Sosiyete ya Prime Energy Ltd isanzwe itunganya umuriro w’amashanyarazi, yatangaje ko yagurishije impapuro mpeshamwenda zigamije kurengera ibidukikije [Green Bond], ku rugero rwiza ikaba yakuyemo 9.580.000.000 Frw, arimo ayo izakoresha mu kubaka urugomero rushya rwa Rukarara VI mu Karere ka Nyamagabe no gusana izisanzwe.
Ibyo kugurisha izi mpapuro mpeshamwenda, iyi Sosiyete yabinyujije mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024.
Hashize igihe gito Prime Energy ihawe uburenganzira bwo gutangira gucuruza impapuro mpeshamwenda zigamije kurengera ibidukikije.
Amafaranga angana na 79% bya 9.580.000.000 Frw azashorwa mu mushinga wo kubaka urundi rugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara VI mu Karere ka Nyamagabe, ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya Megawatt 10.
Ni mu gihe andi azifashishwa mu bikorwa byo kwita ku zindi ngomero z’amashanyarazi zisanzweho nka Rukarara II, Mukungwa II, Gisenyi, na Gashashi.
Uru ruganda rw’amashanyarazi rwa Mukungwa II rwo mu Karere ka Musanze, ni rwo runini muri enye iyo sosiyete ifite mu gihugu hose, kuko rutunganya Megawatt 3,6.
Umuyobozi Mukuru wa Prime Energy, Sandy Rusera, yavuze ko kubona impapuro mpeshamwenda zigamije kurengera ibidukikije [Green Bond] zose zigurishijwe, byerekana icyizere cy’abashoramari ku bushobozi bwa Prime Energy mu by’imari ndetse no mu rwego rw’ibikorwa byayo bibungabunga ibidukikije.
Ati “Aya mafaranga azafasha cyane mu guteza imbere imishinga yacu ifatika y’ingufu zisubira, bikomeze no gushimangira uruhare rwacu nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu gushyigikira impinduka mu rwego rw’ingufu mu Rwanda.”
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Prime Energy, Joe Nsano, yagize ati “Iki ni igice cy’ingenzi mu mikoranire yacu n’abashoramari, ariko kandi ni uburyo bwo kugaragaza ko ibi bizagira ingaruka nziza ku bidukikije binyuze mu guteza imbere urego rw’ingufu zisukuye mu Rwanda no guteza imbere intego z’iterambere rirambye byumwihariko iya 7, 9, n’iya 13.”
Izi mpapuro mpeshamwenda za Prime Energy zari zifite umwihariko w’uko inyungu ku mwaka yashyizwe ku rugero rwa 13,75% ku mwaka ku wishyuye mu Mafaranga y’u Rwanda, mu gihe ku wishyura mu madolari inyungu ari 9.5%. Byakozwe hagamijwe gutuma abashoramari batikandagira mu kuzishoramo imari.
Impapuro mpeshamwenda ni impapuro zishyirwa ku isoko na Leta cyangwa sosiyete z’abikorera bashaka kugurizwa amafaranga yo gushora mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere.
Abashoramari babyifuza bagura izo mpapuro, bityo bakaba bagurije Leta cyangwa izo sosiyete zindi, bagendeye ahanini ku nyungu baba bizeye gukura muri izo mpapuro mpeshamwenda.
Uguze izo mpapuro atanga amafaranga runaka bitewe n’ubushobozi bwe ndetse n’umubare uba wagenwe, ubundi ya mafaranga agakoreshwa na nyir’ugucuruza impapuro mpeshamwenda, hanyuma wa wundi akajya abona inyungu bemeranyijweho uko umwaka utashye, kugeza imyaka y’agaciro k’izo mpapuro ishize agasubizwa igishoro cye n’inyungu aba yaragiye abona buri mwaka.