Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Ubukungu

Ubukene bwaragabanyutse, Umunyarwanda yinjiza amadolari 1040 ku mwaka-EICV 7

 

 

Umunyanrwanda yinjiza  amadolari 1040 mu mwaka, akaba ari Miliyoni isaga y’amafaranga y’u Rwanda 

Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo muri rusange (EICV 7) bugaragaza ko ubukene bwagabanutse mu gihugu mu myaka irindwi ishize, Umunyarwanda akaba yinjiza amadorali 1040 ku mwaka.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo  cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NIRS) bwagaragaje ko ubukene mu Banyarwanda bwagabanyutseho 12.4% kuko bwavuye kuri 39.8%  mu mwaka wa 2017 bukagerqa kuri 27.4% mu mwaka 2024.

Nk’uko bisobanurwa na NIRS, ubu  bushakashatsi bwakozwe mu  gihe cy’amezi 12 y’umwaka wa 2024 bugaragaza ko ubukene bukabije nabwo bwagabanyutse ku ijanisha rya 5.9% kuko bwavuye kuri 11.3% muri 2017  rikagera kuri 5.4% muri 2024.

Ikgo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kandi kigaragaza ko Umunyarwanda ubasha kubona ibya nkenerwa buri munsi aba yinjiza amafaranga y’u Rwanda anagana n’560.214 kandi ingo 1.5 zavuye mu bukene mu myaka 7 ishize.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda Bwana Yvan Murenzi asobanura ko igabanyuka ry’ubukene muri iyi myaka ryaturutse kuri gahunda yo guhanga imirimo mu Rwanda n’izindi gahuda Leta yashyizeho zifasha abaturage kwikura mu bukene.

Ati “ Zimwe muri izo gahunda ni izijyanye no gukura abaturage mu bukene nka VUP, byagaragaye ko ubukene buri kuri 40.5%  mu  bagenerwabikorwa bari muri iyi gahunda.    Iyi gahunda ya VUP yatanze umusaruro mu buryo bugaragara.”

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko ingo zakiriye amafaranga yo mu mahanga zigera kuri 59% mu mwaka 2024 zivuye kuri 23% mu mwaka wa 2017, muri zo 36% ni iz’abatuye mu bice by’icyaro.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Murangwa Yusufu avuga ko mu bigaragara ubukene n’ubukene bukabije byagabanyutse, bityo ngo Leta ikaba igiye kureba aho ishyira imbaraga mu bijyanye na gahunda zinyuranye zo kurwanya ubukene no kuzamura ubukungu muri rusange.

Ubushakashats bwa 7 i bw’imibereho y’ingo muri rusange (EICV)  bwakozwe bugaragaza ishusho y’igabanyuka ry’ubukene mu Banyarwanda mu myaka 7 ishize.

 

Mugisha Benigne

Siga igitekerezo