanganira indwara zibasira imyumbati n’umusaruro wazo ukaba mwiza ariko hagitegerejwe amabwiriza agenga ubuhinzi bw’imyumbati yahinduriwe uturemangingo.
Umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe ubushakashatsi ku bihingwa by’ibinyabijumba n’ibinyamizi, ni ukuvuga ibirayi, ibijumba, imyumbati, amateke n’ibikoro, Athanase Nduwumuremyi, yabwiye The New Times ko imbuto z’imyumbati eshatu zanyuze mu byiciro bitatu by’ubushakashatsi ndetse zahinzwe mu mirima ikorerwamo ubushakashatsi zikaba zahita zihabwa abaturage.
Zageragerejwe mu butaka bwo mu Bugesera, Nyanza na Rubona mu Karere ka Huye. Yahamije ko kuzigeragereza mu butaka bw’ibice bitandukanye, byari bigamije kureba uko iyo myumbati yakwihanganira ubutaka n’uduce dutandukanye.
Ati “Umusaruro wazo ni mwiza, zishobora guhangana n’indwara yibasira imyumbati izwi nka kabore.”
Yahamije ko imbuto zihanganira iyi ndwara ari zo zari zikenewe kuko umuhinzi azabasha kurya cyangwa kugurisha umusaruro wose yejeje, bitandukanye n’izindi mbuto zizahazwa n’iyi ndwara kuko iyo yagiye mu mwumbati utabasha kuribwa.
Ati “Twifuza ko amabwiriza ashyirwaho, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kigakurikirana ishyirwaho rya Komite y’Igihugu y’ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’amateka ya Minisitiri yemera gusabira uruhushya gusohora no gutanga imbuto zahinduriwe uturemangingo.”
Itegeko rigenga ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima ryasohotse muri Gashyantare 2024, Nduwumuremyi akavuga ko rikeneye gutangira gushyirwa mu bikorwa.
Riteganya ibikorwa bisabirwa uruhushya birimo ibikorwa bikorerwa ahabugenewe ku kinyabuzima cyahinduwe, igerageza rikorerwa ahabugenewe ku kinyabuzima cyahinduwe; kwinjiza mu bidukikije mu buryo bugambiriwe ikinyabuzima cyahinduwe; gushyira ku isoko ikinyabuzima cyahinduwe kigenewe guhita gikoreshwa nk’ibiribwa by’abantu, iby’amatungo cyangwa gutunganywa; n’ibindi.
Ingingo ya gatandatu yaryo ivuga ko “Hashyizweho Komite y’Igihugu y’ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima igamije gufasha no gutanga inama zishingiye ku bunararibonye n’ubumenyi bwihariye mu isuzuma ry’ubusabe.”
Iyi komite ni nayo igira inama REMA mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko.
REMA yatangaje ko iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Komite y’Igihugu y’ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima riri gutunganywa, ndetse n’andi mabwiriza agamije gukumira ingaruka ibi bihingwa byagira ku rusobe rw’ibinyabuzima ari guteguwa ku buryo azemezwa nyuma y’iteka rya minisitiri.