
Uyu ni umubu utera Malariya, bivugwa ko wiyongereye ari cyo cyateye izamuka ry’iyi ndwara
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) gitangaza ko cyafashe ingamba zo guhashya Malariya mu baturage, akaba ari mu rwego rwo kugabanya abayirwara n’abo yica.
Nk’uko bitangazwa na RBC,ngo Umujyanama w’ubuzima cyangwa umuganga bazaba bavuye umurwayi wa Malariya bazamenyesha inzego z’ubuzima nazo zisure urugo umurwayi wa Malariya atuyemo bitarenze iminsi itatu zibimenyeshejwe, akaba ari mu rwego rwo gupima ababana nawe bose kugira ngo abasanzwemo udukoko dutera Malariya bahabwe imiti hakiri kare.
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima gitangaza kandi ko iyi gahunda yatangirijwe mu Mujyi wa Kigali ikazakomereza mu zindi ntara z’igihugu.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bemeza ko iyi gahunda irimo gutanga umusaruro kuko iyo mu Muryango habonetsemo umuntu umwe urwaye Malariya hahita hapimwa abagize umuryango bose, byatumye abayirwaye bagaragara hakiri kare ndetse bakavurwa.
Umuyobozi mukuru wa RBC Prof Mambo Muvunyi, ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya yavuze ko hari ingamba zafashwe zo kurwanya Malariya nko gutera imiti mu nzu, kuvura Malariya ku rwego rw’umudugudu no gutanga inzitiramubu iteye umuti ndetse n’ubukangurambaga bwo kuyirandura.
Yongeyeho ati “Leta y’u Rwanda kandi muri uyu mwaka yazanye imiti mishya ivura Maraliya mu rwego rwo kunganira imiti yari isanzwe ikoreshwa, hagamijwe kurandura iyi ndwara ikomeje gukaza umurego.”
Bamwe mu baturage bagaragaza ko Malariya yagarutse, aho basanga byaba biterwa n’uko batakigira inzitiramubu bitewe n’uko izo bari barahawe zashaje bakaba badafite ubushobozi bwo kwigurira izindi, bagasaba Leta ko yakongera kuzibagezaho bakikingira iyi ndwara barara mu Nzitiramubu ziteye umuti.
Mazimpaka Evariste ni umuturage wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, avuga ko nawe amaze kurwara Maraliya inshuro 2 muri uyu mwaka akaba atekereza ko Maraliya yayitewe no kutagira inzitiramubu iteye umuti kuko iyo yari afite yashaje, agasaba ko bahabwa izindi kuko kuzigurira batabishoboye bitewe n’uko zihenda kandi ubushobozi bwe n’abandi nkawe akaba ari buke.
Naho Mukandoli Venansiya wo mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Cyeza avuga ko asigaye abona imibu igenda yiyongera agakeka ko ari yo mpamvu Malariya yagwiriye, aho yemeza ko iyo mibu ibarya bacyicaye bataramye agasanga bigoye kuyirinda kuko umuntu atakwirinda kurumwa nayo bitewe n’uko bayibona hakiri kare.
Gusa uyu Mukandoli yemeza ko we yafashe ingamba zo gukinga amadirisha hakiri kare ndetse n’inzugi ngo imibu itinjira, akaba ari mu rwego rwo kwirinda ko ibaruma bagitaramye.
Kimwe n’abandi baturage, Mukandoli nawe yemeza ko inzitiramubu yari yarahawe n’Ikigo nderabuzima yivurizaho yashaje kuri ubu akaba nta yindi arabona ngo imufashe kwirinda kurumwa n’umubu mu gihe cya nijoro aryamye.
Kuvura Malariya ubu birakorerwa ku rwego rw’umudugudu aho abajyanama b’ubuzima bapima abagaragaje ibimenyetso bayibasangamo bakabaha imiti ibavura, akaba ari imwe mu ngamba Lata yafashe zo kurandura iyi ndwara.
Mugisha Benigne
