Mbere y’umwaka wa 2022 Nyiranturo Xaverine watekaga akoresheje inkwi yahoraga akorora yajya gucira hakaza ikintu cy’umukara, ubundi akumva ahumeka nabi ariko nyuma y’imyaka ibiri n’igice acana kuri ‘homebiogas’ ubuzima bwongeye kuba bwiza.
Ikibazo cy’umwuka abantu bahumeka kigenda kirushaho gufata ubukana bitewe ahanini n’ibikorwa bya muntu birushaho kwangiza ikirere.
Umushakashatsi mu byerekeye ibidukikije akaba n’Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kabera Telesphore yabwiye IGIHE ko abantu batekesha inkwi n’amakara kimwe n’abatwika ibiyorero, ari bo bagira ibyago byinshi byo kwangizwa n’imyuka ihumanye, bitandukanye n’uko bamwe bibwira ko imodoka ari zo za mbere zihumanya umwuka bahumeka.
Ati “Abantu benshi turimo kurebera hanze ariko buriya ikibazo gikomeye kiba kuri bariya bantu bateka, bibangiriza ubuzima, hari n’ubwo twakoze mu Mujyi wa Kigali dusanga biteye inkeke.”
Ubushakashatsi bwakorewe ku ngo zo mu Muremge wa Muhima mu Karere ka Nyarugege, bwagaragaje ko izirenga 85% zikoresha amakara n’inkwi na ho 62.5% bagateka inshuro ebyiri cyangwa eshatu ku munsi.
Nyiranturo Xaverine mo mu Murenge wa Muhazi, akagali ka Karitutu mu kagari ka Rwamagana yabwiye IGIHE ko mbere yo guhabwa homebiogas, wasangaga iwe huzuye inkwi, yazicana bikamutera ikibazo mu myanya y’ubuhumekero.
Ati “Abantu bacana ku nkwi hari n’igihe ushaka gucira ugasanga haje ikintu cy’umukara ariko urabona iriya biogas nta myotsi ifite, nta ngaruka mbega nta n’inkorora urwara. Mbere byambagaho ugasanga no guhumeka simpumeka neza ariko ubu nta kibazo mfite.”
Uretse kuba yaramubereye igisubizo ku byerekeye ubuzima, uyu mukecuru avuga ko atakivunwa n’imirimo ijyanye no guteka kuko ibintu byose atereka ku mashyiga agakora umurimo wo kujya kureba aho bigeze gusa.
Ati “Nta bintu rwose byo kwicara bacunga inkono bavuga ngo birazima. Iyi ntabwo ijya izima, ujya kureba uvuga uti reka njye gutunganya inkono yanjye wenda sindashyiramo igitunguru, amavuta nta kindi kintu bigusaba.”
“Ubu nta kibazo cy’inkwi nkikunze kugira ku buryo n’ubwo imvura yagwa ndarya, ku manywa na nijoro nta kibazo. Ntabwo mvuga ngo ndabura inkwi njyewe nshyiramo imbaraga zo kugira ngo nshyiremo amase ku buryo nanjye nzajya nkomeza nkayitekaho uko nyikeneye.”
Nyiranturo ahamya ko ibintu ‘homebigas’ idateka ari ibishyimbo na kawunga kuko bisaba umuriro mwishi cyane ugasanga biratindaho ariko ibindi biryo byose bishoboka gutekwaho nta kibazo.
Iyi gaz bayitekaho ifunguro rya mu gitondo, bagakomerezaho irya saa sita na nimugoroba kandi hose bagateka inkono zirenga ebyiri.
Bagomba gushyiramo amase n’amazi buri munsi
Homebiogas Nyiranturo akoresha yayihawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, UNDP Rwanda, ikaba imwe muri 250 zahawe abaturage bo mu Karere ka Rwamagana na 250 zahawe ab’i Ngoma mu 2022.
Bashyira amase y’inka avanze n’amazi mu kigega cya pulasitike kiryamye hasi, bagashyiramo mu gitondo amabase abiri manini ubundi bagakanda inshuro 15 kuri buri nguni y’icyo kigega, ni ukuvuga inshuro 60 bikaba bimaze kwivanga neza ari na ho igikorwa cy’itunganywa rya gaz yo guteka gikomeza kubera.
Nyuma y’ikorwa ry’izi ngufu hasohoka ifumbire abahinzi bemeza ko ari nziza kandi ifasha mu bikorwa by’ubuhinzi ku buryo Nyiranturo yahisemo guhinga urutoki ngo ayibyaze umusaruro.
Abahawe homebiogas ni abari bari muri gahunda ya Girinka ariko bigasaba kuba ufite inka nibura ebyiri kuko ari bwo iyo homebiogas ibasha gukora neza.