Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Paris: Biguma ntiyemera ko Jenoside yateguwe, yemeza ko yatunguranye

Mu kwisobanura kwe imbere y’inyangamugayo z’urukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu
Bufaransa n’imbere ya perezida w’urukiko, Biguma yagaragaje ko Jenoside yakorewe
Abatutsi itateguwe, ko ahubwo yatunguranye.

Yagize ati “Jenoside yaratunguranye ntiyateguwe, iyo iza gutegurwa nta mututsi urenze
umwe uba warasigaye mu Rwanda.” Ariko perezida w’urukiko yamwibukije ko Jenoside yahitanye abasaga Miliyoni mu minsi 100 gusa. Biguma kandi ahawe ijambo yemeje ko mu cyahoze cyitwa Butare Jenoside yatangiye taliki ya 19 Mata nyuma y’ijambo rya perezida w’Abatabazi Sindikubwabo Theodore na
Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda aho yumvikana ashaka guhuza itangira rya Jenoside n’iyo
taliki ndetse Na disikuru yavuzwe n’abo bategetsi, akagaragaza ko kwica abatuti bitatangiye
mbere y’iyo taliki, ariko perezida w’urukiko nanone amwibutsa ko guhohotera abatutsi no
kubiica ntihagire ubihanirwa byatangiye kuva mu myaka ya 1960, amwemeza neza ko
Jenoside itatangiye taliki ya 19 Mata 1994 nk’uko Biguma we abyemeza.

Biguma kandi yagaragaje ko Jenoside yatewe n’intambara ya FPR mu Rwanda ngo kuko
yabiciye abandimwe bari imbere mu gihugu ubwo yateraga mu 1990, ariko ngo abatutsi bo
muri icyo gihe ntawabakozeho. Ati “ Ku bwanjye Jenoside yatangiye mu gihugu taliki ya 6
nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, naho mu cyahoze ari Butare yatangiye taliki
ya 19 Mata 1994.

Uregwa yemeza neza ko yari umuhutu utari umuhezanguni ndetse ngo kenshi
yashidikanywagaho na bagenzi be ko ari umuhutu kandi ko yanakunze guhohoterwa ku
mpamvu zo gushidikanywaho ko ari umuhutu wuzuye.
Biguma yemeje ko inzego z’ubuyobozi zirimo ba Burugumesitiri n’abandi bagize uruhare
muri Jenoside, bityo perezida w’urukiko amubaza uko yabimenye niba atari kumwe nabo,
Biguma asubiza ko yumvise bivugwa.

Undi mucamanza yabajije uregwa gusobanura mu magambo ye bwite impamvu interuro
igira iti “ Abatutsi bo mu Rwanda barimbuwe n’abahutu b’intagondwa
bazira ubwoko bwabo.” Aha Biguma yasobanuye ko abatutsi bose batari muri FPR kandi ko
byari bigoye gutandukanya abari muri FPR n’abatayirimo.

Umucamaza wa kabiri yabajije Biguma ku nteruro yavuze igira iti “ niyo nari kuba nkiriyo
nari kuba ndi kumwe nabo, maze aha asubiza ko niyo aza kuba akiri muri Jandarumori ya
Nyanza atari gukora Jenoside.

Ku bwe, ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ni ryo ryateje Jenoside
Mu kwisobanura kwe, Biguma yemeje ko ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida w’u
Rwanda Habyarimana Juvenal ari ryo ryatumye habaho Jenoside ihutiweho, ngo bivuze ko
atari ikintu cyateguwe, ariko aha Avoka Scialom yamubajije uburyo abatutsi hagati ya 70%
na 80% baba bararimbuwe ku mpamvu za jenoside yihutiweho itatiguwe.

Uregwa yemeje ko abagize uruhare muri Jenoside ari abanyapolitiki b’icyo gihe, asobanura
ko yari umujandarume mu gihe cya Jenoside, akaba adahakana ibyabaye n’uruhare rwa
Jandarumori muri Jenoside, gusa ngo nta byo yabonye.
Yagize ati “ Ntibikwiye ko abajanadarume b’i Nyanza bose mu bashyira mu gatebo kamwe,
bamwe bagaragaye mu bwicanyi n’ubwo bari bashinzwe kurwana ku baturage, abandi
banze gukora jenoside, urugero rwa Birikunzira.”

Avuga ko muri Jandarumeri ya Nyanza abajandarume bari mu bice bibiri, Abajandarume
b’Abahutu bo mu Majyepfo bari banze kumvira amategeko y’ababayobora mu bwicanyi
n’Abajandarume b’abahutu bo mu Majyaruguru.

Perezida w’urukiko yabajije uregwa uko yari kubiganza iyo umukuriye yari kumubwira ngo
arase umusivili, nawe asubiza ko yari kumubaza impamvu amubwiye ibyo, ngo cyane ko
nawe yari yarageze ku ipeti rya Ofisiye. Aha ariko Perezida w’urukiko yamwibukije ko
abatangabuhamya bose baciye imbee y’urukiko bamuzi ku izina rya Adjudant-chef Biguma
batamuzi nka ofisiye.

Abajijwe uko yamenye ko Birikunzira atakoze Jenoside kandi avuga ko mu gihe yabaga
atari akiri I Nyanza, Biguma yasubije ko abyemeza ashingiye ku magambo yababwiraga mu
nama yabakoreshaga mbere y’uko Jenoside itangira.

Hategekimana Philippe uri imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa aregwa icyaha cyqa Jenoside
n’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata, 1994, aho mu ku rwego
rwa mbere yari yarakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu akaba arimo kuburana mu
bujurire.

Umwanditsi: Mugisha Benigne

Siga igitekerezo