Ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabateguriye guhangana n’ibiri imbere- Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yibukije amahanga ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize Jenoside yakoreweabatutsi mu Rwanda ibaye cyabakomeje kandi kibategurira guhangana n’ibiri imbere uko byaba bisa kose.
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu Mbwirwaruhame Perezida Paul Kagame yagajeje ku Banyarwanda ndetse n’isi yose mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 31.
Yagize ati “ Ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize cyaradukomeje cyaduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko Isi ikubitira Abanyarwanda ibintu byose hagati y’amateka y’umwijima n’ahahise hasharira.
Perezida Kagame yavuze ku buryo bamwe mu baturage b’Abanyekongo bameneshwa bagahunga igihugu cyabo cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ariko amahanga akabirebera nk’aho ari ikibazo cy’u Rwanda.
Ati “ Biteye isoni kuba abo baturage bahungiye mu Rwanda , bagera igihe bamwe muri bo bahabwa ubuhungiro n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi kandi bikabakira nk’Abanyekongo, ntabwo bibafata nk’Abanyarwanda, ariko ikibazo kikanga kikitirirwa u Rwanda.
Yongeyeho ati “ Imvugo z’urwango, kwica abaturage bazira abo ari bo, kubakura mu ngo zabo, aha dufite ibihumbi by’abaturage baba mu nkambi bameneshejwe mu byabo muri Kongo. Mbere na mbere babakira babizi ko ari impunzi z’Abanyekongo, ntabwo babafata nk’Abanyarwanda, ibisigaye bikaba ikibazo cyanjye.”
Perezida Kagame yanenze abiyita impuguke bakajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bagakora raporo z’ibinyoma zigaragaza ko u Rwanda ari rwo kibazo mu bibazo biri muri Kongo.
Umukuru w’igihugu kandi yagarutse ku nshuti ye yigeze kumubaza uko ahuza amateka y’ibihe by’umwijima u Rwanda rwanyuzemo n’iby’ubusharire rurimo muri iki gihe, agaragaza ko Abanyarwanda kuva kera bari biteguye kuzanyura mu bishoboka byose.
Ati “ Uko nabyumvaga, ntabwo ari jye yabazaga gusa, yabazaga u Rwanda, avuga ngo u Rwanda mubaho gute? Icyo namusubije ni uko kuva mu ntangiriro twari tuzi ko ibyo bibiri bivukana kandi tugomba guhangana nabyo uko biri.
Yibukije Abanyafurika n’abandi muri rusange ko nta muntu ukwiye kugena uko babaho, bityo asanga iyo umuntu ahisemo guhaguruka akarwanira uburenganizira bwe akwiye kubaho ubuzima bukwiye.
Ati “ Ntabwo nasaba umuntu kugira ngo mbeho, nta muntu nasabiriza. Tuzarwana nintsindwa ntsindwe ariko hari amahirwe y’uko iyo uhagurutse ukirwanaho uzabaho, kandi twabayeho ubuzima umntu uwo ari we wese akwiye.”
Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda byaranzwe kandi n’ubuhamya bw’abayirokotse ndetse n’ikiganiro cyasobanuye neza amateka u Rwanda rwanyuzemo kuva ku mwaduko w’Abakoloni kugeza ubu ari nabo bahinduye imbibe z’u Rwanda.
