Abaturage bo mu murenge wa Ntyazo, by’umwihariko abarokokeyen’ababuriye ababo ku gasozi ka Karama, ntibanyuzwe no kuba Bigumaataburanishwa ku bwicanyi bwahakorewe.
Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma Ariho araburana mu bujurire kubyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu. Ni ibyaha akurikiranyweho kubayarabikoreye mu bice bitandukanye bigize Arere ka Nyanza, hari Nyabubare naMushirarungu, Nyamiyaga ndetse no mu cyahoze ari Komini Ntyazo. Mu rukikorwa mbere yari yahamwe n’ibyaha ahanishwa gufungwa burundu muri Kamena2023.
Mu byaha akurikiranyweho ntiharimo ubwicanyi bwabereye ku gasozi ka Karamaho muri Ntyazo, nyamara abaharokokeye bakavuga ko yabugizemo uruhare ndetseari nawe wari ubuyoboye.
Ubwo abanyamakuru bakorana na n’umuryango PAX PRESS baganiraga nabamwe mu baturage bitabiriye inteko yabaturage mu kagari ka Karama,abaharokokeye jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, bavuze kobadashimishijwe no kumva ko Biguma mu duce ashinjwa gukoreramo jenosideKarama itarimo kandi bahamya ko hari abamwiboneye.
Umukecuru umwe warokokeye kuri ako gasozi, avuga ko hari abazi Bigumabamubonye mu bitero byaje i Karama bakica abantu bakanatwara imitungo. Yagizeati: “Hari abasaza batabonetse ariko bari bamuzi, bamubonye neza mu bitero byajehano akuriye abajandarume, bica abantu benshi kandi banatwara imitungo yabo. Rero ntabwo dushimishijwe no kuba nta bimenyetso byabonetse byo kumushinjamu rukiko mu bitero byabaye hano n’abantu bahiciwe kandi bamwebaramwiboneye babona n‘ukuntu abajandarume yari ayoboye bagiye bashoreyen‘inka. Rero ntabwo byadushimishije kuvuga ngo habuze ibimenyetso bifatika”. Aba barokotse bavuga ko bifuza ko ibyaha byakoreye i Karama nabyo byahabwaumwanya bigasobanurwa mu rukiko, nabo bakabona ubutabera.
Urukiko rwa rubanda rw’I Paris ruherutse kwemeza ko ibuabereye I Karamabitazongerwa mu rubanza, ariko runemeza ko ubuhamya buvuga ibyahabereyebuzakomeza kumvwa kugira ngo bufashe urukiko kumva neza uburyo jenosideyakozwemo cyane cyane mu duce twa Muyira na Ntyazo ndetse no muri ISAR Songa. Umucamanza yavuze ko mu ibazwa Biguma atigeze abazwa ibyabere I Karama, ndetse no mu rukiko rwa mbere akaba atarabiburanye, bityo ko urukikorutaburanisha icyo rutaregewe.
Abarokotse jenoside ndetse n’abahagarariye inyungu z’abarokotse bavuga ko niyoKarama itaza mu duce Biguma aregwa gukoramo jenoside, bazishimira kumva koyahaniwe ibyaha yakoze. Bavuga ko nubwo yajuriye batifuza kumva yagizweumwere.
Urubanza rwa Biguma mu bujurire rwatangiye ku itariki ya 4 Ugushyingo, bikababiteganyijwe ko ruzarangira taliki 20 Ukuboza 2024. Ni urubanza ruzagaragaramoabatangabuhamya 66 barimo abatangabuhamya b’impuguke ku Rwanda no kuriJenoside, hamwe n’abatangabuhamya b’ibyabaye.
Umwanditsi: Yvette Musabyemariya
