Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Paris: Dr Rwamucyo Eugene yakatiwe gufungwa imyaka 27

Urukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa rwakatiye Dr Rwamucyo Eugene gufungwa imyaka 27, rumuhamije kugira uruhare mu gaco k’abantu  bateguye  Jenoside n’ubufatanyacyaha muri Jenoside, ubufatanyacyaha ku byaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gutegura Jenoside, ibyaha  yakoreye mu Mujyi wa Butare, I Nyumba, muri Ndora n’ahandi henshi.

Ku munsi ubanziriza uwo gukatirwa ibihano, ubushinjacyaha bwari bwasabiye Dr Rwamucyo Eugene  gufungwa imyaka 30. kuri uwo munsi nyine yanahawe umwanya w’ijambo rya nyuma mbere y’uuko urukiko rujya kwiherera aho yagaragaje  amarangamutima ye ku byamuvuzweho mu rubanza.

Yavuze ko yakurikiranye ibyavugiwe mu rubanza byose ariko  ko atashoboye gusubiza ibibazo byose, maze ahakana ibyo aregwa byose.

Ati “ Nta muntu nishe kandi sinashyinguye abantu bari bakirimo umwuka. Ibyobo byose nashyizemo abantu birazwi, nta kindi nzi kandi ntacyo namarira abantu babuze ababo.”

Ku ruhande  rw’abahagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Gisagara avuga ko icyagaragaye muri uru rubanza ari uko Dr Rwamucyo atigeze agaragaza kwicuza ibyo yakoze nyuma y’imyaka 30 Jenoside ibaye, akaba asanga abantu nka Rwamucyo ari ikibazo muri sosiyete.

Dr Rwamucyo Eugene yakatiwe gufungwa imyaka 27

Yagize ati “ Dr Rwamucyo ntiyigeze agira ukwicuza ku byo yakoze muri uru rubanza Ni ubwa mbere agiye kurara mu buroko kubera Jenoside, agiye kumva uburemere bw’icyaha cya jenoside yakoze, nk’umu avoka uhagarariye abakorewe icyaha cya Jenoside biranshimishije ko agiye gukora igihano akatiwe n’urukiko  uyu munsi.”

Me Gisagara avuga ko imyaka  27 yakatiwe idakuraho ibyaha yakoze, ariko igishimishije kurushaho ari uko yahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu gaco k’abantu bacuze umugambi  wa Jenoside, akaba ari ubwa kabiri byemejwe hano mu Bufaransa.

Ati “ Iki ni icyemezo gikomeye gifashwe n’uru rukiko, kigiye kujya kidufasha kunyomoza abantu  bahakana ko Jenoside  itateguwe bitwaje ko Urukiko rwa Arusha rutigeze rugaragaza  ko Jenoside yateguwe. Ni urubanza rufite akamaro kanini, kuko iki cyemezo  kigaragaza ko umugambi wo gutegura Jenoside wacuzwe kandi wabayeho, rukazadufasha no mu zindi manza zizakurikira.”

inzu y’urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa

Urubanza rwa Dr Rwamucyo Eugene wahamijwe ibyaha byo kugira uruhare mu kwifatanya n’agatsiko kacuze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’ubufatanyacyaha muri Jenoside, ubufatanyacyaha ku byaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gutegura Jenoside, ntiyahamijwe  icyaha cyo gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Umwanditsi: Benigne Mugisha

Siga igitekerezo